Club RDI Gitarama iramagana ihohoterwa rikabije ingoma y’igitugu ikomeje gukorera rubanda
source :leprophete
Ubugome bukabije ingoma y’umunyagitugu Jenerali Paul Kagame ikomeje gukorera Abanyarwanda ntibukwiriye gukomeza kwihanganirwa. Bamaze kubona ko uko iminsi ihita indi igataha, ari ko umwicanyi Kagame n’inkoramaraso ze barushaho gukaza umurego mu gukorera rubanda ibikorwa by’ubugome ndengakamere birimo kubica, kubafunga, kubambura ibyabo, kubasaba amaturo n’imisanzu bidateganywa n’amategeko, ivangura rikabije mu mirimo no mu mashuri, iterabwoba n’ibindi. Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Ukuboza, abagize club RDI Gitarama barateranye basanga abanyarwanda, by’umwihariko impirimbanyi za RDI badashobora gukomeza kurebera ibi bikorwa bibi by’ingoma mpotozi maze biyemeza kuba moteri n’ifumba ya Revolisiyo mu Rwanda.
Abaturage barambiwe igitugu
Nk’uko bimaze iminsi bigaragara, hirya no hino mu gihugu abaturage bakomeje kugaragaza ko bababaye kandi ko bafite inyota ya Revolisiyo. Ibi kandi biragenda birushaho gufata indi ntera uko bwije n’uko bukeye. Mu minsi mike ishize abaturage b’i Gitarama barangajwe imbere n’urubyiruko rw’abanyonzi barahagurutse bakora imyigaragambyo, bamagana kumugaragaro akarengane bakomeje gukorerwa n’abambari b’ingoma y’igitugu iyobowe n’agatsiko k’Abasajya. Na none mu byumweru bike bishize urubyiruko rw’ i Kayonza (Kibungo) rwarahagurutse rwerekana ko rutishimiye uburyo amabuye y’agaciro yo ku misozi y’iwabo yigaruriwe n’agatsiko k’Abasajya, naho bo bagakomeza gutindahazwa. Mu mezi make ashize, abaturage b’i Gitarama ahitwa i Shyogwe barahagurutse bagaragaza ku mugaragaro ko batishimiye politike y’ingoma ngome ibabuza gukura ibumba mu mirima yabo no kubumba amatafari n’amategura. Ingero ni nyinshi cyane.
Ikibabaje ni uko uko ibi bikorwa by’abaturage byo kwereka ubutegetsi bw’igitugu ko batishimiye uburyo bayobowe uko bibaye, aho kugira ngo ubutegetsi bukosore ibyo bunengwa na rubanda, ahubwo bubashyira ku ngoyi, bukabafunga, bukabakubita mbese bukabakorera iyicwarubozo n’ibindi bikorwa by’iterabwoba.
Igihe kirageze tukishyira hamwe tugasezerera ingoyi
Nyuma yo kugenda mu baturage baganira na bo, bumva ibyifuzo byabo ku miyoborere y’igihugu n’uburyo babayeho kandi banabakangurira gukora Revolisiyo mu mahoro, abagize club RDI Gitarama basanga igihe kigeze Abanyarwanda tugahagurukira icyarimwe tukigobotora ingoma mpotozi y’agatsiko k’Abasajya kagaruye ubukoroni n’uburetwa muri bene Kanyarwanda. Nk’uko bigaragara, ntibigishidikanywaho ko ibihumbi n’ibihumbagiza by’Abanyarwanda biteguye kujya mu mihanda guhirika ingoma y’abicanyi. Ahubwo ubu igikenewe ni uburyo abazakora revolisiyo bazayoborwa ( birasaba aba leaders b’abahanga).
Abagize club RDI Gitarama biyemeje kurushaho gukangurira rubanda kumva ko ari bo bagomba guhaguruka bakabohoza urwababyaye, ko nta wundi mucunguzi bategereje utari uzabaturukamo bo ubwabo. Kubera akababaro gakabije Abanyarwanda babayemo, Impirimbanyi za RDI i Gitarama zisanga uyu mwaka uje wa 2012 utakagombye kongera gusiga Abanyarwanda babohewe ku ngoyi y’ingoma y’abicanyi. Ni muri urwo rwego club RDI Gitarama itangaje kumugaragaro ko ishyigikiye yivuye inyuma igitekerezo cyo gushyiraho urwego ruvugira rubanda “ CRTN ( Comité Rwandais de Transition Nationale)”. Club RDI Gitarama irasaba abanyapolitike bose bashaka ko ibintu bihinduka, abaharanira uburenganzira bwa Muntu, n’abandi, gushyigikira iki gitekerezo kandi bakitabira gahunda zo gushyiraho uru rwego .
Club RDI Gitarama iboneyeho umwanya wo gusaba ko hashyirwa imbaraga mu gusaba ko abicanyi bari ku butegetsi mu Rwanda bashyikirizwa ubutabera bakaryozwa ubugome bakoreye inyoko muntu nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo cya ONU cyiswe Mapping Report. Irasaba kandi ko hashyirwa imbaraga nyinshi mu gusaba ko ibyavuye mu iperereza ryakozwe n’abacamanza b’abafaransa kuihanurwa ry’indege ya perezida Yuvenali Habyarimana byashyirwa ahagaragara maze abagize uruhare muri icyo gikorwa cy’iterabwoba bagashyikirizwa inkiko mpuzamahanga.
Umwanzuro
Bamaze kubona ko mu Rwanda akarengane gakorerwa abaturage gakabije kandi kakaba karushaho kwiyongera.
Bamaze kubona ko nta wundi uzakura Abanyarwanda ku ngoyi y’igitugu uretse bo ubwabo.
Bamaze kubona ko benshi mu Banyarwanda bifuza kandi biteguye guhaguruka bagakora Revolisiyo.
Abagize club RDI Gitarama biyemeje kurushaho gukora ubukangurambaga (sensibilisation) no gushishikariza rubanda guhagurukira rimwe bakigobototra ingoma y’abicanyi.
Biyemeje gukomeza kwishakamo abazayobora Revolisiyo no kurushaho gutekereza ku buryo yazakorwa.
Bihaye gahunda yo gukora ibishoboka byose bakarwana inkundura umwaka wa 2012 ntuzasige Abanyarwanda ku ngoyi nk’iyo bariho ubu ngubu.
Kubera ko kubigeraho bisaba ubufatanye no gushyira hamwe, barasaba Abanyarwanda bose kwitandukanya n’agatsiko k’Abasajya kababoshye, ahubwo buri wese agatanga umusanzu we aharanira kandi ashyigikira abashaka ko Abanyarwanda bakwigobotora ingoma ngome y’inkoramaraso.
Mwese mwese, tubifurije Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2012; uzabe umwaka w’amahoro n’ubwigenge nyakuri ku Banyarwanda.
Mahoro Pacis
Umuyobozi wa club RDI Gitarama