Akarere ka KICUKIRO :Urugomo Paul Jules NDAMAGE akorera abaturage si inkuru mbarirano ! RUTINDUKA Charles arazira iki ?

Publié le par veritas

source : leprophete


 

Nyuma yo gusoma inyandiko yanditswe na Padiri Thomas Nahimana yasohotse ku rubuga leprophete.fr mu cyumweru gushize , yitwa  « Umuyobozi w’Akarere ka KICUKIRO ntazi amategeko, ibyemezo afata abishingira ku rugomo rusa ! », natwe abaturage b’Akarere ka Kicukiro twiyemeje gufata ikaramu n’urupapuro tukereka Abanyarwanda bose ukuntu AKARENGANE kaciye ibintu mu mujyi wa Kigali ariko cyane cyane mu Karere kayobowe na Paul Jules Ndamage.

 

Uyu mugabo ni umuntu rwose uryoherwa no kurenganya rubanda. Ni umuntu ushyira imbere inyungu z’agatsiko k’abantu utamenya iyo baturuka, bigize nk’Ibigirwamana, bakora ibyo bishakiye, bambura abaturage ibyabo nta we ubakoma mu nkokora, bakirukana uwo badakunze, bagaha ibibanza abo bishakiye. Ibi biraturambiye, ntabwo tuzakomeza kurebera mu gihe Paul Jules akomeje kurenganya abaturage.

 

Muri iyi minsi twiyemeje gushyira hanze nibura ingero 30 z’abaturage Akarere ka Kicukiro kayobowe na Paul jules Ndamage karenganyije ku buryo buteye isoni, ibi bigatuma umuntu yakwibaza ati “iki gihugu kigira amategeko akigenga”? Niba abaturage b’I Kigali begereye abategetsi bakuru b’igihugu barengana bigeze aha, abatuye kure iyo mu giturage ntibahashiriye ?

 

1.RUTINDUKA Charles arazira iki ?


Urugero rwa hafi, abaturage bose bazi, abategetsi bose babona bakicecekera, ni akarengane kariho kagirirwa umugabo witwa RUTINDUKA Charles ,muri iki gihe.


Rutinduka Charles ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 55 na 60, akomoka ku GIKONGORO. Ni umuturage wa Kicukiro guhera mu myaka y’ 1980. Atuye kuri Sonatube, hamwe bakunda kwita kuri Shell, ku muhanda ugana kuri Communauté de l’Emmanuel. Uyu mugabo ni Entrepreneur wikorera ubucuruzi bunyuranye.


Ejobundi rero hadutse umugabo , tutazi iyo akomoka, araza agura ikibanza hafi y’inzu ya Rutinduka Charles. Bidateye kabiri aratangira azamura ikizu kinini tureba. Sibwo Akarere ka Kicukiro gaciye iteka ngo abantu bose batuye iruhande rw’uwo mugabo bagomba kwimuka ku gahato kugira ngo uwo muturage mushya abone aho yisanzurira! Uyu munsi turabagezaho ibya Rutinduka Charles, ubutaha tuzabagezaho uko byagendekeye abandi baturanyi be.


Ubwo rero Rutinduka Charles Akarere ka Kicukiro kamuhatiye gufunga amazu ye ngo avemo, arabanza aranangira. Kandi ni mu gihe kuko na we ahafite ibikorwa bigaragara: ahafite inzu nini atuyemo, ahafite inzu nini y’ubucuruzi ku muhanda irimo Alimentation nini , Restaurant, icyumba abaturage basangamo Internet…no mu gikari ahafite andi mazu akorerwamo ibintu binyuranye nka Salons de coiffure, kwigisha icyongereza,atelier ibaza, n’ibindi. Mbese kubera ibyo bikorwa Rutinduka Charles yahashyize ubona iyo Quartier ishyushye,kandi abaturage bakaba barahakunze.


Ubwo rero Umuyobozi w’Akarere amaze kumutegeka kwimuka ngo ikibanza cye gifatwe n’uwo muvantara, Rutinduka Charles yihutiye gushyikiriza ikibazo cye Ubuyobozi bw’umugi wa Kigali. Gusa rero Bwana Ndayisaba Fideli uyobora umujyi wa Kigali (amanyanga ye arenze igipimo tuzayabagezaho ubutaha) ntiyamwakiriye neza na gato kubera kwanga kwiteranya na Paul Jules Ndamage wihinduye AKAGIRWAMANA muri uyu mugi !


Ubu ngubu Charles Rutinduka arahangayitse cyane, ntakirya, ntakiryama, n’iyo aryamye ntasinzira kubera akarengane agirirwa ! Mu cyumweru gishize, Charles Rutinduka yarabyutse asanga bamennye ikamyo y’umucanga mu marembo ye, bashyiraho n’akagozi kabuza abakiliriya kongera kwinjira mu mazu ye y'ubucuruzi ! Ubwo ga ibicuruzwa byuzuye alimentation ye bigomba kubora bikajungunywa! Ibyo ntacyo bibwiye Paul Jules NDAMAGE, icyo uyu mutegetsi akeneye ni uko uwo muturage yimuka mu maguru mashya , ikibanza kigahabwa uwatanze ruswa ihagije  kugirango akukane icyo  kibanza! Ese kuki bimura umuntu ku gahato , mu  Rwanda nta mategeko ahari agenga ibyerekeye kwimura umuturage mu bye ?


2. Amategeko abivugaho iki?


Mu Rwanda hari itegeko No 18/2007 ryo Ku wa 19/04/2007, rigena ibyerekeye kwimurwa kubera impamvu z’inyungu rusange. Iryo tegeko ryunganira kandi rikuzuza Itegeko No 8/2005 ryo ku wa 14/07/2005 rigena imicungire y’ubutaka mu Rwanda. N’ubwo aya mategeko nayo hari byinshi abaturage bayanengaho ariko nibura hari ibibazo yafasha gukemura.


Aya mategeko yombi ariho ariko Abategetsi nka Paul Jules Ndamage bayica nkana, cyangwa se wa mugani nta n’ubwo bazi ko abaho !!


Muri make, kubyerekeye kwimurwa, itegeko riteganya ko igihe hari igikorwa cy’inyungu rusange (aha umuntu yakwibaza niba Hoteli y'umuntu ku giti cye nayo ari inyungu rusange !!!) giteganijwe gukorwa:


(1)  Ubutegetsi burabanza bukegera umuturage ushobora kwimurwa, agahabwa ibisobanuro bihagije kuri icyo gikorwa kugeza abyumvise akabyemera.


(2)  Hanyuma ubuyobozi bukora Expertise bukareba agaciro k’ibikorwa n’ikibanza kugirango umuturage ahabwe ingurane ikwiye.


(3)  Iyo umuturage atabyemeye nawe ashobora gukoresha contre-expertise ikozwe n’umu expert wemewe na Leta.


(4)  Na none iyo umuturage n’ubutegetsi batemeranyijwe ku gaciro iyo contre-expertise iha ibyo bikorwa , hahamagarwa indi cabinet yumvikanyweho n’impande zombi ikaba ariyo itanga igiciro kiri hagati, mbese ikagerageza kubumvikanisha.


Icyitonderwa:


(5)  Iyo umuturage bashaka kwimura na we afite ubushobozi bwo gukora icyo gikorwa cyari kigiye kuhashyirwa (nk’inzu ya niveaux izi n’izi zikenewe), Leta iramureka akaba ari we ukihashyira !

 

3. Paul Jules NDAMAGE we ntacyo amategeko y’igihugu amubwiye

 

N’ubwo amategeko ariho , Paul Jules Ndamage we yabwiye RUTINDUKA ko agomba kwimuka , nta we ugombye kumusobanuririra ngo abyumve kandi abyemere, yewe adahawe n’uburenganzira bwe bwo gukoresha contre-expertise ngo habeho impaka….. ahubwo yahatiwe gufata amafaranga angana na miliyoni 80 gusa, mu gihe expertise we yakoresheje ku ruhande rwe, iha uwo mutungo we agaciro ka miliyoni 200. Ndetse umuyobozi w’Akarere yarangije kubwira Charles Rutinduka ko niyanga gufata ayo mafaranga miliyoni 80 azoherezwa kuri konti y’umurenge! Kandi birazwi ko iryo terabwoba rikoreshwa kuri benshi. Iyo umurenge ubonye ayo mafaranga ntuyaha umuturage, akaba abuze atyo ihene n’ibiziriko, akamburwa umutungo yagokeye ubuzima bwe bwose ukaribwa n’inkonkobotsi nk’abo ba Paul Jules Ndamage, batunzwe n’imitsi ya Rubanda nk’ibirondwe!


Umwanzuro


Charles Rutinduka yaratakambye avuga ko iyo nzu igenewe kuzajyamo Hoteli na we afite ubushobozi bwo kuyubaka, ariko Paul Jules Ndamage yakuye agahu ku nnyo ngo kereka uyu muturage yimuwe mu bye ku ngufu!


Abategetsi nk’uyu nibo bakomeje gutesha agaciro Leta ya Paul Kagame. Niba iyi Leta idashoboye kugira inama Paul Jules Ndamage ngo asigeho kurenganya abaturage, igisigaye ni uko abaturage ba KICUKIRO ubwabo bakwisuganya maze bagahaguruka, bagafata umuyobozi w’akarere nk’uyu wabatagangaje bakamwikosorera . Ahari n’abandi bategetsi babi bazareberaho bakikubita agashyi.


 

Willy KIRENGA,

Umuturage w’Akarere ka KICUKIRO

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article