Nyamasheke : Umucuruzi w'inka HARINDINTWARI Evariste y'ishwe n'inzego z'ubutasi za Kagame !

Publié le par veritas

 

097-umuyobozi-wa-CID.png

             ACP Bizimungu , umuyobozi wa CID ariyo yahamagaje

             Harinditwari mbere yukwo araswa! 

 

Mu itohoza ikinyamakuru Umuvugizi cyimaze iminsi gikora, ryagaragaje ko inzego z’ubutatsi za perezida Kagame, arizo zivuganye umucuruzi witwa Harindintwari Evariste, wari umucuruzi w’inka, I Nyamasheke mu cyahoze ari Cyangugu.

 


 

 

Mu byo Leta y’u Rwanda yihutiye gutangaza akimara kwicishwa amasasu ku manywa y’ihangu , yagaragaje ko uwo mucuruzi wishwe ku itariki ya 17/10/2011 yazize abagizi ba nabi, bamwishe bashaka amafaranga. Ariko mu by’ukuri bamwe mu bacuruzi bakorera muri Nyamasheke, batangarije ikinyamakuru Umuvugizi ko mugenzi wabo yari amaze iminsi ahamagazwa n’inzego z’ubutatsi z’umutekano za Kagame mbere y’uko araswa, akanicwa.


Nyakwigendera Harindintwari wari umaze gutera imbere m’ubucuruzi bw’inka, yari azwiho nk’umwe mu bantu batatinyaga kunengera ubutegetsi bwa Kagame mu ruhame, ari nabyo byatumye ahamagazwa ubutitsa n’urwego rw’ubutasi rukuru arirwo NISS. Urwo rwego rwakomeje kumujujubya, ari nako rumubaza impamvu akorana n’abatavuga rumwe na Kagame. Rwamubwiraga ko rufite amakuru yuko yari umwe mu bayoboke ba RNC . Nyakwigendera yaje kubatera utwatsi, ababwira ko ibyo bavuga atabizi kandi ko nta muntu n’umwe yari azi muri RNC uretse no gukorana nayo.


Nyuma y’iminsi micye na none yaje guhamagazwa n’urwego rushinzwe ubugenza cyaha muri Polisi CID , rumurega gukorana n’abanzi b’igihugu. Nyuma y’ ibyo byose abaturage baje kumva inkuru y’inshamugongo ko yishwe n’abagizi ba nabi bamurashe ku manywa y’ihangu ,mu gihe hari urujya n’uruza rw’ abashinzwe umutekano, nk’ uko bisanzwe bigenda iteka iyo hagiye kwicwa umuntu watanzwe n’inzego z’umutekano.


Umwe mu bacuruzanyaga inka na Harindintwari I Nyamasheke, yatangarije Ikinyamakuru Umuvugizi ko badashidikanya ko nyakwigendera yishwe n’izo nzego. Ko ibyo bavuga ko yishwe n’abagizi ba nabi ari ukubeshya no kuyobya uburari. Babishingira ko nta mugizi wa nabi wari gutinyuka kujya kumurasira ahantu nk’aho hari urujya n’uruza rw’abashinzwe umutekano , bigakubitiraho ko hari kumanywa, bigahurirana n’ibihe bimwe yarimo gusiragizwa mu biro by’abashinzwe umutekano.

 


Uwera , Bukavu .(umuvugizi) 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article