Urubanza rwa murumuna wa Gen. Nyamwasa ruraburanishirizwa mu bwiru.

Publié le par veritas

099-Rugigana-ngabo.pngNyuma yo gusiragizwa mu nkiko za Kagame, ku itariki ya 28/11/2011, ni bwo mu rukiko rwa gisirikari, rukorera i Kanombe, hafunguwe dosiye RP005/11/HCM, ubushinjacyaha bwa gisirikari burega mo Lt.Col. Rugigana Ngabo ibyaha bitandukanye. Mu rwego rwo kumupfukirana ubutazegura umutwe, noneho urubanza rwe rwatangiye kuburanishirizwa mu bwiherero, kugirango abarukurikiraniraga hafi batamenya ikirwihishe inyuma.

 

 Nyuma y’aho izi nkiko za Kagame ziburiye ibyaha bifatika byo gushinja Lt Col Rugigana Ngabo, noneho bagize isoni zo kumuburanishiriza mu ruhame, kubera kwanga gukomeza kwitesha agaciro. Inteko y’abacamanza, yari iyobowe na Major Hategekimana Bernard, yemeje ko agomba kubaranishirizwa mu bwiherero.

Ahawe ijambo ngo agire icyo abivugaho, Lt. Col. Rugigana Ngabo yavuze ko umushinjacyaha adakwiye gukomeza kwihisha inyuma y’urwego ahagarariye bitewe n’umwanya afite. Ngo urubanza rwe ntirukwiye kuburanishirizwa mu bwiru kandi abanyarwanda bafite inyota yo kumenya icyo aregwa. “Kuki abaturage batamenya ikibazo mfite aho kubindikiranya abantu? Ni nde uhungabana, ahungabanywa n’iki? Ntabwo tuzihisha inyuma y’akazi ubushinjacyaha bufite. Amategeko avuga ko urubanza rubera mu ruhame, rukaba rwabera mu muhezo ari uko hari impamvu ikomeye ituma rutabera mu ruhame. Iyi mpamvu na yo igomba gusobanuka neza ku buryo budashidikanywaho”.

Umwe mu bahanga mu by’amategeko yatangarije ikinyamakuru Umuvugizi ko kugira ngo ubutabera busobanukire sosiyete nyarwanda, ari uko urwo rubanza rwabera mu ruhame. Ngo bitagenze gutyo, abantu bazakomeza kuvuga amagambo anyuranye, bishakiye. “Mbere ubushinjacyaha buburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, bwavugaga ko impamvu busaba ko urubanza rubera mu muhezo ari uko hagikorwa amaperereza ku bo Rugigana yakoranye na bo ibyaha. Aya maperereza ntakiriho. Turibaza niba abanyarwanda ubushinjacyaha buhagarariye, batamenya icyo Lt.Col. Rugigana Ngabo, aregwa; niba hari icyaha yabakoreye, bikamenyekana. Igihe ibintu bikomeje kubera mu bwiru, abantu bazakomeza kuvuga ibyo bashaka ku butabera bwo mu Rwanda. Niba abanyapolitiki baregwa guhungabanya umudendezo wa Leta urubanza rwabo rukabera mu ruhame, nta gitangaza kirimo ko n’urwa Lt.Col. Rugigana Ngabo rwaburanishirizwa mu ruhame”.

Amakuru akomeza kugera ku kinyamakuru Umuvugizi, akaba yemeza ko urukiko na rwo rwahise rushyira mu bikorwa amabwiriza aturutse i bukuru, rutegeka ko, uretse uregwa n’abamwunganira, ndetse n’ubushinjacyaha, abandi bose bari baje gukurikirana uru rubanza, basohoka, hagakingwa inzugi n’amadirishya.

Abahanga mu by’ubutabera bwa Kagame bemeza na none ko Kagame na bagenzi be bafatanyije kuyobora igisirikare, nta kuntu bari kubona uko bahamya Lt. Col Rugigana Ngabo icyaha urubanza rwe rurimo kubera mu ruhame, kubera ko abanyarwanda benshi bagiye barukurikirana basanze nta cyaha gifatika aregwa.

Kubera ko ibyo Rugigana Ngabo aregwa ari ikinamico mu zindi zose, ubutegetsi bwa Kagame bwahisemo gukoresha ingufu za gisirikare kugirango uyu musirikare mukuru bamugerekeho uruskyo, hakoreshejwe ya nkoni y’ubutabera perezida Kagame akunze gukubita abo adashaka.

Twibutse ko Lt. Col Rugigana Ngabo yafashwe, agafungirwa mu kigo cya gisirikare igihe kirenze umwaka, umuryango we utaramenya aho yarengeye. Yatawe muri yombi nyuma gato y’uko mukuru we, Gen Kayumba Nyamaswa, ahungira ubutegetsi bwa Kagame mu gihugu cya Afurika y’Epfo, mu mwaka ushize wa 2010.

 

Uwera, Goma.(umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article