RDC: Ingabo z'Uburundi muri Congo zirukanye inyeshyamba za RDF/M23 mu karere ka Mushaki muri Kivu ya Ruguru!
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 21/03/2023, mu makuru yayo ya nyuma ya saa sita, Radiyo «Bukkende FM» iri ku ruhande rwa leta ya Uganda, yatangaje ko ingabo z'Uburundi ziri muri Congo muri Kivu y'amajyaruguru zakozanyijeho n'umutwe w'ibyihebe wa RDF/M23, maze ingabo z'Uburundi FDNB zikirukana inyeshyamba za RDF/M23 mu karere ka Mushaki. Ingabo z’Uburundi ziri muri Masisi mu gikorwa cyo kugenzura ko RDF/M23 ihagarika imirwano igashyira intwaro hasi nk’uko byemejwe mu biganiro leta ya Kigali n’iya RD.Congo bagiranye i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya.
/image%2F1046414%2F20230321%2Fob_52dcfa_for8nmixgaat0id.jpg)
Radiyo «Bukkede FM» yavuze ko imyitwarire y’ingabo z’Uburundi FDNB muri Congo itandukanye cyane n’imyitwarire y’ingabo za Kenya. Iyo radiyo yakomeje ivugako ingabo z’Uburundi zikora akazi kazo ko kurwanya RDF/M23 mu gihe iba igerageje kwagura ibirindiro byayo naho ingabo za Kenya zikaba zitwara nk’abagambanyi muri Congo kuko ntacyo zikora mu kubuza inyeshyamba za RDF/M23 gukomeza imirwano no kwigarurira utundi duce.
Abaturage bo muri Kivu y’amajyaruguru bagejeje kuri « Veritasinfo » amakuru ashimangira imirwano hagati y’ingabo z’Uburundi na RDF/M23 nk’uko yatangajwe na radiyo « Bukkede FM » ; abo baturage babwiye « Veritasinfo » ko ingabo z’Uburundi zirukanye inyeshyamba za RDF/M23 mu gace ka Mushaki ndetse no mu tundi turere 3 tuyegereye. Ingabo z’Uburundi ziyemeje gufungura umuhanda uva i Masisi ujya i Goma bitewe n’uko inyeshyamba za RDF/M23 zafunze uwo muhanda kuburyo zirihisha abacuruzi bawunyuzamo ibintu amadolari 650 kuri buri modoka inyuze muri uwo muhanda !
Iyi myitwarire y’ingabo z’Uburundi muri Congo iravuguruza ibyatangajwe n’umukuru w’igihugu cya Tanzaniya Madame Samia Suluhu kuwa mbere w’iki cyumweru aho yavuze ko ingabo za EAC zitajyanywe muri Congo no kurwanya RDF/M23 ko ahubwo zajyanyweyo no kugarura amahoro! Iyi mvugo ya perezida wa Tanzaniya ntabwo Abacongomani bayakiriye neza kuko batasobanukiwe uburyo izo ngabo zagarura amahoro zitarwana kandi intambara ikomeye! Radiyo yo muri Uganda « Bukkede FM » yakomeje ivuga ko igihugu cya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo kigomba kigirira icyizere ingabo z’Uburundi hamwe n’iza Angola gusa naho ingabo z’ibindi bihugu bya EAC ziri muri Congo ni ibyitso bya RDF/M23 !
/image%2F1046414%2F20230321%2Fob_3edd2b_ap-21076770959036.jpg%3Fitok%3DmgJqpQzq)
Ibyo aribyo byose, guverinema ya RD Congo izi neza umwanzi ihanganye nawe kuko Ministre w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu aherutse gutangaza ko igihugu cye cya Congo gihanganye n’imitwe 3 irimo ibyihebe bya M23 n’ingabo z’ibindi bihugu 2 biyifasha atavuze amazina! Nubwo Congo ivuga ibyo bihugu 2 gusa, amakuru yizewe neza agera kuri «Veritasinfo» yemezako RDF/M23 ishyigikiwe n’igihugu cy’Amerika (USA) ndetse n’Ubufaransa, ibyo bikaba aribyo bituma u Rwanda rudafatirwa ibihano ahubwo rukaba rufite inshingano rwahawe n'ibyo bihugu bikomeye yo kwigarurira ibirombe byose bicukurwamo amabuye y’agaciro biri muri Kivu zombi !
Igihugu cya Qatar nacyo gikomeje guhangayikishwa n’uko uruganda rushongesha zahabu rwubatse i Kigali ubu rwahagaze bitewe n’uko nta zahabu ikiva muri Congo! Ibi byose bikaba bigaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nishobora guhagarara neza ku rugamba ikabuza Kagame gusahura amabuye y’agaciro y’icyo gihugu, abanyamahanga batera inkunga Kagame mu ntambara z’urudaca zo gusahura amabuye ya Congo bazamukuraho amaboko.
Tubitege amaso.
Veritasinfo.