Ishyaka riharanira ibidukikije mu Bubiligi n'igihugu cy'Ubwongereza ntibyoroheye u Rwanda ?
Ishyaka riharanira kurengera ibidukikije mu gihugu cy’ Ububiligi , rirahamagarira leta y’icyo gihugu kwamagana igihugu cy’u Rwanda yivuye inyuma ikava mu magambo yo kuvuga gusa ngo barasaba u Rwanda guhangarika inkunga rutera umutwe wa M23 nk’uko ibihugu byinshi byo ku mugabane w’Uburayi birimo bivuga muri iki gihe !
Iryo shyaka riratangazwa n’uko igihugu cy’ububiligiki kirimo gisaba leta ya Congo gushyikirana n’u Rwanda mu gihe ibindi bihugu by’inkwakuzi byahagaritse inkunga byateraga u Rwanda bitegereje ko rwakwisubiraho mu gufasha abarwanyi ba M23 bikabona kurekura iyo mfashanyo ariko Ububiligi kugeza ubu bukaba butarafata icyemezo nkicyo ! Iryo shyaka risanga icyifuzo cyo kugirana ibiganiro ububiligi bushyira imbere hagati y’u Rwanda na Congo ntacyo kimaze mu gihe abaturage bakomeje gupfa , gukurwa mu byabo no kubabara ku buryo bunyuranye bitewe n’iriya Ntambara ya M23. Iryo shyaka rirasaba Ububiligi kuba umuvugizi ku bindi bihugu by’uburayi bugasaba ko ingabo za Loni ziri muri Congo (Monusco) zahabwa inshingano yo kwambura intwaro umutwe wa M23 n’indi mitwe irwanira muri Congo, bitaba ibyo ibihugu by’uburayi bikohereza umutwe wa gisilikare mu buryo bwihutirwa mu kugarura amahoro muri kariya karere . Iryo shyaka rirasaba Ububiligi gukangurira ibindi bihugu by’uburayi gushyigikira no gufata icyemezo mu maguru mashya cyo gushyiraho ikomanyirizwa ry’intwaro mu bihugu bifasha imitwe ihungabanya umutekano muri Kivu kandi abashakishwa n’urukiko mpuzamahanga bakoze ibyaha muri kariya karere bagashyikirizwa inkiko bidatinze !
Ubwongereza nabwo ntibwicaye ubusa !
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 15/08/2012 Ambasaderi w’Ubwongereza muri Congo Bwana Neil Wigan ari kumwe na mugenzi we Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda Bwana Ben Llwellyn bagiranye imibonano na Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru Bwana Julien Paluku iwe mu rugo. Abo banyacyubahiro bombi b’igihugu cy’Ubwongereza babwiye guverineri Paluku ko baje kumubaza amakuru y’impamo kubyerekeranye n’inkunga u Rwanda rutera umutwe wa M23 bagakorera raporo isesenguye neza leta y’igihugu cyabo cy’Ubwongereza !
Nyuma y’uwo mubonano Ambasaderi w’Ubwongereza muri Congo yabwiye abanyamakuru ko bagiye kurushaho gusaba u Rwanda guhagarika inkunga rutera umutwe wa M23 kandi rukemera ibihano byo guhagarikirwa imfashanyo byafashwe n’ibihugu by’Uburayi. Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda nawe akaba yamenyesheje abanyamakuru ko yaje kwibariza neza guverineri iby’inkunga u Rwanda rutera umutwe wa M23 kugirango akorere igihugu cye raporo yuzuye kuri icyo kibazo !
Amakuru nk’aya avuze iki ?
Aya makuru y’umutekano muke muri Congo arerekana ko ikibazo kitoroshye ! Urwanda rwishoye mu mushinga ushobora kurubyarira amazi nk’ibisusa , amakuru nkaya aratugaragariza ko amahanga atakirimo ashakisha niba u Rwanda rufasha cyangwa rudafasha M23 ; kuri yo inkuru ni impamo u Rwanda rufasha M23 kandi ntirurabihagarika , ndetse na leta y’u Rwanda izi ko irimo ibeshya abanyarwanda ariko izi neza ko amahanga aziko ariyo irwana muri Congo , niyo mpamvu yihutiye gushyiraho ikigega cy’ « Agaciro » ngo abanyarwanda bashyiremo ikibatunga maze leta igaragaze ko ari igihangange mu ruhando rw’amahanga !
Ariko ikigaragara cyane , ni uko u Rwanda rucunze ko ruzagerageza kurwana muri Congo rugerageza kugumana ibirindiro rwafashe bikamara igihe kirekire maze amahanga akarambirwa akagera aho arudohorera akaruha imfashanyo yahagaritse nkuko John Rwangombwa yabisobanuye kuri Radio BBC mu kinyarwanda kuri uyu wa kane taliki ya 16/08/2012 ; aho avuga ko u Rwanda nta kibazo ruzagira , rukaba ruzihangana kugeza mu kwezi kwa cumi na biri 2012 ngo kuko bizeye neza ko kugeza icyo gihe inkunga zizaba zafunguwe , ngo byaba bidashobotse bakaba bafata izindi ngamba mu kwezi kwa mbere 2013! iki kibazo k’intambara u Rwanda rwashoye muri Congo n’uburyo amahanga yagihagurukiye biratera kwibaza uko u Rwanda ruzabyikuramo , hakaba hari ibibazo bikomeye u Rwanda rugomba kwibaza :
1.Ese u rwanda ruzakomeza kurwana rugere Kinshasa ? Ruzafata Kivu se? Ruzakomeza kubeshya se ko rutari muri Congo ?
2.Niba Congo ikomeje kwanga kugirana imishyikirano na M23 kandi ko n’amahanga yose abiyishyigikiyemo ndetse n’abakongomani ubwabo ; e Rwanda ruzagenza rute abasilikare ba M23 ? Ruzafata ? Ruzabihakana ? ruzaguma ah oruri ?.... ???
3.Ese abayobozi b’u Rwanda bafatiwe ibyemezo bikaze birimo impapuro (mandat) zibahamagaza mu rukiko, cyangwa kubuzwa gusohoka mu gihugu byagenda gute ?
4.Ese ni ngombwa ko ingabo z’ibihugu bikomeye bitabara muri Congo ibihano byonyine ntibyatera ikibazo u Rwanda ?
Hari nibindi bibazo abantu bakwibaza , ariko muri rusange ibintu ntibyoroshye !
Ngoga Jean Veritasinfo