Urwanda rukomeje guhakana runisobanura kubirego rushinjwa na ONU byo gufasha M23 ! Ese aho bararwumva ?
Muri iki cyumweru guverinoma y’u Rwanda yongeye kunyomoza bimwe mu bimenyetso byatanzwe n’itsinda ry’impuguke za LONI muri raporo irushinja gufasha umutwe wa M23, ndetse ruvuga ko impuguke za LONI zagendeye ku bimenyetso bidafatika.[Ndlr: Hagati aho ariko Stephen Rapp yavuze ko igihugu cya Leta Zunze ubumwe z'Amerika gifite ibindi bimenyetso bikomeye bishinja u Rwanda gufasha M23 impuguke za ONU zidafite cyane ko igihugu cya Amerika aricyo gifasha igisilikare cy'u Rwanda muri byose!].
Ibi bibaye nyuma y’uko u Rwanda runyomoje ibindi birego icumi ruregwa n’iri tsinda ry’impuguke za Loni. Kanda hano niba ushaka kubisoma. Nk’uko tubikesha The New Times Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ibindi bimenyetso byatanzwe na Loni ndetse itanga ubusobanuro kuri buri kimwe ibinyomoza. Bimwe muri ibyo ni :
Imva nshya z’abasirikare b’u Rwanda baguye muri Congo
Kimwe mu bimenyetso itsinda ry’impuguke za Loni zatanze muri Raporo ishinja u Rwanda gufasha M23 ni imva nshya ziri mu irimbi ry’ikigo cya gisirikare cy’I Kanombe, bivugwa ko zishyinguwemo abasirikare ba RDF baguye mu mirwano yo gufasha M23. Ibi Guverinoma y’u Rwanda yabinyomoje ivuga ko izo mva zishyinguyemo abasirikare b’u Rwanda baguye mu butumwa bw’amahoro i Darfur. Impuguke za Loni muri raporo zari zemeje ko nta musirikare w’u Rwanda waguye muri Darfur kuva muri Werurwe 2012. U Rwanda rwanyomoje ibi rutanga amazina y’abasirikare b’u Rwanda bashyinguwe muri izi mva hagati y’itariki 30 Kamena na 24 Nyakanga.
Guverinoma y’u Rwanda yanenze Steve Hege uyoboye iri tsinda n’abo bakorana, ivuga ko bakagombye kuba barabonye ko habayeho umuhango wo gushyingura umurisikare w’u Rwanda witwa Lt Vincent Mirenge waguye i Darfur ku itariki 24 Nyakanga. Hatanzwe kandi andi mazina y’abasirikare b’u Rwanda baguye mu butumwa i Darfur nyuma ya Werurwe 2012, barimo Sergeant Jean Claude Tubanambazi washyinguwe ku itariki13 Nyakanga 2012 na Sergeant-Major Jackson Muhanguzi, washyinguwe ku itariki 30 Kamena 2012 mu kigo cya gisirikare cya Kanombe.
Imyenda y’abasirikare ba RDF yasanzwe muri Congo
U Rwanda rwatesheje agaciro kandi ikimenyetso cyatanzwe n’impuguke za Loni kivuga ko ingabo za Congo zabonye imyambaro y’ingabo z’u Rwanda muri Congo. Aha Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko habayeho kujya muri Congo kw’ingabo z’u Rwanda kuva muri 2009 muri operasiyo zitandukanye zabaga zihuriweho n’ingabo za Congo ; Ikindi ngo imyenda y’ingabo z’u Rwanda iba iriho izina ry’umusirikare, ipeti na nimero zimuranga, ibi kandi ngo ntabwo byigeze bishyirwa ahagaragara n’abavuga ko bafashe iyo myenda.
Icyangombwa cy’umusirikare w’u Rwanda cyasanzwe muri Congo
Guverinoma y’u Rwanda yanenze iki kimenyetso kivuga ko hari icyangombwa cy’umusirikare wa RDF cyasanzwe muri Congo, yemeza ko ari igikorano ku buryo bugaragara, hagendewe ku kuntu amagambo yanditseho nabi, nk’aho banditse ijambo “Defence” mu mwanya wa “Defense” Uretse ibi bimenyetso byanyomojwe, Leta y’u Rwanda yanenze muri rusange uburyo bw’imikorere bw’iri tsinda ry’impuguke za Loni, aho yagize iti ”Ikibazo cy’itsinda ry’impuguke za Loni, ni uko mu kwihutira kurengera isura yabo yangiritse, bakoze ibintu bihubukiwe cyane.”
Steve Hege uyoboye iri tsinda ry’impuguke, nawe akomeje kwibazwaho byinshi n’u Rwanda, hagendewe ku nyandiko ze zagiye zigaragaza ko abogamiye abarwanyi ba FDLR. Ibi byagaragariye cyane mu nyandiko yise” Understanding the FDLR in the DR Congo” bisobanuye “Gusobanukirwa FDLR muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Muri iyi nyandiko Steve Hege yagiye agaragaza kurengera uyu mutwe urimo bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’aho yagize ati” FDLR ntiyigeze iba ikibazo cya gisirikare ku Rwanda mu myaka itanu ishinze…FDLR ikwiye gutegereza ibiganiro bya Politiki ubwo Umuryango Mpuzamahanga uzaba wateye umugongo ubutegetsi bw’u Rwanda.”
Muri iyi nyandiko kandi Steve Hege yavuze ko abantu bakwiye gufata FDLR nk’umutwe witwaje intwaro ugizwe n’impunzi ndetse n’abanyapolitiki bahunze, bahisemo gufata intwaro bitewe n’ubutegetsi budafite demokarasi.
Iyi nyandiko ya Stevge Hege kandi yagaragayemo ivangura rishingiye ku moko, aho yavuze ko ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe n’agatsiko k’Abatutsi b’Abagande. Leta y’u Rwanda yavuze ko Steve Hege akwiye gukurwa kuri mirimo, iti” Byaba birimo ukuri, kwizera ukwiyongera mu bwinshi kw’abasaba Hege kuva ku mirimo ye mu minsi iri imbere, kandi ntibabe abo mu Rwanda gusa”.
Raporo yakozwe n’itsinda ry’impuguke za Loni yagize ingaruka ku Rwanda, zirimo guhagarikwa by’agateganyo kw’inkunga zatangwaga n’ibihugu bikomeye nka Leta Zunz’Ubumwe z’Amerika, u Bwongereza, u Budage, Suwede n’u Buholandi.
Umutwe wa M23 uri kurwanya Leta ya Congo, uginzwe ahanini n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, bahoze mu mutwe wa CNDP wivanze n’ingabo za Congo nyuma y’amasezerano y’amahoro yo muri 2009. Uyu mutwe uvuga ko wiyomoye mu ngabo za Congo bitewe n’uko zitubahirije amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi muri 2009.
Intambara hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Congo iri kuberamu Burasirazuba bw’iki gihugu, imaze gukura ibihumbi by’abaturage mu byabo, aho bahungiye mu bihugu by’u Rwanda na Uganda.
Source: igihe.com