Perezida wa RDI Rwanda Rwiza arashimira amashyaka RNC na FDU yagize igitekerezo cyo kurega Kagame Paul .

Publié le par veritas

RDIKuri ba Bwana Nkiko, na Rudasingwa,

 

Kuri uyu munsi, kw'itariki ya 17 Kamena 2012, turashimira cyane amashyaka yanyu uko ari abiri, RNC na FDU, kuba yaragize igitekerezo cyo kurega umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Perezida Paul Kagame. Turabashimira n'ubutumire bwanyu.

 

Reka twibutse ariko ko gukora politike mu rwego mpuzamahanga, nk'iyi yo gutanga ikirego kuri Perezida Paul Kagame, ubutaha mwajya mukorana n'imiryango izwi, ishinzwe kurengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu, mugakorana n'andi mashyaka arwanya ubutegetsi bw'igitugu bwo mu Rwanda. Igikorwa nk'iki cyaba cyiza kurutaho kitihereranywe n'amashyaka gusa. Ikindi k'ubutumire nkubu nibwongera gukorwa, muzibuke komekaho ikirego, kugira ngo abatumiwe bamenye uko ikirego giteye, bitari ugukurikira gusa.

 

Mw'izina ry'ishyaka RDI, tubasezeranije kuzashyira umukono ku gitabo muvuga cyabigewe, twemeza ko dushyigikiye icyemezo mwafashe cyo kurega Perezida Kagame, hamwe n'abo bafatanije gukora amahano y'ubwicanyi mu gihugu no muri Congo.

 

 

Faustin Twagiramungu

Umukuru w'ishyaka RDI.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article