Tito Kayijamahe aragira inama Kagame Paul yo guteza ikigega "AGACIRO FUND" imbere .
Perezida Kagame agira ati:” Uku gutotezwa cyane tujye tubibonamo agaciro, iyo utotejwe ugomba kugira ikintu kigukuramo, ukamenya guhangana no gutotezwa, iyo wirukankanye umuntu kera, ukagenda ukamugeza mu nguni akabura aho anyura agomba kukugarukana."
Aya magambo ubwayo ni meza cyane ariko iyo avuzwe na prezida Kagame bitera kwibaza. None se we ku giti cye abantu ahora atoteza afunga abona ko bo baba badakeneye amahoro? Prezida Kagame niba areba kure nafungure imfungwa zose za politiki ba: Ingabire Victoire, Deo Mushayidi, Niyitegeka, afungure abo basilikari bose baborera mu magereza n’abandi, narangiza afungure abanyamakuru baborera mu buroko nka Uwimana Agnès, Mukakibibi Saidati,n’abandi. Narangiza ahamagare amashyaka ya opposition yose yo mu gihugu nakorera hanze bicare hamwe bakemure ibibazo by'abanyarwanda. Prezida Kagame nafungure urubuga rwa politike abanyarwanda bapiganwe mu bitekerezo. Prezida Kagame niyunamure icumu abwire DMI ye ihagarike gukomeza kwica abaturage no kubatoteza. Ngizi inama nyazo Prezida Kagame akeneye kandi atazabwirwa na za nkomamashyi z'ingirwa ntore zigenzwa no kuzuza inda gusa.
Ibi nabishobora azabone guhamagara abanyarwanda mu cyiswe Agaciro Development Fund. Nabishobora twese tuzayitabira iyo fund . None se ko hari igice cy'abanyaranda kitishimiye imitegekere ya FPR bizagenda gute ? Niba prezida Kagame ashaka ko abanyarwanda bamufasha guhangana n'abazungu no kuvuga rumwe kuri iyo fund nabanze mbere na mbere akemure ibibazo by'abanyarwanda , nitumara kuvuga rumwe noneho adusabe kumufasha kurwanya ba gashakabuhake. Ibi niba atabikoze azirwarize we n'Intore ze ariko ntazakurure abanyarwanda mu bukene no mu butindi kubera ko we ubwe afitanye ibibazo n'abazungu.
Abantu bari hafi ya Kagame kuki nta nama bamugira koko ??? Abamugira inama aho kwirirwa bakoma amashyi kandi birara mu baturage ngo nibatange ayo mafaranga ku ngufu kandi nabo bari mu bukene, nibamugire inama nkizi mugiriye hano muri iyi nyandiko. Natazumva muzamusabe ntazakurure abanyarwanda bose mu bibazo bye bwite (personnel). Abanyarwanda nk’abaturage (comme peuple) nta kibazo dufitanye n'ibyo bihugu byakuyeho imfashanyo, abo bazungu bafitanye ikibazo n'imitegekere mibi ya prezida Kagame cyane cyane mu ntambara ari gushoza mu baturanyi bacu no kubuza abanyawanda demokarasi.
Ese ayo mafaranga ni ayo gukomeza iyo ntambara ya Congo ?? Ayo mafaranga ni ay'impamba y'abategetsi ba FPR bazasimbukana nibikomera ? Cyakora nakunze ukuntu prezida Kagame yabivuze aho yagize ati " iyo wirukankanye umuntu kera, ukagenda ukamugeza mu nguni akabura aho anyura agomba kukugarukana" Nta hantu na hamwe yabeshye rwose. Abanyaranda akomeza gutoteza akari kera bazamugarukana kuko ntako atagira ngo abasunike mu nguni. Niba prezida agifite umutima niyumve inama mugiriye areke gukomeza gushora abanyarwanda ngo bamufashe gukemura ibibazo bye bwite (personnel). Nabanze akemure iby'abanyarwanda niturangiza dushyire hamwe turwanye uwo mukoloni. Abanyarwanda tuzakomeza kugaraguzwa agati kugera ryari ????
TITO KAYIJAMAHE.
Montreal -Canada