Mu Rwanda ibisasu binyanyagiye hose ! Icyi cyo cyahitanye abana batatu !

Publié le par veritas

grenade.pngNdlr: Ntibyumvikana , umwaka  w'2010 mbere y'uko ikiswe amatora kiba mu Rwanda, habaye igikorwa cy'iterwa ry'ibisasu mu gihugu hose, bikaba byarahitanye abantu batagira umubare , ibyo bikorwa bikurikirwa n'ifungwa ry'abanyepolitike batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame  (Mushayidi Déo, Ntaganda Bernard na Victoire Ingabire) n'ihunga rya général Kayumba Nyamwasa. Ubutegetsi bwasobanuriye abanyarwanda n'amahanga ko abatera ibisasu bafashwe  , nyuma yaho ibisasu byakomeje guturikira hirya no hino bigahitana inzirakarengane ,kenshi ubutegetsi bukavuga ko ari ibisasu abana bakinishaga ! Ibi bisasu bivahe ? ndabona noneho mu rwanda umuntu ashobora no kwiyicira itungo rye akoresheje igisasu kuko bitoragurwa hose ! Inkeragutabara, local defense,abasilikare banyanyagiye hirya no hino... aho sibo babijugunya kubaturage cyangwa bakabita aho babonye bitewe ni uko aribo bafite uburenganzira bwo gutunga ibyo bisasu ?

Mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare ho mu ntara y”Iburasirazuba igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyahitanye abana batatu undi umwe arakomereka bikabije.

Superintendant Theos Badege, umuvugizi wa polisi y’igihugu avuga ko iturika ry’iki gisasu cyaturitse ku munsi w’ejo saa kumi ari impanuka, akaba yaboneyeho umwanya wo kwibutsa ababyeyi ko bagomba gukangurira abana babo kwirinda gukinisha ibyo babonye byose.

ORINFOR dukesha iyi nkuru kandi itangaza ko ku munsi w’ejo tariki ya 12 Ukuboza 2011, ahagana mu masaha ya saa saba polisi y’igihugu yataye muri yombi umunyamakuru wa City Radio Mukara Aboubacar uzwi ku izina rya DJ Adams kubera ko yari amaze icyumweru cyose abana n’umwana w’umukobwa ufite imyaka 17.

DJ Adams ngo yabanaga n’uyu mwana wigaga mu mwaka wa kabiri wa mashuri yisumbuye nk’umugabo n’umugore, akaba yaranamaze kumutera inda nk’uko Bagede akomeza abitangaza.

Source : Igihe

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D

Mu kiganiro cya BBC cy'ejo 18h30 Kagame yemejeko abavocat baburanira Ingabire bamukwepye bakaba badashaka
kumuburanira, abajya mu rukiko muzatubwire niba ali byo koko kandi niba wa mwongereza azagaruka i Kigali cg niba hali ingorane yagize bitewe n'urwo rubanza

turabizeye ko muzabitubwira vuba rwose

Mugire amahoro kandi mwihangane ibyiza biri imbere !

Répondre