Ku kibazo cya Congo umutego mutindi washibukanye Kagame Paul !

Publié le par veritas

Kaga-nta.png

Kagame ati : Impuguke za ONU  ni gute ziyita impuguke zikibagirwa kubaza u Rwanda ! Kubaza u Rwanda byari kongerera iki izo mpuguke? Ese u Rwanda rwaba rwumva arirwo mpuguke zifite ubuhanga n’ubumenyi kurusha impuguke za ONU?

 

Mu nkuru yanyuze muri cyakinyamakuru “igihe.com cyabaye umuzindaro w’ingoma y’ikinyoma harimo igika kigira giti: ”Perezida Kagame yongeye no gushimangira ko ntaho u Rwanda ruhuriye n’ikibazo cya Congo, kuko ngo intambara yaho yazutse kubera abanyamahanga bakomye rutenderi bagashuka Kabila ngo gufata General Bosco Ntaganda bizamurinda ibibazo ku buyobozi. Iyo migambi yose ngo ipfubye ntigere ku ntego zayo ngo bahindukiranye u Rwanda barugerekaho ibibazo hashingiwe kuri raporo ikoze mu buryo bufutitse. Perezida Kagame yagize ati “Ubwo bakoraga iyo raporo, ni gute abantu biyita impuguke bibagiwe kubaza u Rwanda ibyo ruvuga ku byo rushinjwa. ” 


[Ndlr: Nyamara ambasaderi wa USA ushinzwe gukurikirana ibyaha by'intambara yavugiye i Kigali ko igihugu cye gifite ibimenyetso biruta ibyo impuguke za ONU zatanze ko u Rwanda rufasha M23, kandi igihugu cy'Ubufaransa cyatangaje ko ibisobanuro u Rwanda rwatanze rubeshyuza raporo y'impuguke za ONU nta gaciro byahawe n'akanama gashinzwe umutekano ku isi !]

 

Nibarize kagame Paul!

Iyo utinyutse ukita izo mpuguke ko zakoze ibintu bifutitse ushatse kuvuga ko ari wowe mpuguke iruta bose ?  Harimo gukabya  no kwikuza . Hari kenshi inyandiko zivuga ibitagenda neza mu rwanda uzihindura iz’abapfayongo, zavuga nabi abakurwanya ukazita izabahanga: bidutera kwibaza niba ari wowe ugomba kugena abahanga n'abaswa bikatuyobera! Ukomeza uvuga ko ziriya mpuguke  harimo izagiye zikwirakwiza ibitekerezo bya FDLR  hagati ya 2004 na 2006  kubera ibyo ngo iyo raporo y’izo mpuguke iraphuye! Bwana Paul Kagame bitubwire neza ukuntu impuguke ya ONU yaba yaragaragaje uko y'umva ikibazo cya FDLR bituma itavuga ukuru kubonwa naburi wese cyane iyo hari ibimenyetso simusiga bigaragara ku nkunga utera umutwe wa M23 ?

 

Ese kuba iyo mpuguke yaravuze  kuri FDLR ,ikavuga uko ibona ibintu bimeze kuri FDLR  muri Congo hari icyaha kirimo usibye mugihugu nk'icyawe kitagira ubwisanzure bw'itangazamakuru n'ubw'ibitekerezo ? Nyamara iyo iyo mpuguke iza kuba yaramaganye FDLR yarikuba ibaye inshuti yawe y'amagara, ikaba n’impuguke nyayo! Sindi umu FDLR ariko se kandi  hari icyo nibaza nagirango nawe ukinsubize  ; utekereza ko abarwanyi bayo ari abajenocidaire nk'uko ubivuga kandi abenshi baravuye murwanda bari munsi y'imyaka icumi ndetse harimo n'abavukiye muri congo ? Ese ibyo barwanira utekereza ko ntashingiro byaba bifite? Niba barwanira uburenganzi bwabo ndetse n'ubw'anyarwanda benshi akaba  ariyo mpamvu washyizeho imbaraga zawe zose ngo ubamare ariko bikanga ndetse ukaba utazanabigera ho ! Ahubwo aho kwicisha abana b'urwanda  kimwe n'abakongomani washatse uko ukemera ikibazo muburyo bwa politiki maze amahoro agakwira akarere! Simvugira FDLR ibi tubyumvikaneho .

 

Ngarutse kuri aya magambo yawe uvuga kuri General Bosco Ntaganda : muri iyi mvugo yawe urasa naho ushaka kutwereka ko utari mubibazo bya Congo nyamara ugahindukira ukishinja iyo ushyigikira Ntaganda muburyo buziguye ! Byumvikana ko hari icyo uhishe mubiri kebera muri congo.  Gufata Ntaganda agashyikirizwa ubutabera ntabwo byakagombye gutera ikibazo kuko ari umwicanyi kandi akaba akwiye gufatwa agahanwa , ariko wowe si ko ubibona . ndetse ujya kure  ukerekana ko iriya ntambara ya kongo ifite ishingiro ubwose urahakana uruhare urwanda rufitemo cyangwa urerekana ko ahubwo uruhare rwarwo rugaragara kandi rufite n’ishingiro?

Aha rero niho ngira nti :”Umutego mutindi ubashuka nyirawo agihari” . 

 

 

Dieudonné Maniriho umusomyi wa veritasinfo.


 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article