Urwanda rurategura kugaba igitero cya gisilikare mu mujyi wa Kamembe i Cyangugu mu izina rya FDLR !

Publié le par veritas

Kabarebe.pngUrwanda rurategura  gitero cya gisilikare muri Cyangugu kugira ngo rubigire urwitwazo rwo kohereza ingabo zarwo kumugaragaro muri Congo.

 

Mu gihe raporo y’impuguke z’umuryango mpuzamahanga wa ONU zigaragaza ibimenyetso bidashidikanywaho ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 urwanira muri Kivu y’amajyaruguru, u Rwanda rwo rukomeje guhakana ibivugwa muri iyo raporo y’impuguke ; kubera ko ibihugu byose by’isi bikomeje gushyira u rwanda mu majwi kubera ibimenyetso simusiga biri muri icyo cyegeranyo ; abayobozi b’u Rwanda bakaba babuze imandwa biyambaza , nkuko bivugwa n’urubuga http://www.digitalcongo.net.

 

Urwo rubuga ruremeza ko rufite amakuru y’impamo y’uko u Rwanda rwateguye ingabo zizatera mumujyi wa Cyangugu uhana imbibi n’umujyi wa Bukavu uri muri Congo, icyo gitero kikazitirirwa abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR bityo Kagame akabigira urwitwazo rwo kohereza ingabo ze kumugaragaro muri Congo yitwaje ko agiye kurwanya FDLR ngo kuko Congo nta bushobozi ifite bwo kurwanya uwo mutwe ! Icyo kinyamakuru kikaba gihamagarira abakongomani n’amahanga yose kwamagana uwo mugambi mubisha wa leta y’u Rwanda n’abayishyigikiye bose muri urwo rugomo rwo guhimba amakinamico y’intambara kugirango abayobozi b’icyo gihugu babone uko bikura mu isoni z’ibirego bikomeye bibahama byo guteza umutekano muke muri Congo bitwikiriye umutwe wa M23.

 

Amahanga arashukika !

 

Icyo kinyamakuru kiravuga ko amahanga yagiye yemera ibinyoma byinshi byavugwaga na perezida Kagame Paul w’u Rwanda kuntambara yo muri Congo guhera mu mwaka w1998 kugera mu 2003 aho u Rwanda rwigaruriye igice kinini k’igihugu cya Congo ndetse rukagishyiramo n’abayobozi barwo rwitwikiriye umutwe wa RCD/Goma ! Ibyo byose biba amahanga yari abizi ariko kubera inyungu zayo akemera buhumyi ibyo Kagame avuze byose !

 

Urwo rubuga ruremeza ko kuva mu mwaka w’1998 FDLR itizigeze igaba igitero na kimwe mu Rwanda ngo ihungabanye umutekano warwo, ahubwo guhera uwo mwaka niho yatangiye kwica no gukorera abacongomani ibikorwa biteye isoni (kwiba, kwica ,gufata abagore ku ngufu…), bikaba bigaragara ko FDLR ari umutwe uhemukira abaturage ba Congo ariko mu bundi buryo uwo mutwe ukaba ukoreshwa n’u rwanda mu gusahurira umutungo wa Congo mu Rwanda hifashishijwe ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro uwo mutwe ukura muri Congo ukayagurisha mu Rwanda ; uwo mutungo niwo u Rwanda rwifashisha mukurema indi mitwe muri Congo nka M23. FDLR kandi  ni urwitwazo kuri leta ya Kagame Paul mu kwigarurira ku mbaraga ubutaka bwa Congo !

 

Urwanda rwishimira guteza intambara muri Congo kugira ngo rukomeze kwisahurira umutungo wayo rubifashijwemo n’abacongomani bari imbere mu gihugu cya Congo no hanze yacyo ndetse n’abanyamahanaga bose bashyigikiwe n’igihugu cy’u Rwanda. Icyo kinyamakuru kirishimira ko muri iki gihe ibihugu bikomeye by’uburayi byamaze kumenya imigambi mibisha y’abayobozi b’u Rwanda , ibyo bihugu bikaba byarahagaritse inkunga yabyo byahaga u Rwanda , abacongomani bakaba bizera ko guhagarika inkunga ku Rwanda atari uburyo bwo kubashyira igihu mu maso ko ibyo bihugu bizakomeza gushyira igitutu ku Rwanda kugeza ruhagaritse inkunga rutera umutwe wa M23 ! Abacongomani kandi bashimiye ikiganiro Ambasaderi w’Amerika Stephen Rapp ushinzwe gukurikirana ibyaha by’intambara ku isi yagiranye n’abanyamakuru kuwa kane w’icyumweru gishize aho yavuze ko niba u Rwanda rudahagaritse inkunga rutera umutwe wa M23, Leta zunze ubumwe z’Amerika ziteguye gufatira u Rwanda ibindi bihano birushijeho gukomera !

 

 

Source : http://www.digitalcongo.net/article/85951

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R
<br /> <br />
Répondre