ANGOLA : Ese aho uruzinduko rwa Museveni muri Angola si urwo kurushaho gushyira Kagame Paul mu kato ?

Publié le par veritas

Angola.pngMuri iyi minsi igihugu cy’Angola kigezweho ! Hashize iminsi itarenga 4 umukuru w’igihugu cya Congo Joseph Kabila agiriye urugendo muri icyo gihugu, amakuru aturuka mu nzego za diplomasi akaba avuga ko Congo irimo isaba umuturanyi wayo Angola kuyifasha urugamba ruyikomeranye n’umutwe wa M23 ufashwa n’u Rwanda. Yoweli Museveni nawe ahise akurikira kabila mukugirira urugendo muri Angola, mu bibazo bimujyanye hakaba harimo n’icyo gushaka ingabo zo kurwanya umutwe wa M23 no kurinda umupaka w’u Rwanda na Congo mu gihe amakuru arimo avugwa cyane muri ONU ari uko n’igihugu cya Uganda cyatangiye gutungwa agatoki mugushyigikira umutwe wa M23. Ntitwabura kwibutsa ko u Rwanda na Uganda byigeze kurwanira muri Congo pipfuye inyungu ibyo bihugu byombi bikura muri Congo. Mbese aho Museveni ntiyaba agiye kumvikana n’Angola kugirango agire ijambo rikomeye muri kariya karere mu gihe Kagame Paul wafatwaga nka homme fort (umugabo ukomeye) mu karere k'ibihugu by'Afurika yo hagati atangiye kwegezwa i ruhande n’abamushyize irenge ?

 

 

Perezida wa Repubulika ya Uganda , Yoweri Musseveni,  yageze i Luanda mu murwa mukuru w’igihugu cy’Angola ku mugoroba wo kuri uyu wa kabili taliki ya 31/07/2012 mu rugendo rwo kunoza umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.


Ku kibuga k’indege , Perezida wa Uganda yakiriwe na Ministre w’imibereho myiza y’abaturage w’igihugu cy’Angola Bwana João Baptista Kussumua ari kumwe n’umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu Bwana Manuel Augusto.


 
Muri gahunda y’uru rugendo perezida Yoweri Musseveni  azagirana ibiganiro na Perezida w’inteko ishinga amategeko y’igihugu cy’Angola Bwana Paulo Kassoma ; nyuma y’uwo mubonano Museveni akazakirwa mu nteko idasanzwe y’abadepite b’Angola.


     
Kuri uyu wa gatatu Yoweri Musseveni  arakiranwa iby’ubahiro by’umukuru w’igihugu mu nzu umukuru w’igihugu cy’Angola akoreramo , nyuma hakurikireho imishyikirano ku mugaragaro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi.


 
Abo bakuru b’ibihugu byombi bazaganira ku bibazo bijyanye na politiki,ubukungu, umuco n’imibereho myiza y’abaturage ibihugu by’Afurika bihanganye nabyo muri rusange n’uko ibyo bibazo byifashe mu muryango mpuzamahanga w’ibihugu by’ibyiyaga bigari by’Afurika kuburyo bw’umwihariko cyane ko uwo muryango uyoborwa n’igihugu cy’Uganda muri iki gihe.

 
 
Ibibazo bikomeye cyane abo bakuru b’ibihugu byombi bazibandaho n’ibyerekeranye n’ikibazo cy’intambara iri muburasirazuba bwa Congo n’inama mpuzamahanga y’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari izaterana ku mataliki ya 6 n’iya 7 z’uku kwezi i Kampala mu rwego rwo gushyiraho umutwe w’ingabo wo kugarura amahoro muburasirazuba bwa Congo no kurinda umupaka w’u Rwanda n’icyo gihugu. Amakuru agera kuri veritasinfo agaragaza ko igihugu cya Congo cyasabye akanama k’umuryango ushinzwe amahoro ku isi kongerera ububasha ingabo za ONU z’iri muri Congo aho kuzana izindi ngabo kandi bagafatira ibihano bikakaye igihugu cy’u Rwanda ; ako kanama kakaba karateranye guhera ejo ; umwanzuro wo kwihanangiriza umutwe wa M23 n’abayifasha ukazafatwa mu mpera z’iki cyumweru.

 

 

Source : portalangop na RFI

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J
<br /> Ni ukwitondera Museveni muri Angola kuko ashobora kugira uriya mu president w,Angola nkuko yagize ya nyeshyamba ya sudani(nibagiwe izina), museveni ni incakura , ni umugome, abanyamereka<br /> bashobora kumutuma kuri uriya mu Prezida kandi muzi uruhare angola yagize mu ntambara yubushize, nubu kagame na museveni Angola ibateye ubwoba, zimbabwe yo Mugabe ntavugirwamo, abazungu arabazi<br /> nabakorera  abazungu arabazi, uriya mu prezida wa Angola museveni ashobora no kumuroga akipfusha.akwiriye kuburirwa, museveni na kagameni icyitonderwa.<br />
Répondre