Rwanda : KAGA ni areke kubeshya, ubutegetsi yafashe ku ngufu ntazabuvaho ahubwo azabugwaho!
Kuwa gatandatu taliki ya 01 Mata 2023 kugera ku cyumweru taliki ya 2 Mata 2023, ishyaka rya FPR ryizihije isabukuru y’imyaka 35 rimaze rivutse. Mu gusoza iyo sabukuru umuyobozi w’iryo shyaka «Bwana KAGA» yagejeje ijambo ku ntore zari zimuteze amatwi; maze azigezaho ijambo ririmo ikinyoma cyambaye ubusa, aho yavuze ko izo ntore zigomba gutekereza ku muntu ushobora kuzamusimbura ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu mwaka w’2024!
Nyuma y’umwaka w’1994, FPR-KAGA imaze kubohoza igihugu, hagiyeho «leta yitwa iy’ubumwe» yari iyobowe na Bizimungu Pasteur. Muri icyo gihe, Inkotanyi ziraye mu Banyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu maze zibicira kubamara kugeza n’ubu zikaba zikibica. KAGA ubwe yivugiye ko yari agiye kuboha abagize leta yose yari iyobowe na Bizimungu bitewe n’uko Sendashonga yari amusabye gusubiza inkota mu rwubati! Amaherezo ariko abagize iyo leta KAGA yarabarimbuye, yishe Sendashonga wari ministre w’ubutegetsi bw’igihugu, yica Kanyarengwe wari perezida wa FPR akaba na ministre w’intebe wungirije, yica Nkubito wari ministre w’ubutabera, afunga Bizimungu wari perezida wa Repubulika ; maze acira ishyanga Faustin Twagiramungu wari ministre w’intebe.
Muri iki gihe KAGA ari kubeshya intore ngo arashaka umuntu uzamusimbura ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu mwaka w’2024! Azamukurahe kandi abashoboraga kumusimubura yarabamaze ? Mu mwaka w’2010, yafunze Madame Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda kuko bari bifuje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Mu mwaka w’2017 afunga Diane Rwigara kuko yashatse kwiyamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. None n’ubu KAGA akomeje kubeshya ko mu mwaka w’2024 yifuza kubona undi ushaka kwiyamamariza uwo mwanya kugirango nawe amwice kuko ashaka kumusimbura ku mwanya w’umukuru w’igihugu ! Niba KAGA yifuza gusimburwa ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu mwaka w’2024, kuki yemeye kuguma ku buyobozi bw’ishyaka rya FPR muri uyu mwaka w’2023 kandi azi neza ko umuyobozi wa FPR ariwe wiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu?
Nibyo koko Bwana KAGA afite igitutu cy’amahanga amusaba ko mu Rwanda hagomba kubaho isimburana ku butegetsi binyuze mu nzira y’amahoro, nubwo iryo simburana ritakorwa mu buryo bwa demokarasi ; kuko imyaka KAGA amaze ku butegetsi ari myinshi cyane. Ikindi gitutu gishyirwa kuri KAGA kiva ku bashoramari batangiye kubona ko naguma ku butegetsi ibintu bizaba bibi hakavuka imvururu mu Rwanda bityo umutungo wabo bashoye muri icyo gihugu ukaba wahomba! KAGA azi neza ko yarimbuye imbaga y’Abanyarwanda ndetse n’Abacongomani ku buryo avuye ku butegetsi nibura isaha imwe yaba yageze imbere y’ubutabera; ibyo akaba aribyo bituma KAGA asanga kuguma ku butegetsi kuriwe ari ikibazo no kubuvaho ari ikibazo, bityo akaba yarahisemo kuzabugwaho!
Abanyarwanda bafashwe bugwate na KAGA nibo bafite ikibazo gikomeye kuko azakomeza kubica mu buryo bwose kugirango hatagira umuntu utinyuka kumukura ku butegetsi bityo KAGA akaba yiteguye kuzajya ikuzimu ahitanye imbaga y’Abanyarwanda itagira umubare !
Veritasinfo