DUSANGIRE IJAMBO: Uhoraho Imana arababarira bitavugwa !

Publié le par veritas

 Source : leprophete

 

Amasomo ya liturujiya tuzirikana kuri iki cyumweru ni aya :

 

1°. Izayasi 43,18-19.21.24b-25

2°. 2 Abanyakorinti 1,18-22

3°. Mk 2, 1-12

 

Ingingo ihuje aya masomo, cyane irya mbere n’irya gatatu, ni uko Imana igira impuhwe kandi ikababarira. Nta gushidikanya rero ko amasomo ya none adutegurira kwinjira mu gisibo kizatangira ku wa 3 w’Ivu utaha le 22/02/2012. Ko Imana igira impuhwe kandi ikababarira, tubigenze dute ?

 

 1.Dukomeze ducumure kuko Imana izatubabarira uko byagenda kose ?

 

Iki kibazo Paulo Mutagatifu yarangije kugisubiza igihe yandikiraga Abanyaroma agira ati “Aho icyaha cyari cyarakwiriye, ineza [y’Imana] yarushijeho kuhasendera…..Twabivugaho iki rero ? Twigumire mu cyaha se ngo ineza ikunde igwire ? Ntibikabeho ! (Rm 5, 20.6,1-2). Gukomeza gucumura kubera ko Imana igira imbabazi (obstination dans le péché) ahubwo ni kimwe mu byaha bituma umuntu acibwa. Ibindi byaha bituma umuntu acibwa ni : ukwiheba ukibwira ko n’Imana itakubabarira, kwibwira ko izagukiza kabone n’ubwo nta cyiza na kimwe waba warakoze, kuvunira ibiti mu matwi ukanga kwumva ibyo Imana ikubwira, kwifuza inema y’undi, kunangira kugera ku munota wa nyuma. Ntabwo twamera “nka wa mwana uri iwabo, uvuna umuheha bakamuha undi”. Imiheha y’iwabo yayimara akajya kuvunagura n’iyo mu baturanyi, icyakora abaturanyi bo bagaherako bamumerera nabi.

 

 2.Ahubwo duhinduke tuve mu cyaha

 

Ubwo Imana ari inyampuhwe ikaba yararangije kutubabarira, nimucyo ahubwo tuyibishimire, tubabazwe n’uko twigeze gucumura kandi tubyicuze, hanyuma dufate umugambi uhamye wo kutazongera gucumura ukundi. Umwana w’ikirara Yezu avuga mu ivanjili ya Mariko 15, 11-32 ntaturushe ! Ni bwo buryo bwonyine bwo kugirango impuhwe za Nyagasani zidapfa ubusa.

  

3.Natwe tubabarirane

 

Nimubabarira abantu amakosa yabo, So wo mu ijuru na We azababarira ayanyu. Naho nimutababarira abantu, na So ntazazababarira amakosa yanyu” (Mt, 6,14-15). Ngo “Abwirwa benshi, akumva bene yo”. Ahangaha Abanyarwanda ni bo bambere babwirwa. Bamaze imyaka itabarika barebana ay’ingwe, bashihana ndetse bakicana kakahava : Abahutu n’Abatutsi, Inyenzi n’Interahamwe, Ingabo za Habyarimana n’iza Kagame, Abakiga n’Abanyanduga, Abanyiginya n’Abega, abahoze mu Rwanda n’abarutashye …….

 

Kugirango Abanyarwanda bashobore kuva muri aka gatereranzamba k’inzigo n’ubwicanyi, ni ngombwa ko bakurikiza inyigisho ya Yezu, aho agira ati “Jya ugira ubwira bwo kwiyunga n’uwo mwangana, igihe mukiri kumwe mu nzira kugirango ataguteza umucamanza, umucamanza akagushyikiriza umupolisi, ubwo akaba uroshywe mu buroko. Mbikubwize ukuri : ntabwo uzavamo utishyuye byose, kugera ku giceri cya nyuma”.(Mt 5, 25-26). Indi nama Abanyarwanda bakurikiza bikabafasha kuva mu gatereranzamba k’inzigo n’ubwicanyi ni ya yindi y’umwami Rudahigwa (16/11/1931-25/07/1959) wagiraga ati “Aho kwica Gitera, wakwica ikibimutera”.

 

Ibi byose biranyibutsa ikiganiro nagiranye n’inshuti yanjye, bwana Yohani Ndorimana, igihe namwandikiraga ibi bikurikira. Byabanje gusohoka mu kinyamakuru Umuseso kikibaho, nyuma biza gusohoka kuri uru rubuga www.leprophete.fr muri Mutarama 2011 mu gika (rubrique) cy’iyobokamana (religion). Byari bimeze nk’aho Ndorimana ahagarariye Abatutsi bose, naho njye ngahagararira Abahutu bose. Naramubwiraga nti :

 

Muvandimwe Padiri Yohani Ndorimana,

 

UKOMYE URUSYO AKOMA N’INGASIRE

 

Ikibazo cyo mu Rwanda si Abahutu, ikibazo ni Interahamwe. Kandi Abahutu bose si Interahamwe. Ikibazo si Abatutsi, ikibazo ni imburagasani z’Inyenzi-Inkontanyi. Kandi Abatutsi bose si Inkotanyi. Mu mateka ya vuba aha y’Urwanda, Interahamwe zishe Abatutsi benshi zitaretse n’Abahutu. Ariko rero, Inkotanyi nazo zishe Abahutu benshi b’inzirakarengane, zitaretse n’Abatutsi bamwe na bamwe. Niba utabizi, amateka ya vuba aha y’Urwanda yarakwihishe. Niba ubizi, ariko ukabyirengagiza nkana, ibyawe si amateka, ni icengezamatwara. Iyo rero ukomeza kwisararanga uvuga ngo Inkotanyi ntawe zishe cg. ngo abo zishe bose bari babikwiye kuberako bari Interahamwe, uba utera iyahararutswe. Nanone kubera ko ibyawe ari icengezamatwara, wifuza ko bose bakwikiriza iyo uteye; utabikoze ukamwitirira ingengabitekerezo ya jenoside, akaba akwiye gutukwa, kumeneshwa, gufungwa ndetse no gupfa. Njye rero, mbona FPR yari ikwiye kwunamura icumu, umunyarwanda wese w’inzirakarengane agahabwa uburenganzira bwe busesuye.umunyarwanda wese wishe akabihanirwa cg. se akababarirwa.

 

ABASANGIYE DUKE BITANA IBISAMBO

 

Iyo uvuga iringaniza, ukwumva yagirango ni intwaro ya kirimbuzi yahimbwe na Perezida Geregori Kayibanda, ariko igakoreshwa cyane n’uwamusimbuye, Yuvenali Habyarimana, dore ko we yari n’umusirikari. Nyamara wagenze amahanga. Uzi ko iringaniza riba mu bihugu byinshi cyane. Niba utabizi, ni ukuvuga ko amateka yakwihishe. Niba ubizi, ariko ukirinda kubivuga, ugatuma abasoma ibyo wanditse bakeka ko iringaniza riba mu Rwanda gusa, ibyawe si amateka, ni icengezamatwara n’amarangamutima. Ku byerekeranye n’iringaniza, ibintu ni 3 :

 

 1. Hari aho ritaba. Mu ngeri zose, imyanya igahabwa abarusha abandi ubushobozi.

 2. Hari aho riba, rikagira amategeko arigenga, ku buryo ntawe usigarana ipfunwe.

 3. Hari aho ritaba na busa, uri ku ngoma akiharira byose, akabisangira n’abe n’inshuti ze; abandi bakarumanga. Ni ko byari bimeze mu Rwanda igihe cya gihake, ni ko byakomeje kumera igihe “gikolonize” ije kwiyongera kuri gihake. Ababirebera hafi bavuga ko ariko byongeye kumera mu Rwanda kuva muri 1994 kugeza ubu. Niba utabizi, ni ukuvuga ko amateka y’Urwanda yakwihishe. Niba ubizi, ariko ukirinda kubivuga, ibyawe si amateka, ni icengezamatwara n’amarangamutima.

 

AHO KWICA GITERA, WAKWICA IKIBIMUTERA

 

Ndahamya ko nta Munyarwanda uvukana kamere yo kwanga undi Munyarwanda badahuje ubwoko. Ikintu cyose kigira imvano. Ingoma ya Habyarimana yakoze iringaniza kuko we n’abafasha be ba hafi bahamyaga ko kuri Repubulika ya mbere, ndetse no mu gihe cya gihe cya gikolonize na gihake, amajyaruguru y’u Rwanda yaba yararyamiwe. Ntiyari agamije kugirira neza amajyaruguru y’u Rwanda gusa, ahubwo yahamyaga ko iringaniza ryagirira akamaro n’utundi turere tw’u Rwanda twasigaye inyuma, twaba dutuwe n’Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa. Igitekerezo nticyari kibi, ahubwo uburyo cyashyizwe mu bikorwa ni bwo bwateye ibibazo. Si Abatutsi gusa babangamiwe n’iryo ringaniza, ahubwo n’Abahutu benshi ryarabadindije. Muri komini mvukamo, hari ubwo umubare w’abana barangije amashuri abanza bagomba kujya mu yisumbuye utarengaga 5. “Umugabo «nyamugabo» anyagiranwa n’abandi, ngo njye naboze ?

 

Ku byerekeye iringanizwa ry’amoko, Abatutsi bajye bibuka aho Habyarimana yabakuye muri 1973, uretse ko ababizi bahamya ko ari nawe wari wahabashyize (ndacyabikoraho ubushakashatsi). Kandi rero n’ubwo iringaniza ryaba ryababangamiye mu mashuri, muri Leta, mu bigo bya Leta no mu byo Leta ifitemo uruhare, ntibazibagirwe na rimwe ko Habyarimana yabahaye rugari mu bucuruzi, mu bushoramari, mu nganda, muri za ambassade, mu miryango itagengwa na za Leta (ONG mu magambo ahinnye y’igifaransa). Ubu rero si ko bimeze mu Rwanda rw’ubu. Abahutu barahezwa ahantu hose. Nta n’iringaniza rikiriho. Ibintu bimeze nk’uko byari bimeze mu Burundi kuva bwikukira kugera muw’1995. Ubu mu Rwanda byongeye kumera nk’uko byari bimeze igihe cya gihake na gikolonize. Ibyo niba utabizi, ni ukuvuga ko amateka y’Urwanda yakwihishe. Niba ubizi, ariko ukirinda kubivuga, ibyawe si amateka, ni icengezamatwara n’amarangamutima.

 

Naho icyatumye muri repubulika ya mbere batekereza iby’iringaniza ni uko igihe cya gihake Abahutu nta burenganzira namba bagiraga, kandi bikaba byarakomeje no ku ngoma ya gikolonize. Irebere nawe iyi mibare : Ubusanzwe mu Rwanda, Abahutu ni nka 85%, Abatutsi 14%, Abatwa 1%. Nyamara mu w’1956 ku bantu 31 bari bagize Inama Nkuru y’Igihugu, Umuhutu yari umwe gusa. Mbere y’ivugururwa ryo mu w’1926 u Rwanda rwari rugabanijemo Intara (district). Nta Muhutu washoboraga kuba umutware w’Intara. Munsi y’Intara hari Ibikingi. Nta Muhutu watwaraga igikingi, usibye bake cyane basabwaga kubanza kwihakana ubuhutu; babyemera, bakabyerekana bibasira abandi Bahutu bene wabo.

 

Ese kuki mu Rwanda hahoraga amapfa kabone n’igihe Abanyarwanda bari bake? Imwe mu mpamvu ni uko Abatware b’Abatutsi bari barikubiye igice kinini cy’ubutaka, bakagihindura urwuri rwi’inka zabo. N’ibishanga bari barabyigaruriye, kugirango inka zabo zijye zirishamo mu cyi. Ibyo kandi ntibyababuzaga kujya kuragira (konesha babizi neza kandi babishaka) mu myaka no mu bikorera by’Abahutu. Hanyuma kubera ko umuntu adashobora gutungwa n’ikiremve, inyama cg. amata gusa, biraraga no mu duke Abahutu bejeje, bakatubambura. Kujya gukorera Abatware (kubahingira, kuvoma, kubaka inkike, kurarira, guheka, gutumwa, kuragira,…) ntibanaguhembe, byatwaraga Abahutu iminsi 3 kuri 5 yari igize icyumweru cya Gihanga. Ibyo byose, n’ubwo Major Declerck w’Umubirigi yashyizeho itegeko ribica mu w’1917, byarakomeje kugera mu w’1959. Ndabizi, ubwo uransubiza ngo “ariko Abatutsi bose ntibari abatware”.Yego, ariko ibyo ntibyabuzaga Umututsi wo mu rwego rwo hasi gusuzugura Umuhutu uwo ari wese. Uwo Mututsi kandi yajyaga gukeza mwene wabo w’Umutware, bagasangira ibyo yambuye Abahutu. Byongeye kandi, umugaragu w’Umututsi yakoreshwaga imirimo yoroheje nko gutwara inkono y’itabi no gukama; naho uw’Umuhutu yakoraga imirimo ivunanye nko kurara izamu, guheka, kuvoma, n’ibindi. Kuvuga ukuntu Abatutsi barenganyaga Abahutu ku ngoma ya gihake, kuvuga ukuntu bakomeje kubarenganya bafatinije n’Abazungu ku ngoma ya gikolonize byafata umwanya muremure cyane. Reka uyu munsi mpinire ku by’amashuri.

 

Mbere y’uko amashuri uko tuyazi ubu yaduka mu Rwanda, hari ibyo bitaga “Amatorero”. Ayo matorero yajyagamo abana b’Abatutsi, bakayiteguriramo kuzaba ingabo n’abatware nka babandi twavugaga mu kanya, basimbura ba se. Mu kwiga kumasha, cyane cyane ku ngoma ya Rwabugiri, hari igihe bitorezaga ku Bahutu. Amashuri, uko tuyazi ubu mu Rwanda, yazanywe n’Abadage, ari nabo babanje gukoloniza u Rwanda. Hanyuma yaje gukomezwa n’Ababiligi bayashinze Abamisiyoneri baba Abagatolika, Abaporo cg. Abadiventiste. Kugeza mu w’1959, muri ayo mashuri, nta ringaniza ryarimo. Harimo irondakoko ribi cyane ryibasiraga Abahutu, irondakoko ryarutaga iryo mu Afurika y’Epfo igihe cya ya politiki y’ivanguramoko ryitwaga “apartheid”. Nko muri Kigali, hari igihe mu kigo kimwe, ku bana bari mu kigero kimwe, byari bibujijwe kwicaza hamwe abana b’Abahutu n’ab’Abatutsi. Mu kigo kimwe, bakabubakira amashuri atandukanye. Igihe abana b’Abatutsi bari kwiga igifaransa n’imibare, ab’Abahutu bakaba bari kwiga indirimbo. Isomo ry’ibidukikije (sciences naturelles) ryari ngombwa mu mashuri y’Abatutsi ryashoboraga kuvanwaho (facultatif) mu mashuri y’Abahutu. I Save ho, bahaga abana b’Abahutu konji, kugirango abarimu bashobore kwita kub’Abatutsi. I Kansi, abana b’Abatutsi bari bafite amasomo yo gukora mu biro, ayo gupima imihanda n’imirima abana b’Abahutu batagiraga. Iyo kubaka amashuri abangikanye ariko atandukanye byabaga byananiranye, abana bake cyane b’Abatutsi bigaga mu gitondo; ab’Abahutu benshi cyane bakiga ikigoroba. Ni uko byagendaga nk’i Muramba ya Gisenyi. Iryo vangura ry’amoko rikabije ryarakomezaga no mu mashuri yisumbuye.Urugero rubyerekana ni Urwunge rw’Amashuri (Groupe scolaire) i Butare. Rwatangiye kubakwa mu w’1927, rutahwa mu w’1932; ariko rwari rugenewe abana b’Abatutsi gusa mu mashami yarwo yose ari yo : ubuhinzi, ubworozi, gufasha abaganga, gukora mu biro (administration), n’ubusokereteri (secrétariat). Amashuri yisumbuye yakiraga abana atavanguye yari Seminari ntoya gusa.

 

Mu iseminari nkuru yo, byari ibindi. Ubusaseridoti bwari ubw’imfura, kimwe n’ubufurere n’ububikira. Ni uko ugira utya, ukumva ngo Balitazari Bicamumpaka yari umufurere w’umuyozefiti; Yozefu Habyarimana Gitera, Geregori Kayibanda, Anastazi Makuza, Aloyizi Munyangaju n’abandi benshi bize mu Nyakibanda; ariko ntibageraga ku ubupadiri. Barabirukanaga. Ibintu byose byari iby’imfura. Ngaho rero aho igitekerezo cy’iringaniza ryavuye u Rwanda rumaze gusubirana ubwigenge. Rishobora kuba ryarakozwe nabi, cg. bikaba byabindi ngo “Kirya abandi, cyo bajya kukirya kikishaririza”, cg. se ngo “umugabo mbwa anyagiranwa n’abandi ngo «njye naboze»”, ibyo ari byo byose, “Aho kwica Gitera, wakwica ikibimutera”.

 

Ndabizi, ubwo uransubiza ngo : “Ibyo si Abatutsi babikoze, ni Abazungu babitegekaga”. None se wigeze wumva hari umutware ugira ati : “Oya rwose, Umuhutu ni umuvandimwe wanjye, sinjya kumukoresha imirimo y’agahato no kumukubita ibiboko, aha ngo ni Umuzungu ubintegetse”?. Ubu se nje, nkagutikura ingumi mu jisho, iyo ngumi yabura kukubabaza kubera ko ari undi unyohereje kuyigutera? Wigeze wumva se ku ngoma ya gikolonize hari Umutware ubwira Abazungu ati : “Abatwa n’Abahutu ni abavandimwe bacu, mureke dusangire ibyiza by’urwatubyaye”? Ibyo hari aho wigeze ubyumva? Nyamara, ndaguha ibimenyetso byerekana ko igihe cyose Abahutu basabye kugira uruhare ku byiza by’igihugu cyabo, Abatware b’Abatutsi babirwanyije bivuye inyuma.

 

Yewe, uribuka amabaruwa 2 y’Abagaragu bakuru b’ibwami yo kuwa 17 no kuwa 18 Gicurasi 1958, babwira Inama Nkuru y’Igihugu ko “Abahutu nta burenganzira na bumwe bafite ku masambu yo mu Rwanda kubera ko ari ingaruzwamuheto kuva ku ngoma ya Ruganzu”? Yewe, uribuka muri 1926, Ababirigi bifuzaga ko gihake yagabanuka. Bafata Abatware b’ingabo, babagira Abashefu; bafata Abatware b’umukenke n’ab’ubutaka, babagira Abasurushefu. Nyamara ibyo ntibyabujije abo bashefu n’abasurushefu gufata umushahara bahabwaga n’Ababirigi bataretse gukomeza kunyunyuza imitsi y’Abahutu bifashishije Abamotsi babo, ariko bakajya kubeshya Ababirigi ko bitakibaho. Ibyo niba utabizi, ni ukuvuga ko amateka y’Urwanda yakwihishe. Niba ubizi, ariko ukirinda kubivuga, ibyawe si amateka, ni icengezamatwara n’amarangamutima.

 

NTA GAHORA GAHANZE

 

Kuva intambara ya 2 y’isi yarangira, ab’inkwakuzi mu Bahutu batangiye kugira bati : “Ntabwo ibintu byakomeza gutya, akarengane karakabije”. Barabivugaga, bakabyandika no mu binyamakuru bimwe na bimwe nka Kinyamateka,……..Abatutsi barabisuzuguraga cyane bishongora, bakavugango : “Apuu! Nimubihorere bariya bajyinga se bakwigeza ku ki?”.   Ababiligi n’Abamisiyoneri bamwe bareba kure, bo babonaga ko ibintu atari byo gukinishwa. Ntibigeze batererana Abatutsi. Ahubwo, barabwiye bati : “Nimwumve ibyo Abahutu bavuga, musangire nabo ubutegetsi n’ibindi byiza byishi by’Urwanda. Aho ibihe bigeze, ibintu ntibishobora gukomeza uko byahoze”. Abatutsi bamwe barabyumvise. Abo ni nka Karekezi Alegisi wari utuye i Kabuye hafi ya Kigali, Bwanakweri Prosperi watwaraga ku Kibuye, na Yustini Kalibwami wari umupadiri. Ab’ingenzi ariko ni Padiri Alegisi Kagame na Musenyeri Bigirumwami Aloyisi. Padiri Alegisi Kagame ni we mwiru rukumbi wari uzi ubwiru bwose, akaba umujyanama ukomeye w’umwami Rudahigwa, akaba yarakurikiraniraga hafi imibyirukire n’imikurire y’igikomangoma Ndahindurwa Yohani Batista. Musenyeri Bigirumwami Aloyizi we, yafashe ibaruwa ya mugenzi we Perode w’i Kabgayi muri 1959, ayohereza muri paruwasi zose za vikariyati ya Nyundo, asaba ko isomwa mu misa zose, ashishikariza abategeka n’abategekwa ko ibikubiye muri iyo baruwa byashyirwa mu bikorwa. Nta kindi cyari muri iyo baruwa kitari uko Musenyeri Perode yagiraga ati : “Mu rukundo rwa gikirisitu, Abanyarwanda nibaganire, ibibazo babicoce, ubutegetsi n’ubundi bukungu bwose bw’urwababyaye babisangire nk’abavandimwe bakundana”.

 

Ibyo byose, Abatutsi b’intagondwa ntibabyumvise; ahubwo bahitamo kwirara mu Bahutu : arapfuye Mukwiye, arapfuye Polepole, arapfuye Secyugu, n’abandi. Kayibanda Geregori na Gitera Yozefu baratewe, barihisha. Mbonyumutwa yari apfuye ku ya 1 Ugushyingo 1959, Imana ikinga akaboko. Ni uko revolisiyo yo muw’1959 yatangiye. Si Abahutu bavuze ngo “tugiye kwica Abatutsi”, ahubwo ni Abatutsi bamwe b’intagondwa bashatse kumena amaraso y’abandi Banyarwanda.

 

NTABWO RYARI ITSEMBABWOKO

 

Ni agahomamunwa kumva uvuga ngo itsembabwoko ryazanywe n’Abazungu, bararihembera kugera ribaye mu w’1994. Ubwo uvuga ngo uri umushakashatsi, ntuyobewe ko Leta y’Ubudage itifuzaga kwishora mu byo gukoloniza. Ni Abadage bikorera ku giti cyabo bayishyizeho akarindi bavuga bati : “Niba tutagiye gushaka aho dukoloniza nk’uko ibindi bihugu bibigenza, dusigaye inyuma birarangiye”. Ni uko rero, Leta y’Ubudage ibijyamo iseta ibirenge. Kugirango bitayitwara amafaranga menshi, ihitamo kujya ifata bamwe mu bakolonizwa, ikabifashisha kugirango itegeke abandi (gouvernement indirect). Mu Rwanda bahisemo Abatutsi.

 

 Nyuma y’intambara ya mbere y’isi, Ababirigi bifuje gukoloniza Urwanda n’Uburundi kuko bumvaga ari cyo gihembo kibakwiye nyuma y’uko bari bamaze gufatanya n’abandi Banyaburayi kurwanya no gutsinda Abadage i Burayi, muri Afurika n’ahandi hose. Ariko mu by’ukuri, inyungu nyazo bari bazifite muri Congo. Kugirango gukoloniza Urwanda n’Uburundi bitabatwara umutungo n’ingufu nyinshi, nabo bahisemo guhitamo Abanyarwanda n’Abarundi bamwe kugirango abe ari bo babafasha gukoloniza bene wabo. Bahisemo Abatutsi, maze si ukubatonesha, biva inyuma. Uribuka ko mu w’1904; hanyuma kuva muri1906 kugera mu w’1913 ari Abadage bakijije ingoma ya Musinga yari hafi rwose guhirima. Ntuyobewe kandi ko Ababiligi ari bo bajyanye Abatware b’Abatutsi mu Cyingogo mu w’1916, mu Murera mu w’1918, mu Bushiru mu w’1919, mu Buhoma mu w’1924, mu Bukunzi-Busozo mu w’1926, mu Rwankeri, mu Kibari no mu Bukonya mu w’1931. Kujyana abatware b’Abatutsi aho hose bisobanura kuvanaho ku ngufu Abahutu bahategekaga, rimwe na rimwe bakabica hamwe n’ababakomokaho bose nk’uko byagenze mu Bukunzi-Busozo. Ibyo niba utabizi, ni ukuvuga ko amateka y’u Rwanda yakwihishe. Niba ubizi, ariko ukirinda kubivuga, ibyawe si amateka, ni icengezamatwara n’amarangamutima. Niba wanze kuva ku izima ugakomeza kubyita itsembabwoko, ubwo ni itsembabwoko ryakorewe Abahutu.

 

 Ababiligi bahisemo Abatutsi, ariko bananiranwa na Musinga kubera ko Musinga yakomeje gukumbura Abadage, gukorana n’Ababiligi biramunanira pe! Ababiligi bashatse kumwirukana ubwa mbere mu w’1917, barakomeza bararwazarwaza kugera mu w’1931. Kuvuga ngo ni uko yari atsimbaraye ku idini rya gihanga, ngo ni uko yari akunze Urwanda ni ibinyoma bihimbwa na Ndorimana n’izindi ndondogozi. Ihirikwa rye, n’Abatutsi bararyishimiye kubera ko atari nawe wategekaga, ahubwo ari nyina Kanjogera w’ikinywamaraso wicaga agakiza. Ariko yaricaga kurusha uko yakizaga.

 

Naho icyatumye Abamisiyoneri bahitamo Abatutsi, ni uko bibeshyaga ko Abanyarwanda bameze nk’intama zikurikira umushuba aho agiye hose. Bibwiraga bati : “Abatutsi bari ku ubutegetsi nibahinduka Abakristu, n’Abahutu bose bazakurikira”. Ni yo mpamvu batonesheje Abatutsi kugirango batajya mu Baporo, hanyuma bazane Abanyarwanda benshi muri Kiliziya gatolika. Baribeshyaga nanone. Kuba hari Abahutu babaye abagatolika byatewe n’izindi mpamvu zidafite aho zihuriye n’ibyo Abazungu bibwiraga. Niba wanze kuva ku izima ugakomeza kubyita itsembabwoko, ubwo ni itsembabwoko ryakorewe Abahutu.

 

AKABIKORA KABIZI KARYA UBURISHO KARITSE

 

Muvandimwe Padiri Ndorimana, urahembera urwango hagati y’abana b’Urwanda witwaje ngo “amateka yarwo”. None se muri ayo mateka kuki ujobora bimwe, ibindi ukabihisha, kandi rwose bigaragara ko ubizi? Kuki ntaho mbona wigeze uvuga Abapadiri b’Abatutsi nka Stanislas Bushayija, Dewogaratsiyasi Mbandiwimfura, Yohani Kagiraneza, Bonifasi Musoni, Alegisanderi Ruterandongozi, Alegisi Kagame, Musenyeri Aloyizi Bigirumwami n’abandi bari mu Nama Nkuru y’Igihugu cyangwa se bisangaga ibwami ku bwa Rudahigwa? Kuki ugoreka amagambo iyo uvuga ubucuti bwa Musinga na Musenyeri Classe? Ariko uzi ukuntu Bigirumwami na Habyarimana bakundanaga? Wagirango umwe yabyaraga undi!  Uzasobanurira ute abantu ko amafaranga yo kwandika igitabo cyawe yatanzwe na Leta y’Urwanda iriho ubu? 

 

 Dore rero, Muvandimwe Padiri Ndorimana, iyo Leta iragukoresha. Yishe Abanyarwanda benshi. None aho kugirango ibyemere, ibihanirwe cyangwa se ibabarirwe, iragukoresha kugirango uyivugire ko “Abo yishe bose bari bakwiye gupfa”. Ku buryo bw’umwihariko, yakindaguye benshi mu Bihayimana muri Kiliziya gatolika. Ubu rero yatangiye guhitamo Abapadiri bamwe na bamwe (urabazi, wumvise n’ibyo batangaje ku mugaragaro) kugirango bajye bayivugira  ko “Abo bihayimana yishe bari bakwiye gupfa, ahubwo ko hari n’abandi bafite ingengabitekerezo y’itsembabwoko, nabo bakwiye gupfa”. Ndorimana we, waradutanze, ariko Imana duhanze amaso twese izaturengera. “Akabikora kabizi karya uburisho karitse”, ni ko Abarundi bavuga, ariko kandi “Uwububa abonwa n’uhagaze”.

 

NYANGA URUNDI, WIMPIMBIRA

 

Muvandimwe Padiri Ndorimana, sinigeze ntekereza na rimwe ko itsembabwoko ry’Abatutsi ritabayeho mu Rwanda mu w’1994. Ibyo ni ibyo umpimbira kandi ubihimbira n’abandi benshi. Nta n’ubwo nshobora kuripfobya kuko nanjye naripfushijemo abantu b’inshuti benshi n’abandi twagiraga icyo dupfana cya hafi cyane. Ese kuki ukeka ko ari wowe ubabaye wenyine? Kuvuga ko hari Abahutu batotezwa, bagakandamizwa, bakameneshwa, bagafungwa, bakicwa, bazize ubwoko bwabo, ibyo ntabwo ari ugupfobya itsembabwoko. Hari kandi n’Abatutsi, Abatwa n’abanyamahanga babikorerwa. Ibyo niba ubihakana, umuhakanyi (négationiste) ni wowe, ntabwo ari njye cg. bariya bose ubeshyera. Niba ubona ko ntacyo bitwaye, ko ahubwo hadapfa abahagije mu bafite ingengabitekerezo, ubwo rero ni wowe upfobya urupfu rw’abandi, ukabakina ku umubyimba, si njyewe cg. bariya bose ubeshyera.

 

DORE IBIPFOBYA ITSEMBABWOKO

 

Ni ukuryitwaza ugirango wihorere, wigarurire iby’abandi, wikubire ibyiza by’igihugu, ucure abandi. Ibyo biraripfobya pe! Ikindi kiripfobya ni uguhatira abandi kwibuka abawe bapfuye; ariko ntihagire n’umwe muri bo uhingutsa ka hari uwe wapfuye kandi azi uko yapfuye n’abamwishe abo ari bo. Ni ukwamagana Interahamwe, ariko ukagira nabi kuzirusha. Ikindi kiripfobya ni ugucirwa urubanza no gufungwa n’uwakwiciye, kandi akabyigamba ku mugaragaro. Ese icyaha kizabe kwica inzirakarengane y’Umututsi gusa, naho kwica indi nzirakarengane yindi yose bizabe ishema?

 

Umwanzuro

 

Amasomo yo kuri iki cyumweru n’ay’igisibo tuzatangira ku wa 3 le 22/02/2012 arashishikariza Abanyarwanda bose kwakira imbabazi z’Imana, kuva mu cyaha, gushyikirana no kubabarirana hagati yabo. Banyarwanda, nimucyo twiyunge. Ngo “uwanze kumva ntiyanze no kubona, utumviye se na nyina yumvira ijeri”. Ubwo se nitutumvira Imana, hazacura iki ? Harya ngo “tuzumva ari uko ijisho ryamaze gutukura ?”. Oya rwose ntibikabe !.

 

NDR: Ndorimana yaje kuva mu bupadiri , ubu yibera iwe i Kigali, sindamenya neza umurimo akora .


 

Icyumeru cyiza n’igisibo cyiza kuri twese.


 

 

Padiri F. Rudakemwa

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article