Rwanda : Ese kuba FPR itazi umubare nyawo w’Abatutsi bishwe muri jenoside ni uko Inkotanyi zapfobaganye ?

Publié le par veritas

Ku italiki ya 7 Mata 2023, leta ya FPR-KAGA yatangije icyunamo cyo kwibuka jenoside (génocide) yakorewe Abatutsi (gusa) ku nshuro ya 29. Mu ijambo perezida wa FPR yagejeje ku bayobozi b’inzego z’ibanze (Rushingwangerero)  ku italiki ya 28 Werurwe 2023, yagaye cyane abo bayobozi ba FPR, avuga ko abo bayobozi nta bwenge bafite, ko bameze «nk’ibintu bimeze nk’icyondo bifobagana », akaba yaricujije kuba ari umwe muri abo bayobozi!  

Ku mbuga nkoranyambaga zihurirwaho n’Abanayarwanda benshi, bagaye cyane iyo mvugo ya KAGA ko isuzuguza abayobozi b’igihugu ndetse akaba yaratutse n’Abanyarwanda muri rusange! Ariko iyo witegereje neza abayobozi ba FPR uko bakora n’uburyo batekereza, usanga KAGA afite ukuri ; none se bishoboka gute ko Inkotanyi zimaze imyaka 29 ziyobora igihugu zonyine ariko kugeza ubu zikaba zitazi umubare nyawo w’Abatutsi bishwe muri jenoside (génocide)?

Nyuma y’umwaka umwe gusa FPR-Inkotanyi zigabye igitero ku Rwanda, mu mwaka w’1991 Leta  y’u Rwanda yari iyobowe na Habyarimana Juvénal, ifatanyije n’amashami anyuranye ya LONI, yakoresheje ibarura rusange ry’abaturage bose bari batuye u Rwanda muri uwo mwaka (1991).  Iryo barura ryagaragaje ko u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage bose bangana na 7157551. Abahutu bari 6520529, Abatutsi bari 601234, Abatwa bari 28630 naho abanyamahanga bari mu Rwanda bari 7158.

Nyuma yo kubohoza igihugu, muri Nyakanga 1994, no kugirango ashimangire ko ari intwari yatabaye Abatutsi bakorerwaga génocide bonyine ; KAGA yahaye umukoro abacurabwenge ba FPR wo kugaragariza amahanga n’Abanyarwanda ko abatutsi aribo bishwe bonyine. Mu mwaka w’2004, Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (Minaloc) yatangaje raporo ivuga ko Abatutsi bishwe muri génocide ari 1074017 (baruta umubare w'abatutsi bose bari mu gihugu), mu mwaka w’2008, Minaloc yatangaje raporo ivugako Abatutsi bacitse ku icumu ari 309361; muri uwo mwaka w’2008, ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga muri kaminuza bacitse ku icumu ryatanze raporo ivugako Abatutsi bishwe muri génocide ari 1995287! ONU yo ivuga ko hapfuye Abatutsi 800000 !

Iyo witegereje iyi mibare y’Abatutsi bishwe muri génocide yabakorewe wibaza niba u Rwanda ruyobowe n’abantu bazima cyangwa se niba ari «ibintu bifobagana» nk’uko KAGA yabivuze bikakuyobera ! Kuki iyi mibare y’Abatutsi bishwe itandukanye n'umubare nyawo w'Abatutsi bari mu Rwanda kandi iyo mibare yose ikaba itangwa n'inzego za leta  iyoboye igihugu imyaka 29 yose? Iyo ukoze imibare neza hakurikijwe ibarura ryo mu mwaka w’1991, bigaragara ko Abatutsi bishwe muri génocide ari 291871, ni ukuvuga ko abandi barengaho ari Abahutu n’Abatwa bishwe!

Irikosa rikomeye ry’imibare y’Abatutsi bishwe muri génocide niryo rigonga cyane Bwana KAGA bigatuma yita abanyabwenge b’Inkotanyi ko « bameze nk’ibintu bifobagana »! Iyi mibare ivuguruzanya nayo iri mu rwego rwo gupfobya génocide yakorewe Abatutsi kuko bigaragara neza ko génocide yabakorewe iteshwa agaciro n'iyi mibare iteye isoni! Ese iyi leta  ya FPR isobanurira ite urubyiruko iyi mibare y’Abatutsi bapfuye kandi batari bariho ?Kugirango musobanukirwe neza n’imibare ya FPR, ni mukurikire ikiganiro kiri aha hasi cya Pasteur Chadrack

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article