Rwanda: Ese Ban Ki-moon azagaruka gusaba imbabazi u Rwanda z'abahutu Kagame ari kwica ONU ibizi ntitabare ?

Publié le par veritas

http://www.malijet.com/thumbnail.php?file=2014_04_07T104016Z_1183915194_GM1EA471FL701_RTRMADP_3_RWANDA_0_473487665.jpg&size=article_large

Taliki ya 11/04/1994 taliki ya 11/04/2014 imyaka myakumyabiri irashize ingabo z'umuryango wabibumye UN zitereranye abanyarwanda bari bazihungiyeho aho zari ziri mukigo cya ETO KICUKIRO zibasiga mumaboko y'abicanyi zirigendera.nyamara n’ubwo ayo mateka atwibutsa ko umuryango wabibumbye watereranye abanyarwanda mubihe bitari byoroshye,ndetse n'umunyamabanga mukuru w'umuryango w’abibumbye(ONU) Bwana Ban Kimoon akaba yarabyiyemereye mu mbwirwa ruhame(discour)ye yavugiye kuri stade amahoro i REMERA mumuhango wo kwibuka Genocide kunshuro ya makumyabiri aho yavuzeko baterwa isoni no kuba bataratabaye mu RWANDA,iyo witegereje usanga ayomateka atari ayakera nta somo umuryango wabibumbye wayakuyemo ahubwo ugikomeje gutererana abanyarwanda bakomeje kwica urwagashinyaguro n'ubutegetsi bwa FPR-KAGAME haba mu Rwanda imbere ndetse no mumahanga.

 

ibyo kandi bisa nkibimaze kuba nka wa mugani ngo akaje karemerwa kuko kuva kuri genocide yo 1994 aho FPR yandikiye UN ibaruwa yo kuwa 20/04/1994 isaba uyumuryango kudahirahira ngo wohereze ingabo zoguhagarika ubwicanyi yari imaze gushoza yica umukuru w'igihugu Bwana Habyarimana Juvenal kugirango ibone uko yifatira ubutugetsi ndetse iburizemo n'amsezerano y'amahoro ya ARUSHA kandi koko iyo ntero ya FPR ,ONU yarayikirije maze irinumira ivunira ibiti mumatwi maze abanyarwanda si ugupfa karahava,ubwo bufatanya bikorwa bwa FPR na UN mukurimbura abanyarwanda ntibwagarukiye aho kuko bwakomeje aho inkotanyi zishe urwagashinyaguro impunzi zari zahungiye i KIBEHO izuba riva amahanga areba ntakome,bugacya bagashyekerwa noneho bakajya munkambi zo mucyari zaire bakica impunzi z'abasivile isiyose ubu ikaba yarafunze amaso nkaho abobanyarwanda  bakatiwe urwo gupfa.

 

Ni ubwo ibyo bikorwa byose ari ibyaha bikomeye ndetse iherezo bishobora kuzitwa genocide yakorewe ABAHUTU abanyarwanda babayeho nk’ababyakiriye nubwo bitoroshye akawamugani ngo ubuze uko agira agwaneza,ariko igiteye agahinda nuko UN noneho ishaka gufasha Kagame guhumba humba ikitwa umuhutu waba ukibarizwa kubutaka bwa CONGO ndetse bagasiba burundu umutwe wa FDLR washyizweho n'abacitse ku icumu rya Kagame ngo barinde imfubyi n'abapfakazi basigaye ; kuko uyumugambi wo kurimbura umuhutu wese ubarizwa kubutaka bwa CONGO UN ni imara kuwumufashamo Kagame azaba ari hafi yogusohoza integoye kuko abari mugihugu abibikiye agenda abajoga uko bwije n'uko bukeye kubarimbura rero ntibizamufata umwanya munini aha buriwese yakwibaza niba Ban Ki-moon azagaruka i kigali kuvugako barangaye igihe abahutu babicaga umusubizo.

 

Abanyarwanda bingeri zitandukanye bakomeje gutabaza ariko amahanga akabima amatwi. umuryango mpuzamahanga wari ukwiye gusubiza agatima impembero ukabonako kuba FDLR ikomeje gusaba ibiganiro byatuma KAGAME abizeza ko atazabamarira ku icumu bageze mu Rwanda nkuko ahora abyigamba, UN igomba kumwa ko ibiganiro atari ubugwari ahubwo arumwanya mwiza wokurangiza ibibazo abanyarwanda bafite ndetse n'akarere ka gatekana dore ko rokete za kagame iyo azitera mu mpunzi z’abanyarwanda hatabura n'abakongomani babigenderamo.

 http://www.brt-africa.com/wp-content/uploads/2014/03/Monusco-en-action.jpg

KAGAME na FPR ye nabo bakwiye kureba kure bakareka gukomeza kwinangira arinako bigishako ABAHUTU ari Amashitani n'aho abatutsi bakaba aba malayika Nkuko ubu bikomeje kwigishwa na Kagame n'ibikoresho bye muri gahunda ya NDI UMUNYARWANDA, abo bose bakomeje koreka u Rwanda kubwinyungu zabo bwite bagakwiye kumenyako barimo kwatsa umuriro batazashobora kuzimya.

 

Banyarwanda mwese aho muri, abahutu, abatutsi, abatwa uturere duturukamo twose,amadini cyangwa amashyaka ya politike birakwiye ko dukomeza guhuriza imbaraga zacu hamwe tukarwanya agatsiko kabahezanguni kiyise FPR gashaka kuturoha mu rwobo ndetse no kuduheza mu icuraburindi ry'inzangano kandi kagendereye kugundira ubutegetsi no guca abanyarwanda bamwe mugihugu cyabo.

 

Mureke twese dufatane urunana muriki gihe kitoroshye twibuke abacu bose bazize amaherere baba abishwe n'interahamwe kimwe n'abishwe n'inkotanyi nibwo tuzabasha kugera kubumwe n'ubwiyunge nyabyo igihugu cyacu gikeneye harakabaho u Rwanda rwunze ubumwe!

 

Umusomyi wa veritasinfo muri RD Congo

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article