Kongo -Rwanda: Abanyarwanda ngo bataye umutwe mu kibazo cya Kongo
«Abanyarwanda bataye umutwe, babuze uburyo bakwikura imbere y’ibirego biri guturuka impande zose, none batangiye kuruma bahuha » ! Ayo ni amagambago yavuzwe n’umwe mu basilikare bakuru b’ingabo za Kongo- Kinshasa.
Guhuha : bigaragazwa n’uruzinduko ministre w’ububanyi n’amahanga w’u rwanda madame Mushikiwabo Louise amazemo iminsi 2 i Kinshasa , urwo rugendo rugasozwa n’imvugo isize umunyu irimo ubushake bwo kubana neza hagati y’ibihugu byombi.Kurundi ruhande,Kuruma bikaba bigaragazwa n’ijambo Perezida w’u rwanda Kagame yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali aho yibasiye abakongomani « ngo ntibazi gukemura ibibazo byabo ! »
«Biratangaje , kandi byaranadutunguye » ayo ni amagambo ya ministre akaba n’umuvugizi wa leta ya Congo-Kinshasa Bwana Lambert Mende, yagaragaje ko mu magambo ya Kagame harimo kwivuguruza : Ministre Mende ati :« Ntabwo ashobora kuvuga ko intambara iri muburasirazuba bwa Congo iri hagati y’abanyekongo ubwabo, hanyuma akongera kuvuga ko ikibazo nyamukuru ari uko FDLR iri muri Congo ». Ministre Mende ati :« FDLR » ni abanyarwanda. Ministre Mende yakomeje agira ati : «Niba Bosco Ntaganda akunze kuba ari kubutaka bw’u Rwanda aho aherwa imbunda n’amasasu, u Rwanda rugomba gutanga umusanzu mu ifatwa rye ».
Muri make , amagambo Kagame yabwiye abanyamakuru ku gihugu cya Congo yahanaguye imvugo isize umunyu Louise Mushikiwabo yavugiye i Kishasa ahubwo yongera ubwishishanye bushobora kuvamo ubushyamirane hagati y’u Rwanda na Kongo Kinshasa .
Byatangajwe na RFI bishyirwa mu kinyarwanda n’
Ubwanditsi bwa Veritasinfo