Twibuke inzirakarengane zose (Igice cya 6): : N'abishwe na FPR-Inkotanyi bagomba kwibukwa !

Publié le par veritas

SOS-Rda.pngUyu muzungu ni Umuyobozi wa SOS Rwanda-Burundi,asbl. Uyu muryango ni wo wegeranyije uru rutonde, hari le 7/6/1998 !

 

Urutonde rw’abagize FPR-Inkoyanyi/APR bakekwa kuba baracuze kandi bagashyira mu bikorwa imigambi y’ubwicanyi bwisabiye inyoko-muntu urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (T.P.I.R) rufite ububasha n’inshingano yo gukurikirana 

Abasirikari bakuru ba FPR nka Gumisiliza, Bagire, Karera, Gakwerere, Zimulinda n’abandi bishe inzirakarengane nyinshi cyane. Nimwisomere namwe, mwumve.


 
 

76. Zimurinda Yohani Bosiko (Suliyetona)


 
 

Yinjiye mu ngabo za FPR mu w’1994, agirwa superefe wa superefegitura ya Kiyumba asimbuye superefe Placide  Koloni wishwe le 27/07/1995. Kubera ko yari umwe mu bagize ya matsinda y’abicanyi babitojwe, yagize uruhare mu bwicanyi bwabereye ahantu henshi.

 

*Twavuga nk’ubwicanyi bwibasiye abasivili b’Abahutu mu turere twa Bugesera n’amajyepfo ya Gitarama muri Kamena 1994 ;

 

*Iyicwa rya superefe Kolini Placide n’umugore we Imakulata Nyirambibi, n’abakobwa be 2 Umutoniwase Mariya Kalara w’imyaka 15, Karina Uwamahoro w’imyaka 9 n’umukozi wo mu rugo witwaga Sarafina Murekatete ;

 

*Iyicwa rya burugumestiri wa Nyabikeneke Eliyasi Dusabumuremyi ku mugoroba wa le 11/07/1996, ahitanwe n’abasirkari bari bamaze kugirana ikiganiro na superefe Zimurinda ;

 

*Iyicwa rya Gasana Farasisiko umukuru wa selire Kabeze, segiteri Ngoma, Nyabikenke ;

 

*Iyicwa umunsi ashyirwaho muri Kamena 1996 rya Rwubaka Benedigito avuye mu nama yari yayobowe na burugumestiri na superefe Zimurinda. Ni umwe mu banditse ibipapuro (tragiti) byashishikarizaga Abatutsi bo muri Nyabikenke kwibumbira hamwe ku dusanteri kugirango kurimbura Abahutu birusheho kworoha(CLIIR, Itangazo n° 17/97).


78. NKUBITO (Majoro)


 
 

Yagize uruhare mw’iyicwa ry’abantu benshi cyane muri perefegitura ya Gitarama. Le 13/09/1996 uwo mu majoro yabwiye abaturage ba Rutobwe na Runda ko azabamara naramuka abasanzemo abacengezi. Yahereyeko abikora. Yarabeshye ngo yabonye abacengezi, maze mu ijoro rya le 05/07/97 abasirikari ba APR bicaabantu 16 muri komini Nyakabanda, Gitarama. Mu bishwe twavuga nkaMusabyimana Tadeyo wayoboraga ishuri ryisumbuye ryigenga « la Fraternité de Ndiza », Nkundabatware Yohani Batista umuhuzabikorwa w’umuryango udaharanira inyungu wa ba Kanyamigezi (Compagnons Fontainiers Rwandais – COFORWA - ), wishwe hamwe n’umugore we n’abana be 5. Le 04/07/1997, abandi bantu 3 biciwe muri komini Mushubati, hafi y’umujyi wa Gitarama (CLIIR, Itangazo n° 17/97).


 

79. KWIKILIZA (Majoro)


 
 

Yari mu gatsiko ka majoro Nkubito. Babwiye abaturage b’i Gitarama ko bazabica, kandi baza kubikora koko (CLIIR, Itangazo n° 17/97).


80. GAKWERERE (Kapitene)


 
 

Ni umwana w’ikinyandaro wa majoro Ndungutse uzwi cyane mu ngabo za Uganda, NRA. Kenshi yagiye yubikira abantu muri komini ya Rushashi, hanyuma akabica. Abo ni nk’uwari burugumestiri wa komini Rushashi, uwari porokireri kuri parike ya Rushashi, umugore we n’abana be 2, n’umuyobozi w’ishuri ryisumbuye, bose hamwe bakaba abantu 18 (CLIIR, Itangazo n° 17/97).


 

81. Kabera (Suliyetona)


 
 

Mu mugoroba wa le 16 Mutarama 1997 yarashe depite Burakari Evariste i Rutare muri perefegitura ya Byumba. Burakari yari mu Ishyirahamwe  riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu. Yaba yarishwe kuko yari yiboneye n’amaso ye aho FPR yicaga abasivili benshi b’Abahutu igihe yari burugumestiri w’agateganyo wa komini Rutare hagati y’ukwa 4 n’ukwa 8 1994. Kabera yahanishijwe igifungo cy’amezi 52 (CLIIR, Itangazo n° 17/97).


82 Rugira (liyetona)


 
 

Yafatanije na Kabera icyaha. Yahanishijwe gufungishwa ijisho igihe cy’umwaka umwe (CLIIR, Itangazo n° 17/97).


 

83. Bagire (koloneli)


 
 

Igihe yayoboraga akarere ka gisirikari ka Ruhengeri-Gisenyi, abaturage 110batikirijwe muri komini Kanama mu gatondo ka le 12/09/1995 hamwe na Burugumestiri wa Kanama Setako Selestini na konseye wa Kayove Aburahamu Rukebesha. Ngo ubwo bahoreraga liyetona Ruraza wari wishwe n’abantu bari bamwubikiriye ku mugoroba wa le 11/09/1995. Kubera uko kwica abasivili badafite n’intwaro, Bagire yahawe igihano cyo kwimurirwa ahandi, agirwa umujyanama wa jenerali Kagame (CLIIR, Itangazo n° 21/97 du 13/09/1997).


85. Sekamana Yohani Damaseni (Majoro Jandarume)


 
 

Igihe yari umusirikari mukuru ushinzwe iperereza (G2 Intelligence) yagize uruhare mu kwica nta rubanza, kurigisa, kugaragura, gushimuta, gufata no gufunga mu buryo budahuje n’amategeko muri za perefegitura z’umugi wa Kigali na Kigali ngari mu w’1997 (CLIIR, Communiqué n°16/97).


86. Gumisiliza (Majoro)


 
 

Yagize uruhare mu iyicwa ry’abasivili kuva mu w’1994. Igihe yayoboraga akarere ka gisirikari ka Cyangugu, yafatanije n’abandi basirikari bakuru bahagarikira ibikorwa byo gutera amabombe ku nkambi z’impunzi z’Abahutu mu cyahoze ari Zayire mu kwa cyenda 1996 (CLIIR, Itangazo n°7/96 ryo ku wa 08/11/1996 n’Itangazo n° 18/97 ryo ku wa 15/07/1997).


87. Karera Diyonizi (Majoro)


 
 

Yagize uruhare mu iyicwa ry’Abahutu bo mu karere ka Byumba hagati y’ukwa 4 n’ukwa karindwi 1994. Afatanije na majoro Birasa yari akuriye, bishe le 28/04/1994abaturage 1.500 b’Abahutu bari bahungiye mu mazu ya diyosezi ya Byumba. Majoro Karera yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi ushinzwe abaplosi ba za komini. Mu w’1996 yayoboraga akarere ko mu majyepfo ya Cyangugu-Bugarama. Yashoreye amakamyo 30 ya TATA yari yuzuye abasirikari ba APR boherejwe mu ntara ya Kivu y’amajyepfo guhera le 21/09/1996 banyuze muri porovensi y’u Burundi ya Cibitoke. Yahagarikiye iterwa ry’amabombe ku nkambi z’impunzi z’Abahutu mu karere ka Bukavu le 22 na le 23/09/1996. Mu bantu bahitanywe n’icyo gitero, abashoboye kumenyekana ni aba :


Ntiriserurwa Mariseli wari burugumestiri wa Gishoma

Kamanzi meshaki wigeze kuba burugumestiri wa Bugarama

Bimenyimana wacururizaga mu Bugarama

Pasitori Mulindabigwi Filipo wo mu itorero ry’Abapentekoti

Gatabazi Venusiti wari depite wa MRND.


Abandi bantu ibihumbi n’ibihumbi baguye muri byo bitero ntibashoboye kumenyekana kubera ko nta anketi zakozwe (CLLIR, Amatangazo n°7/96 ryo ku wa 08/11/1996 ; n° 18/97 ry o ku wa 15/07/97. CLIIR, APR yibasiye abasivili ? Gicurasi 1997).


88. Birasa Yohani (Majoro)


Reba Majoro Karera Diyonizi.


91. Nzaramba (Koloneli)

 

Yasimbuye koloneli Ngoga ku buyobozi bw’akarere ka gisirikari ka Ruhengeri-Gisenyi kuva mu kwa munani 1996. Yakomereje aho Ngoga yari ageze mu kubeshya ngo abacengezi bateye, akabyitwaza kugirango yice abantu benshi cyane muri komini za Ruhengeri na Gisenyi. Ubwo yategekaga burigade ya 21, yagabye ibitero ku nkambi z’impunzi z’Abahutu muri Zayire guhera mu Ugushyingo 1996.

 

Dore uko itangazo rya CLIIR ryo ku wa 24/01/98 rimuvuga : « Aho amariye gushingwa akarere ka gisirikari ka Gisenyi, yohereje ibitero bijya gutsemba abaturage b’abasivili mu majyaruguru y’uburengerazuba kuva igihe impunzi z’Abanyarwanda zigaruriwe mu gihugu ku ngufu. Yafatanije na koloneli Kayumba Nyamwasa kurimbura abaturage 8.000 bo muri komini Kanama bari bahungiye mu buvumo bwa Nyakinama hagati ya le 24 na le 27 Ukwakira 1997. Abo bakoloneli bombi, babyemerewe na jenerali Kagame, bafashe icyemezo cyo kwicisha abo baturage amabombe n’ibyuka bihumanya ».

 

92. Rutembesa (umusirikari usanzwe)

 

Yabaye umufatanyacyaha mu ishimutwa n’izimira rya Dogiteri Liyetona Mugemanshuro wo mu ngabo za kera (FAR). Mugemanshuro yavukaga muri komini Kigembe, akaba yarakoraga ku kigo nderabuzima cya Gikondo cy’Ababikira b’Abapalotine igihe yashimutwaga. (CLIIR, Abasirikari bo mu ngabo za kera bashyizwe muri APR cyangwa abaherutse gutahuka bava mu nkambi z’impunzi barengeye he ?, Gicurasi 1997).

 

94. Bizimana (umusirikari usanzwe)

 

Afatanyije na bagenzi be bane batashoboye kumenyekana, bafashe liyetona Nsengiyumva Faranswa w’i Mpanda, segiteri Gitega, komini Mukingi, perefegitura Gitarama. Yari avuye muri “Zone Turukwaze” (Kibuye). Yafashwe le 12/08/1994 i saa tatu za mu gitondo (9h00) n’abo basirikari 4 bari kuri bariyeri ya Rambura hagati ya komini Mabanza na Kivumu za perefegitura ya Kibuye. Kuva ubwo ntawongeye kumubona. Aho guhanwa, Bizimana yimuriwe i Butare. (CLIIR, Abasirikari bo mu ngabo za kera bashyizwe muri APR cyangwa abaherutse gutahuka bava mu nkambi z’impunzi barengeye he ? Gicurasi 1997).  

  

 

 BIRACYAZA......

 

James Maniriho (leprophete.fr).

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P
<br /> Aba bicanyi bakwiriye gufatwa, bakabohwa, bagakanyagwa, bagatabwa muri yombi maze bagashyikirizwa inkiko bakaryozwa ubugome bakoze kandi bagikomeza gukora.<br /> Muzatubwire n'abishe Major Ukurikiyeyezu Jean Damascene wo mu ngabo za FAR akaba na Depite, wakomokaga muri komini Buringa, perefegitura Gitarama.<br />
Répondre