IBUKA mu BUBILIGI itsimbaraye ku ijambo " TUTSI" !
Inkuru y'igihe
Nyuma y’aho Député-Bourgmestre Willem Draps uyobora Komini ya Woluwe Saint Pierre yandikiye Perezida wa Ibuka-Belgique Rutayisire Eric, amusubiza urwandiko rukarishye ku bw’uruhushya yari yatse rwo kujya kwibukira ahari ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994 ; twaramwegereye, adutangariza ko Ibuka-Belgique yababajwe n’uko iyi komini ivuga ko itazahindura inyito ikoresha ya ‘Génocide Rwandais’.
Rutayisire yatubwiye ko mu minsi ishize Ibuka-Belgique yishyize hamwe n’andi mashyirahamwe y’abakorewe Jenoside y’Abanyarumeniya CAB (Comité des Arméniens de Belgique) n’Abayahudi CCOJB (Comité de Coordination des Organisations des Juifs de Belgique) ngo bibukire hamwe ku nshuro ya 63 ishyirwaho ry’amategeko yo guhana no gukumira ibyaha bya Jenoside (Adoption de la Convention pour la prévention et la répression du crime de génocide), ndetse no kugirango Ibuka-Belgique ikomeze kwifatanya n’abandi bakorewe Jenoside bo mu bihugu twavuze haruguru, hagamije kurwanya no kwerekana ububi bwa Jenoside bidakozwe n’Abanyarwanda.
Ni muri urwo rwego Ibuka-Belgique yandikiye Bourgmestre akaba n’umudepite wa Commune ya Woluwe Saint Pierre witwa Willem Draps tariki ya 28 Ugushyingo 2011, kugirango icyo gikorwa kibere aho ku rwibutso rwa Jenoside ruherereye mu gace ayobora, ariko mu ibaruwa ye yo ku tariki ya 6 Ukuboza 2011, yandikiye Perezida wa Ibuka-Belgique yamubwiye ko bidashoboka ko ku itariki ya 9 z’ukwa 12 uyu mwaka muri ako gace habera igikorwa cyo kwibuka.
Willem Draps kandi yakomeje avuga ko we ubwe n’itegeko rya Polisi ryashyizweho mu rwego rwa Commune ritazahindura inyito ikoreshwa aho kuri urwo rwibutso ivuga ngo ’Génocide Rwandais’ aho kuyiha inyito ya ’Génocide perpétré contre les Tutsis’ nk’uko bivugwa mu Rwanda.
Aha uyu muyobozi yakomeje avuga ko komini ya Woluwe Saint Pierre idashobora gufata uruhande rumwe rw’Abanyarwanda, kuko ngo asanga ari ikibazo kigomba gukemurwa n’Abanyarwanda ubwabo akaba ariyo mpamvu ngo izakomeza gukoresha ijambo ’Génocide Rwandais’. Bourgoumestre kandi avuga ko ku rwego rwe atavugana n’amashyirahamwe kuri icyo kibazo ahubwo ngo bigomba kujya mu rwego rwa za Minisiteri zibishinzwe cyangwa ubuyobozi bw’agace ka Bruxelles cyangwa ubuyobozi bwemewe n’amategeko bw’u Rwanda.
Mu gihe twavuganaga na Perezida wa Ibuka-Belgique twamubajije icyo abitekerezaho n’uko yabyakiriye nk’uhagarariye ‘Ibuka mémoire & Justice asbl’ mu Bubiligi. Yagize ati : “Mu by’ukuri kudusubiza baduhakanira kuhibukira byo wenda umuntu yabyihanganira ariko kongeraho ko bataha inyito Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri jye n’undi wese wumva uburemere bw’ariya magambo akomeretsa byaba bibabaje kuko bishobora gufatwa nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi (négationnisme), gusa nizera ko inzego zibishinzwe zizabikurikirana”.
Bamwe mu basomyi baravuga iki kuri iyi nkuru:
Umusomyi wa mbere aragira ati: " Mu rwego rwo guca ikibazo cy'amoko mu Rwanda, kubwanjye numva iryo jambo "tutsi" ritagakwiye kujya rikoreshwa , kukoabana bavuka ubu nibazajya barisoma bizajya bibatera kwibaza andi moko agize abanyarwanda; usange ikibazo cyamoko gikomeje kubaho. njye mbona iriya nyito yarisanzwe mu Bubiligi ntacyo itwaye kuko nubundi abanyarwanda twese tuzi ubwoko bwibasiriwe mugihe cya genocide."
Uwa kabiri aragira ati: " Sinzi impamvu Ibuka itabonako iyi ari politiki.Inyito "genocide yakorewe abatutsi" ije vuba kandi ni iya 4."Genocide rwandais" niyo nyito ONU yemeye ku ikubitiro bityo niyo yemewe n'amahanga.Ushaka kuyihindura uwo ariwe wese ntacyo azageraho.Genocide yakorewe abatutsi ariko sibo bishwe gusa haguyemo abahutu benshi,abatwa benshi ndetse n'abanyamahanga.Mu itegeko nshinga ryacu naho hasobanura neza ibya genocide nigihe yatangiriye.Ese ubundi harya itsembabwoko n'itsembatsemba byo byaviriyeho iki ? Genocide des Tutsi se byo byaviriyeho iki ? Ntabwo mushobora kujya mugaraguza agati abanyamahanga nkuko mubigirira abaturage.Negationinsme itandukanye kure no kuvuga ukuri.Mbere yo gusaba iyo komini guhindura mubanze mujye muri ONU mubasabe bahindure.Amaherezo inkubisi yayo irayitarukiriza.Arijye narekera aho."
Namwe mushobora kuvuga uko mubyumva!
Karirima A. Ngarambe
Correspondant IGIHE.com-Belgique