Rwanda:Urupfu rwa Kizito Mihigo rurahitana abandi bantu benshi kubera igitutu cy'amahanga ari gusaba iperereza ryo kumenya uko yapfuye!!

Publié le par veritas

Isi yose yahagurukiye kumenya ukuri ku rupfu rwa Kizito Mihigo

Nyuma y'aho Ishami ry'ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ritangarije ko kuwa mbere taliki ya 17/02/2020 Kizito Mihigo yasanzwe mu kasho yari afungiyemo yapfuye, amahanga akomeje gusaba ko habaho anketi zigenga zigomba kugaragaza uburyo yapfuye. Umuvugizi wa RIB yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyigenga kuburyo kidashobora kwemera iyo anketi mpuzamahanga, ko ahubwo u Rwanda ubwarwo arirwo ruzikorera iyo anketi. Ikibazo aho kiri ni uko u Rwanda arirwo rushinjwa kwica Kizito Mihigo, ntabwo rero rwaba rushinjwa ngo icyo cyaha ngo noneho iyo leta isubire inyuma abe ariyo ijya kwishinja icyo cyaha noneho ikanicira urubanza! Kuba u rwanda rwigenga ntibivuga ko rugomba gukora ibyaha by'ubwicanyi noneho ntihabeho inkurikizi. Hari ibindi bihugu bikomeye kandi byigenga byakorewo iperereza ridafite aho ribogamiye ku byaha by'ubugome biba bishinjwa izo leta; byanze bikunze no mu Rwanda iryo perereza mpuzamahanga ryigenga rigomba kubaho ku rupfu rwa Kizito Mihigo.

Kubera  igitutu cy'amahanga arimo gusaba iperereza ritabogamye ryo kumenya uko Kizito yishwe, amakuru agera kuri "veritasinfo" avuye mu nzego zishinzwe umutekano mu Rwanda, yemeza ko abantu bose bagize uruhare mu rupfu rwa Kizito Mihigo ndetse n'abantu bose bafite amakuru ku rupfu rwe bacungishijwe ijisho ndetse bamwe muribo bakaba bagomba kwicwa vuba na bwangu kugirango batazamena ibanga ryo kuvuga uko Kizito yishwe; iyo akaba ari imikorere isanzwe izwi ya FPR-KAGAME! Itegeko ryo kwica Kizito Mihigo ryatanzwe na Paul Kagame  ubwe (Amakuru mashya mutamenye kw'iyicwa rya Kizito Mihigo). Ikindi kibazo gitangiye kwigaragaza ni uko umurambo wa Kizito Mihigo ushobora gushyingurwa mu ibanga ahantu hatazwi kugirango mu gihe igitutu cy'amahanga cyo gukora iperereza ryigenga ryaba rikoje, abashobora kurikora ntibazabone uwo murambo! Mbere yo kwica Kizito Mihigo, Paul Kagame yabanje gutera ubwoba ku mugaragaro ministre w'umutekano mu gihugu Gen. Nyamvumba Patrick na Ministre w'ingabo Gén. Major Albert Murasira abashinja kugira imyumvire nk'iya Dr Diane Gashumba yari amaze kwirukana muri leta ye; mu byukuri abo baministre bombi Kagame akaba abashinja kuba barazaririye mu kwica abantu aba yabategetse kwica harimo na Kizito Mihigo (umwiherero w'abayobozi i Gabiro). 

Nyuma y'iyicwa rya Kizito Mihigo, igitutu cy'amahanga kikaba gikomeje kuba cyinshi kuri leta ya Kagame: 

1.Ishami rishinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu ry'umuryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'icyongereza Commonwealth, CHRI; rirasaba leta y'u Rwanda ko igomba kwemera hakabaho iperereza ryigenga ku rupfu rw'umuhanzi akaba n'umuririmbyi Kizito Mihigo. Uwo muryango urasaba leta y'u Rwanda kubahiriza ingingo ya 9 n'iya 14 y'amasezerano mpuzamahanga mu bwisanzure bwa muntu muri politiki no mu bikorwa bya gisivili.

2.Umuryango HRW ushinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu, urasaba ko abagize uruhare mu rupfu rwa Kizito Mihigo bagomba gushyikirizwa ubutabera. Mu nyandiko HRW yashyize ahagaragara yagize iti: " Hatitawe ku mpamvu iyo ariyo yose yateye urupfu rwa Kizito Mihigo, polisi y'u Rwanda ifite inshingano zo kubungabuga ubuzima no kurengera umutekano w'abantu bafunze". Umuyobozi wa HRW muri Afurika yo hagati Bwana Lewis Mudge, yagize ati:

"Mu gihe harebwa ingingo yerekeranye na leta igendera ku mategeko kandi yubaha uburenganzira bw'ikiremwamuntu, abafatanyabikorwa n'ibihugu bitera inkunga leta y'u Rwanda ntabwo bigomba guceceka kuri iyo ngingo. Abo bafatanyabikorwa bagomba gutegeka ko habaho iperereza mpuzamahanga ryigenga ku rupfu rwa Kizito Mihigo kugirango leta y'u Rwanda igaragze ko yatanze ubutabera muri iki kibazo gikomeye."

3.Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku burenganzira bw'ikiremwamuntu "Amnesty International" naryo ryagize icyo rivuga ku rupfu rwa Kizito Mihigo, umuyobozi w'iryo shyirahamwe muri Afurika yo hagati ni iy'amajyepfo yagize ati:

"Leta y'u Rwanda yavuze ko yiyahuye [Kizito Mihigo], niba ari uko bimeze, nibatangize iperereza ryigenga ridafite aho ribogamiye kugirango ryemeze icyamwishe: niba yishwe n'urw'ikirago, impanuka, niba yariyahuye cyangwa se yarishwe."

4.Impuzamashyaka MRCD igizwe n'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kigali yashyize ahagaragara itangazo ry'impuruza ku rupfu rwa Kizito Mihigo. Iyo mpuzamashyaka isaba ko hashyirwaho akanama kigenga kagomba gukora iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo ndetse no kubandi bantu bapfuye mu buryo budasobanutse cyangwa se baburiwe irengero. Kanda kuri iyo nteruro iri hasi usome ku buryo burambuye mu kinyarwanda iryo tangazo rya MRCD :IYICWA RY'UMUHANZI KIZITO MIHIGO BITEGETSWE NA PAUL KAGAME

Kumbuga nkoranyambaga naho hakomeje kunyuraho ubutumwa bwinshi n'amagambo akarishye kubera urupfu rwa Kizito Mihigo. Bwana Thomas Nahimana yatanze ubutumwa bukomeye cyane akaba asaba ko kiliziya gatolika igomba guhita ishyira Kizito Mihigo mu rwego rw'ABAHIRE (Kizito Mihigo: SANTO SUBITO) naho Bwana Faustin Twagiramungu akaba yaroherereje Umushumba wa Kiliziya ku isi yose Papa François indirimbo yaririmbiwe na Kizito Mihigo. Leta y'u Rwanda kimwe n'umiryango irengera abacitse ku icumu harimo IBUKA baruciye bararumira! Abanyarwanda mu gihugu bafite ubwoba baba abahutu cyangwa abatutsi kuko uwo bacetseho kuvuga inkuru y'urupfu rwa kizito bahita bamunyereza!

Kanda aha wumve ku buryo burambuye amakuru ya radiyo VOA mu kinyarwanda agaragaza uko urupfu rwa Kizito Mihigo ruri kuvugwa ku isi yose 

Veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article