Paul Kagame agiye kurya na "RwandAir" ariko ntarahaga!

Publié le par veritas

"Umusore utihaze ngo ntarongora inkumi"! Mu rwego rwo guhisha ubwicanyi bukomeye Kagame akomeje gukorera abanyarwanda bugizwe no kubanyereza, kubarasa ku manywa yihangu no kubicisha inzara, Umwicanyi Kagame yagiye atangiza imishinga itizwe neza kugira ngo ahume amaso abazungu bamushyize ku ntebe! Kagame yagiye abeshya ko igihugu yagihinduye Singapulu y'Afurika! Nyuma y'aho Kagame atahuriweho ikinyoma cyo gutekinika imibare y'abakene mu Rwanda, ubu Kagame ari mu biganiro n'igihugu cya Qatar kugirango akigurishe isosiyeti ya "RwandAir" bitewe n'uko isanduku ya leta irimo ubusa kandi iyo sosiyete ikaba ikomeje gukorera mu gihombo gikabije!

Sosiyete ya "RwandAir" ni imwe mu masosiyete Kagame agaragaza mu mahanga mu rwego rwo kujijisha ko igihugu yagihinduye Uburayi, iyo sosiyete ishinzwe gutwara abantu mu ndege yakomeje gukoreshwa mu rwego rwa propagande yo kwamamaza umwicanyi Kagame ku isi yose! Leta ya Kagame yagiye yaka imisoro ihanitse abanyarwanda bari kwicwa n'inzara maze ayo mafaranga agashorwa mu ndege za "RwandAir" zikirirwa zizenguruka isi yose zirimo ubusa kuko nta bagenzi zibona! Mu bwenge bucye bwa Kagame, yumva ko: kugura indege, kubaka inzu, kohereza ibyogajuru mu kirere... biruta ubuzima bw'abantu yica buri munsi kandi ko bisimbura gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda kugirango abanyarwanda bashobore kugaragaza ibitekerezo binyuranye byubaka igihugu cyabo none ubu akaba yarabahinduye ibiragi n'ibikange!

Nubwo kuri Kagame kugira ibintu biruta ubuzima bw'abantu, iyo mikorere n'imitekerereze ye hari aho igera igahagarara, ukuri kukajya ahagaragara maze ikinyoma kigakubitirwa ahareba Inzega! Kubera igihombo gikabije cya "RwandAir" kandi amafaranga akaba ari kubura mu isanduku ya leta , Paul Kagame yashatse kugurisha "RwandAir" kuri sosiyeti ya "Ethiopian Airways" yo mu gihugu cya Etiyopiya; nyuma yo gusuzuma isoko riri mu Rwanda ndetse no mu karere k'ibiyaga bigari "RwandAir" ikoreramo; Ethiopian Airways yasanze umushinga wo gushyiraho RwandAir warakozwe nabi ifata icyemezo cy'uko idashobora kuyigura kuko byayikururira igihombo gikomeye! Ibyo muri Etiyopiya byanze, nibwo Paul Kagame yigiriye inama yo kwegera abarabu bo mu gihugu cya Qatar.

Igihugu cya Qatar ni gito cyane ariko kirakize cyane kubera ko gifite peteroli. Abayobozi ba Qatar ariko bakaba bafite ikibazo cyo kutumvikana n'ibihugu bihana imbibi n'igihugu cyabo kuburyo ibihugu bikikije Qatar byayifatiye ibihano by'uko indege zayo zibujijwe kunyura mu kirere cy'ibyo bihugu! Qatar ikaba iri mu bwigunge bukomeye kuva mu mwaka w'2017 kubera icyo cyemezo n'ubwo ikize! Icyo kibazo cyo kutumvikana n'abaturanyi, abayobozi ba Qatar bakaba bagisangiye na Kagame, kuko nawe afata ibihugu bikikije u Rwanda nk'abanzi akaba yarafunze imipaka y'ubutaka, Ese ibihugu bikikije u Rwanda bifashe icyemezo cy'uko nta ndege nimwe igomba kujya cyangwa kuva mu Rwanda igomba kunyura mu kirere k'ibihugu byabo, byagenda gute? Icyo nicyo kibazo Qatar ifite! Kubera iyo mpamvu, Kagame yashoboye kumvisha abayobozi ba Qatar ko bashobora kugura "RwandAir" noneho bigafasha indege za sosiyeti ya Qatar yo gutwara abantu mu ndege yitwa "Qatar Airways" kujya zikoresha indege za RwandAir mu kwigarurira isoko ry'Afurika!

Ikinyamakuru "The East Africa" dukesha iyi nkuru cyagerageje kubaza Madame Yvonne Makolo umuyobozi wa RwandAir aho ibiganiro bigeze byo kugurisha iyo sosiyeti ayobora ku gihugu cya Qatar ariko yanze kugira icyo atangaza! Ntabwo Makolo yemeje cyangwa ngo ahakane ko imigabane ya "RwandAir" igiye kugurishwa Qatar kandi ibiganiro byo kwigarurira "RwandAir" bigiye kugera ku ndunduro. Ikibazo umuntu yakwibaza ni ukumenya niba "RwandAir" nigurwa na Qatar noneho ibyo bizatuma ishobora kubona abagenzi! Iki kibazo kirakomeye cyane kuko isoko ry'Afurika ridafite abantu benshi bakoresha indege mu ngendo zabo, abanyafurika barakennye kandi ntibafite akamenyero ko gukoresha indege, ibyo bikaniyongeraho na politiki mbi ya Kagame yo kubanira nabi ibihugu by'abaturanyi kuburyo ntasoko "rwandAir" ifite muri ibyo bihugu. Umuco mubi wa Kagame wo kujya guhiga impunzi z'abanyarwanda zamuhunze ziri mu bihugu binyuranye nabyo byatanze isura mbi ya "RwandAir" nk'ikigo gikoreshwa na Kagame mu gukwirakwiza abicanyi hirya no hino ku isi!.

Kagame arateganya gusaba Qatar gufata imigabane myinshi ya "RwandAir" ikazita cyane cyane kubibazo byerekeranye na tekiniki y'indege; Kagame akaba asaba kandi Qatar kumufasha kubaka ikibuga cy'indege cyo mu Bugesera kuko uwo mushinga nawo wabuze abaterankunga bitewe n'uko babona nta nyungu uzatanga! Icyo kibuga cy'indege cyo mu Bugesera kikaba kizatwara amafaranga menshi ariko bikagaragara ko nta bagenzi kizabona kuburyo gishobora kugaruza amafaranga azacyubaka, uwo mushinga w'ikibuga cy'indege mu Bugesera nawo ukaba warizwe nabi kuko icyo kibuga kizaba kimeze nk'umutako gusa! Ngayo amaherezo ya "Vision 2020" ya Kagame! Kagame akaba akomeje gahunda ye yo kugurisha igihugu cy'u Rwanda, amafaranga avuyemo akayashyira ku mufuka we kuburyo Kagame arusha kure cyane igihugu cy'u Rwanda umutungo! Kagame yagurishije: camashyamba yose na pariki z'u Rwanda abiha abanyamerika, yagurishije ikiyaga cya Kivu agiha abanyamerika n'abantu bikorera ku giti yabo kuburyo abanyarwanda badashobora gukora uburobyi nk'uko babukoraga, Kagame yagurishije ibishanga byose by'u Rwanda, iyo akaba ari imwe mu mpamvu itera abanyarwanda inzara ya Nzaramba; amafaranga yagurishijwe uwo mutungo wose w'igihugu yagiye mu mufuka wa Kagame kuko nta rwego na rumwe rwa leta rwigeze rwakira ayo mafaranga! Igikomeje gutangaza abantu benshi ni uko n'ubwo Kagame afite amafaranga menshi atarahaga, ntibimubuza kwica cyangwa guhungisha abacuruzi batangiye gutera imbere mu Rwanda akigarurira ibyabo kandi agafata n'amasoko yose bari bafite mu Rwanda!

Nubwo Kagame yarushije "isiha-rusahuzi" gukusanya umutungo w'abanyarwanda akawugira uwe bwite, ntabwo bimusa, ntatora uturaso, ahorana inzara n'umushiha wo kubona ibintu byinshi kurushaho kuburyo ubu igihugu cyose cy'u Rwanda yakigize nk'isambu ye ndetse akaba yarigaruriye n'izina ryacyo kuko iyo uvuze Kagame ngo uba uvuze u Rwanda!

Mu gihe abanyarwanda bakomeje kwicwa n'ubukene bukabije, inzara n'amavunja, Kagame we akomeje kwirundaho umutungo w'igihugu nta rwego na rumwe agishije inama no kongera imisoro ubutitsa kugirango arusheho kugira amafaranga menshi! Gusa "ubamba isi ntakurura", nubwo Kagame akomeje kurunda uwo mutungo ariko azawusiga kuburyo ubutegetsi bushya buzabogora igihugu bugomba kuzagaruza uwo mutungo wose!

veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
Ibyerekeye Rwandair twamye tuvuga ko uretse Ethiopian Airways, compagnies zo muri Afrique zose zihomba harimo na South African Airways,Kenya Airways n'izindi. Ntabwo rero Rwandair yari gukora ibitangaza.Kuba ufite indege nshya ntibivuga ko ubona abagenzi. Mu gihe abaturage bishwe n'inzara,Leta y'u Rwanda igasuka amafaranga menshi muri Rwandair. Agatsiko gakunda kwisumbukuruza. Reba iriya Bugesera Airport, ngo abo bari bagiranye amasezerano byarahagaze.None ngo barashaka Quatar mu kubaka ikibuga no kujya muri Rwandair.
Répondre
M
Retour d'affection rapide et puissant en 7 jours / Tel/whatsapp : +229 97 45 85 00

- Spécialiste de Retour D'affection, Retour Affectif
- Marabout Vaudou Retour Affectifb Rapide.
- Retour d'affection rapide et puissant en 7 jours.
- Sorcellerie/Magie/ Vodou/ Voyance/Retour de lêtre aimé
- Faire revenir son ex avec photo, magie blanche pour faire revenir l'être aimé
- Faire revenir son ex a distance, comment récupérer son ex copain
- Retour affectif puissant et rapide, rituel retour affectif puissant , rituel retour de l’être aimé, rituel pour qu'il m'aime
- Rituel retour de l’être aimé, rituel pour faire revenir son ex, rituel de magie rouge pour se faire aimer d'une personne.
- Achat, amour, argent, chapelet, chapelet magique, Commerce, emploie, médium voyant, parfum magique, parfum magique d’attirance, retour

affectif, retour d'affection.

Domaine : magie rouge amour, magie rouge retour affectif gratuit, priere retour affection, retour affectif, retour affectif efficace, retour affectif , retour affectif puissant, retour affectif qui fonctionne, retour affectif rapide efficace, retour affectif serieux Amour et Retour Affectif medium avis, retour affectif serieux, retour affectif avis, travaux occultes tres puissants, travaux occultes paiement apres resultat, retour affectif rapide, medium travaux occultes, travaux occultes gratuits, retour d affection , retour d affection efficace, retour d affection forum, retour d affection magie, priere retour affection, retour affectif puissant, retour affectif qui fonctionne, retour affectif efficace, retour affectif rapide efficace, retour affectif puissant, retour affectif, retour affectif , rituel retour affectif, magie rouge retour affectif gratuit, retour affectif serieux, sortilege retour affectifrituel retour affectif efficace, rituel d'amour avec photo, rituel d'amour puissant , rituel magie blanche amour, magie rouge amour, rituel retour de l'etre aimé gratuit, rituel pour faire revenir son ex, sort d'amour

Contact Maître SANTOS :
Tél : +229 97 45 85 00 (Appel / Sms / Whatsapp)
E-Mail : Contact@marabout-vaudou-occulte.com
Instagram : maitre_santos

SiteWeb : https://retouraffectifvaudou.wixsite.com/retour-affectif
SiteWeb : https://retouraffectifvaudou.wixsite.com/mage-retour-affectif
SiteWeb : https://retouraffectifvaudou.wixsite.com/devenir-riche
SiteWeb : https://maraboutvaudou.wixsite.com/marabout
SiteWeb : https://retour-affectif-ex.wixsite.com/marabout-vaudou
SiteWeb : https://richesse-rapide.wixsite.com/devenir-riche
SiteWeb : https://marabout-vaudou-retour-affectif.business.site
SiteWeb : https://retour-affectif-rapide-efficace.business.site
SiteWeb : https://medium-voyant-retour-affectif.business.site
Blog : http://marabout-vaudou-sorcier-retour-affectif-rapide.over-blog.com
Blog : http://le-retour-affectif.over-blog.com/
Blog : http://medium-voyant-retour-affectif.e-monsite.com
Blog : https://maraboutvaudouretouraffectif.blogspot.com
Blog : http://magieretouraffectif.unblog.fr
Blog : https://sorcier-vaudou.onlc.be
Répondre
M
@CRISTOPH ,NJEWE MVUGA IBYO NAHAGAZEHO NAHO WOWE UVUGA IBYO BAGUPAKIYEMO KANDI BY,IBINYOMA MWIGISHIJWE MUNGANDO (IYOZABWONKO) MBERE YO GUHABWA AKAZI K,UBUHEMU KUBANYARWANDA BENSHI BADASHIGIKIYE UBUGOME BWA FPR .HARI UBUGORYI MUKORESHYA BUSETSA RUBANDA BWO GUSIGIRIZA IBINTU MUBIHA MU MVUGO ISURA BIDAFITE NGO DEMOBILISATION SI UKWIRUKANWA NONE NI UGUKOMEZA IMIRIMO ? WIBUKE KO ABAJYA MURI RDF BAJYAMO BASHAKA AGAFARANGA ,UBWOSE WUMVA UWO BADEMOBIRISA AGUMANA MURAL (NIBA WUMVA IBYAGISIRIKARI ) ? KANDI ABUZE AMARONKO . NAHO ARI GUSENYUKA RDF YABA YO YARABAYE UBUSHWANGI KUKO YIRUKANYE BENSHI CYANE (1OO OOO) KANDI ABATURAGE BAYIYUMVAMO NIBAKE CYANE (NIBA BENEWANYU BARI MUMUGI NO KURI KABURIMBO GUSA ) NABAMWE MWITA KOBARI MURI RDF MURIBESHA CYANE BABONYEKO IRATSINDWA BASANGA ABO BAHANGANYE KUKO NTIBAJYANA N,INYENZI KWANGARA BASIZE BENEWABO MUGIHUGU NAHO FDRL UYIVEHO WIRIRIRE KUKO IFITE ABAYISHIGIKIYE BENSHI (ABAGIRIWE NABI N,INKOTANYI BUZUYE IGIHUGU ) NKA MILIYONI 8 NIBURA Z,ABANYARWANDA ZIRABASHIGIKIYE .
Répondre
N
Abishimira gusenyuka kwa FDLR,ngirango mulihuse cyane kuko nta gihe batavuze ko yarangiye burundu,aliko murebe imyaka ishize,ikaba igihangayikishije Kagame witabaza umuhisi n'umugenzi ngo namutere inkunga mukuyirandura burundu.Impamvu za resistance ni nk'ebyli cg eshatu:

1) ni urugaga rufite amateka maremare yaranzwe n'ubutwali bwatangaje abayirwanije banyuranye(Inkotanyi/RDF,AFDL,RCD,CNDP,M23,Ingabo za Uganda ni iz'u Burundi,Munisco,...) mu myaka yenda kuzura 30 kuko bamwe mu barwanyi ni aba EX-FAR barwanye n'u Bugande na RPF(90-94).
2)ifite icyo irwanira gikomeye:gutaha,batahanye n'impunzi zanze agasuzuguro,ubucakara n'ubwicanyi bwa FPR,no gusubiza abanyarwanda muli rusange umudendezo bahoranye.Iyi niyo mpamvu barwanye umuhenerezo imyaka yose ishize bataramanika amaboko.Koko ntawahakana ko hali abagize intege nke bakishyira umwanzi ku mpamvu zinyuranye nk'uburwayi( nka buliya bugaragara kuli RWARAKABIJE,muzamwitegereze neza muzasanga nta yandi mahitamo yali afite) n'izindi ngorane zo kuba umusilikare udahembwa,gusa uliya warondoye amazina n'amapeti ntawamwizera igihe tuzi itechnika ryabo.Niyo byaba byo kandi FDLR ifite base de recrutement nini irenze kure iya FPR.Ikindi ifite amashuli ya gisilikare n'abigisha b'ibimene balimo n'aba pilotes b'indege na kajugujugu.Inafite abasiviles bayikorera politiki na diplomacy n'abayoboke bayiha imali ikeneye.Ntabwo byayoroheye guhangana n'igihugu gifite amafranga kandi kiyobowe n'amabandi,cyagize genocide ingabo y'umutamenwa igikingira cyane cyane mu rwego rwa diplomacy.Barakora uko bashoboye kandi umusaruro uragaragara kuko amahanga yatangiye kubona ko bibeshye bashyigikira nta rutangira un dictateur genocidaire.
3)nibyo FDLR yaraguye aliko amabya ntiyamenetse,ahubwo iki ni igihe cy'umusaruru w'UBUNARALIBONYE( experience).Umugabo witwa EPICURUS yabivuze neza ati:"The greater the difficulty,the more glory in surmounting it.Skillful pilots gain their reputation from storms and tempests."

Hali n'abandi bavuze ngo:"L'ambition et la vengeance ont toujours faim" et" Rira bien qui rira le dernier."

Intore zishimira intsinzi kuko zakiliye abarwayi n'ibigwali ku rugamba babigemuliye nta no kurasa mu kirere bibaye,hali umugani ubacecekesha,ubashyira mu mwanya wabo ugira uti:"A vaincre sans péril on triomphe sans gloire" bisobanura ngo "quand on triomphe d'une personne ou d'une situation sans avoir rencontré de résistance ou de difficulté, la victoire est dénuée de mérite.Ntimukwiliye rero kwishima FDLR hejuru kuko ntanicyabizeza ko abacitse ku gafuni kanyu ali abanyu.Ngo amazi arashyuha ntiyibagirwa i wabo wa mbeho.

Hali abiha kugaya FDRL ngo yatinze mu makoni ngo niyo mpamvu yakomeje gutakaza abarwanyi bicwa,abandi bayiyonkoraho,abandi bigemura mu Rwanda.Ibyo nta gitangaje kilimo,ni ibibazo biba ku rugamba urwo ali rwo rwose.Iyo urugaga rucyuzuyemo abanyabwoba n'abatazi icyo barwanira ngo biyemeze kuba banagipfira,ruba rutarakeka.Iyi reri ni etape necessaire yo kwiyungurura. Kagame arabizi niyo akomeje kuvigira ariko igihe kizagera ntazamenya ikimukubise kandi uko bigaraga si kera.Mubagaye rero guhera ntimubagaye gutinda.D'ailleurs il ya un adage qui le dit si bien:" La vengeance est un plat qui se mange froid bivuze ngo "les représailles les plus réjouissantes s’exécutent un certain temps après l’affront. Il peut ainsi les préparer avec soin pour qu’elles frappent son adversaire au dépourvu, quand ce dernier n'est plus sur ses gardes."

Byumvikane neza ko ntali umuvugizi wa FDLR,iyi ni opinion yanjye nkomeyeho kuko l'histoire being têtue nzi neza ko revolution ya rubanda itazaba amateka kandi iyo Rubanda yarabyaye ,ikinabyara.N'abataye urugamba niba bagifite ubwenge bwabo bwose,twebwe rubanda twakwifuza ko bagaruka iwabo(retour au bercail).bikihutusha urugamba rukenewe na buli munyarwanda unyotewe no kwishyira akizana mu gihugu cye.Ngirango FDLR irareba ibiliho bibera mu Rwanda n'igikenewe.
Répondre
A
Ntamahwemo excellent analyse. Gutinda kwa FDLR Si uko batabona uko dutsikamiwe ni ingabo z' Amdayimoni y' Ubwoko bwose kusi. Urugamba rwa Fdlr rushyigikiwe ni Isumba byose kuko ari ukuri kuzwi naburi wese ndetse nabo bicyanyi. FDLR nayigereranya na Goliyati , Imana I muhamagara ngo ajye gukiza Abisilayeri Abamenja b' Abamediyani ya musabye kurobanura kugirango ejo hatazagira uwirata intsinzi nk' uko FPR Ibikora igihe iba itagize uruhare no mu mirwano. Kuba tumaze imyaka mirongo 30 Turwana tuziritse amaboko inyuma turwana nabafite kimwe cyose gishyoboka kugeza aho ubwabo bagisinzira, aho bavuga QUATAR CG RWANDA AIR Inyenzi zi kumva fdlr urumvako ntako itabajegeje . Nawe se wabonye Ingabo zidashobora kujya kuri position ahubwo zikohereza abaturage ngo bazirinde. Igihe kirajye kandi si kera " Akiziritse ku muhoro gasiga kawuciye" Ntamahwemo rero si ikosa kuba umuvugizi wa FDLR kuko uvugira cause y' ukuri.
M
Kdi mwese mutukanaha muri abanyarwanda,icyo nemera cy'ukuri nuko nta gice cy'abanyarwanda kizastinsura ikindi ahubwo ibi bigaragaza ko igihugu kitaragira intwari yahuriza abanyarwanda hamwe,uwaciye umutwe arusha yahemukiye abanyarwanda ntagisubizo cyava mu kwica,dukeneye intwari zayobora i gihugu
Répondre
P
Ndashaka Kgira Icyo Nibaraiza Noble Marara CG SE mUSABA KUZAMABRIZA UWO kADAOGO WANDIKA MU kINYAMAKURU Inkuba. Numvise muvuga mutanga Liste y' Abasilikare b' Inkotanyi Kagame afata nije na Kayumba ya kinduye kugirango afate ubuyobozi. Ese Kayaumba ni Umwega nka Kagame ko nabonye kandi kumva ko amateka yabo arangwa n' ubugome n' urugomo? Ikindi Kibazo nshaka ko uzambariza Kadogo , kuki Kayumba mwa muhaye izina ry' akabyiniro yra Mukiga ? Ese ni Ukubera yishye Abakiga benshi muri ryakinamico ryabo ry' intamabara y' Abacengezi? CG SE kADAOGO NAWE Afite uko yumnva Abakiga? Ese guha Kayumba iryo zina ntabwo byaba biri muri Yaturufu y' inkotanyi ya diviser pour reigner , aho zagiye zigira bamwe muri banyakugorwa bene wacu imfura maze zikitwikira ijoro zikaburimburira gushyira. Nziko hari aho ugerageza kuvuga ukuri Ese ubona koko Abatutsi ari Imfura? kurihe janisha ? UZABAZE NA Christina akunganire nurya mufanya ubusesenguzi kuri family Radio yanyu. Komera.
Répondre

Niwowe njiji wavutse igihe kitageze
Uri umucanshuro wiyemeje kugurisha igihugu cyacu ba Rutuku!
Mozambique na abaporutigali isomo kuri wowe na so wanyu.
Mubyubake muhatengeneze
Tuzaza tubiberemo ubuntu
Mukasine oyeeeeee
Répondre
C
@MUKASINE. Njya nibaza niba ufite mu mutwe huzuye bikanyobera. Nonese ko Truthteller yakubwiye abantu bahoze ari aba FDLR nyuma bakitandukanya nayo bakitahira mu Rwanda kubera ko Bari bamaze kubona ko ibarindagiriza mu mashyamba Kandi ntacyo ibagezaho, Hari abasirikare ba RDF wigeze wumva bava muri RDF bagasanga FDLR? Ayo mazina uvuze y'abantu bahoze Ari abasirikare ba RDF, bamwe Ni abasirikare bakoze amakosa mu kazi kabo bakabihanirwa. Ibyo ntaho bitaba ku isi. Nonese ibyo bihuriye hehe no kuba FDLR imaze gupfusha abasirikare batagira ingano harimo n'abayobozi babo hafi ya bose abatarapfuye bakaba bamaze gufatwa mpiri? Ikindi kinyoma uvuze ni ukuntu wihanukiriye Ngo RDF yirukanye abasirikare ibihumbi 100 ukabyita ngo ni (demobiliser) Niba Atari wowe wibeshya urashaka gufata abantu bose nka babandi mwafatiye bugwate mu mashyamba ya Congo mwirirwa mubeshya ibinyoma kurusha ibya Semuhanuka kuko mubabuza kumva amakuru y'ukuri aturuka mu Rwanda kugirango mukomeze mubarindagirize mu mashyamba ya Congo bakomeze kubabera ubwihisho, mubashuka ngo muri abahutu Kandi muri abicanyi biyitirira ubwoko bw'abahutu kugirango mubusige icyasha. Ibyo nabyo umunsi umwe FDLR izabibazwa kuko nta muhutu wigeze atuma FDLR kwica abantu mu izina ry'abahutu. RDF Ingabo z'abanyarwanda rero ntabwo zigeze zirukana abasiriikare ibihumbi 100. Ahubwo RDF ihora isezera mu cyubahiro abasirikare barangije akazi kabo neza bagahabwa ishimwe bagasubizwa mu buzima busanzwe. Ibyo rero si ukwirukanwa ni ugusezerwa mu buryo bw'icyubahiro kubera akazi keza bakoze aribyo bita (Demobilisation) ibyo Kandi mu bisirikare byose bikomeye ku isi birakorwa. Wowe rero nabonye witiranya demobilisation no kwirukanwa umenya ahari ari bwa bujiji mwigira mu mashuli ya FDLR kuko nta kindi FDLR ibigisha uretse ubujiji n'ingengabitekerezo y'inzangano. FDLR kandi ntanubwo yigeze isezerera abarwanyi bayo mu cyubahiro ahubwo abadapfuye bafatwa mpiri abareba kure bakitandukanya nayo bakitahira mu gihugu cyabo u Rwanda mu mahoro dore ko ntanuwo Leta y'u Rwanda ibuza gutaha nk'uko byigeze kubaho kuri Leta zo hambere zabuzaga abanyarwanda b'impunzi gutaha ari nabyo byatumye muri 1990 havuka intambara. Kwanga kumva ukuri nibyo bitumye FDLR irimo isamba bwa nyuma. Kubwira MUKASINE ko FDLR iri mu marembera biramurya ni nko kumukubita umuhini mu mavi kuko yari yizeye ko FDLR izafata u Rwanda ikagaruka mu Rwanda kwica abanyarwanda none birapfuye. MUKASINE ihangane wiringira ijosi rikakubyarira umwingo. Ikizere cyawe cyaraje amasinde, naho ibyo urimo upfundikanya ngo FDLR iracyariho ngo izafata u Rwanda ni nko kwizera ko umunsi umwe urukwavu ruzica Intare. FDLR is finished ibindi uvuga ni amatakirangoyi ntakundi wabigenza nyine.
Répondre

Ko FDRL yari 90% ubwo abuvuze bahwanye na 1% ya 90%
Injji ziragwira!!! Abahutu bariho kandi ikibakomeeye nuko mudashobora no kubayandukanya na batutsi bukuri kuko mwebwe muri Fake ni ibibyarirano.
Niba barashize, funga uwo munwa ntukagatuke hano kubunza amazimwe !
Répondre
M
@TRUTELLER (INDEED YOU ARE THE LIES TELLER ) URABESHA ABANTU NGO ABASIRIKARI BA FDLR BARATASHE UKIYIBAGIZA IBYA RDF ,UBUSE KO BARUSAGARA ,BYABAGAMBA , IBINGIRA,RUVUSHA ,ROSA KABUYE ,KAYUMBA N,ABANDI BATABARIKA BAZANYE NA KAGAME BAVUYE MURI RDF BIVUGA KO RDF UBU YASENYUTSE IBUKA RDF YIRUKANYE (DEMOBILISER ) ABASIRIKARI BARENGA IBIHUMBI 1OO NONE SE UBU IMAZE GUSENYUKA ,UBWO IBYO WAVUZE WABANJE KUBITEKEREZAHO CGA NIBWABWENGE BUKE BWANYU MUVUGA MUTABANJE GUTEKEREZA NGO RNC YAGIYE ICIKAGURIKAMO IBICE MUKIBAGIRWAKO ABO BOSE BAHOZE MURI FPR (UBWO FPR YO YABAYE UBUSHINGWE ) NDUMVA UTEKEREZA NKINJIJI NIBA RDF IKIRIHO (NTA MU OFFICIER MUKURU WATANGIRANYE N RPA UKIRI MURI RDF)NA FDLR IRACARIHO RWOSE ,UVUZE UKURI FDLR IFITE AMASHURI AHO IFORUMIRA ABASIMBURA ABATAHA BANANIWE KUKO NTAKAMARA MUKUBOHOZA URWANDA ABAHARI BAZARUBOHOZA IKIGARAGARA FPR BYAYIYOBEYE UBWO ITANGIYE KWITABAZA BA RWARAKABIJE NGO BAREME AGATIMA ABAMBARI BA FPR NGO FDLR NTIKIBAHO KANDI MUTAKIRYAMA MUYITEKEREZA !
Répondre
I
Ariko muzi guhisha! Iyo bus yavahaga Gisenyi ijya ikigali muyihoye iki? Ninde se uyijugunyeho amabombe???
Ninde wayitezee?
Mwumve ko hari imbeba ijaganya cyangwa ijwigira!
Bakayijugunya Rweru cyangwa se muri Minigo!
Mbiswa ra ! Harahagazwe ni umuturage wo kwa Ka.,,,
Répondre
T
FDLR MU MAZI ABIRA.

Gutakaza imbaraga kwa FDLR ntabwo ari iby’ubu gusa, kuko yatangiye kuzitakaza kuva muri 2012
Umutwe wa FDLR umaze imyaka myinshi mu mashyamba ya Congo uharanira kurwanya Leta y’u Rwanda. Uko iminsi igenda ni ko ugenda ucika intege nubwo bamwe mu bawurimo basize bakoze Jenoside mu Rwanda bakomeza kwinangira gutaha ahubwo bakagira ingwate impunzi bakomeza gukora ibyaha bihungabanya umutekano wa Congo n'uw'akarere kose.
Umutwe wa FDLR magingo aya ntiworohewe n’ingabo za Congo zimaze guhitana umuyobozi wawo ndetse n’abamwungirije bagatabwa muri yombi.
Umwaka wa 2019 ni umwaka w’amateka ku barwanyi ba FDLR Foca kuko usize abawushinze bawuvuyemo. Abo ni Ignace Murwanashaka wapfiriye mu gihugu cy’u Budage aho yari afungiwe azira ibyaha by'ubwicanyi. Undi ni Lt. Gen Sylvestre Mudacumura wayoboraga ingabo zawo mu gihugu cya Congo.
Tariki ya 18 Nzeri 2019 nibwo Lt. Gen. Sylvestre Mudacumura uzwi ku mazina nka Mupenzi Bernard cyangwa Mudac, na Pharaoh yishwe n’ingabo za Congo FARDC zimutsinze mu birindiro bye ahitwa Makomalehe.
Yapfanye na Sixbert Ndayambaje wari umunyamabanga wa Gen Maj Rumuri uyobora politiki ya FDLR Foca. Sixbert Ndayambaje uzwi nka Soso, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari Burugumesitiri wa Komini Runda muri Gitarama ndetse ashinjwa uruhare yayigizemo.
Mudacumura yagabweho igitero gikomeye ari mu mashyamba ya Congo kiramuhitana
Mudacumura washakishwaga n’urukiko mpuzamahanga kubera ibyaha by’iyicarubozo byakozwe n’umutwe yari ayoboye wa FDLR Foca, bamwe mu barwanyi bamushinja ubwicanyi no kwikiza abo batavuga rumwe harimo Col Jean Baptiste Kanyandekwe wishwe muri 2006 arozwe ashinjwa gusenya FDLR Foca no gushaka gucyura impunzi mu Rwanda.
Urupfu rwa Mudacumura rwakurikiye ifatwa rya Ladislas Ntangazwa wajyanywe i Kinshasa, yari amaze igihe ashakishwa n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
La Forge Bazeye Fils wahoze ari umuvugizi wa FDLR na we yarafashwe
Mbere y’urupfu rwa Mudacumura ariko habanje gufatwa bamwe mu nkoramutima ze nk’umuvugizi wa FDLR Foca hamwe n’uwakoraga mu biro by’iperereza ari bo Ignace Nkaka alias La Forge Fils Bazeye na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre. Batawe muri yombi tariki 10 Ukuboza 2018 bava mu gihugu cya Uganda guhura n’indi mitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ignace Nkaka wari warihebeye FDLR Foca ni umuvandimwe wa Col Nkundiye na we warasiwe mu Rwanda mu gihe cy’abacengezi mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Bazeye, amazina ye y’ukuri yitwa Nkaka Ignace. Aha yari mu rukiko mu Rwanda ari kumwe na Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt Col Theophile Camara Abega
Col Habyarimana Joseph uzwi nka Mucebo Sofuni, wakoraga mu biro bishinzwe iperereza yafatiwe i Rutshuru ahitwa Kiwanja ajya gusura umuryango we mu gihugu cya Uganda, ku cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016.
Maj Patrick Mugisha, uzwi nka Mugisha Vainquer wari ukuriye abarinzi ba Lt Gen Mudacumura yatawe muri yombi n’ingabo za Congo muri Kanama 2016 ubu akaba afungiye i Kinshasa.
Brig Gen Léopold Mujyambere, uzwi ku mazina nka Musenyeri Achille na Abraham, wari wungirije Mudacumura ku buyobozi bwa FDLR Foca, umwe mu bahanga uyu mutwe wagenderagaho yafashwe tariki 3 Gicurasi 2016 avuye muri Afurika y’Epfo anyuze Zambia ashaka gusubira mu birindiro bye mu mashyamba ya Congo.
Brig Gen Léopold Mujyambere
Colonel Désiré Habamungu uzwi nka Hab’mure Adolphe na Kaduruvayo wari ushinzwe ubutasi yitandukanyije na FDLR ataha mu Rwanda tariki ya 16 Ugushyingo 2015.
Lt.Col. Marc Habimana, alias Ndinzimihigo Marc wari ushinzwe umutungo wa gisirikare yafatiwe ahitwa Tongo muri 2018 ajyanwa i Kinshasa.
Gen Maj Félicien Nsanzubukire, uzwi nka Fred Irakiza hamwe Gen Maj Munyaneza Anastase bafatiwe muri Kivu y’Amajyepfo bashaka kujya muri Zambia muri Werurwe 2017 bajyanwa i Kinshasa.
Rugwiro Jules yatashye mu Rwanda mu Kwakira 2015 ubu akaba arimo gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu.
Brig Gen Cômes Semugeshi, wari uzwi mu gisirikare nka Ali Habib Francis, Abdalah Hekin na Muhirwa François yatashye mu Rwanda muri Gashyantare 2017 hamwe na Lt Hakim Abdalah bakoranaga wari mu bamurinda bavuye mu mutwe wa CNRD yitandukanyije na FDLR Foca.
Capt Bonaventure Bazimaliki yatashye tariki 28 Gicurasi 2019 avuye i Kisangani. Bamuhimbaga Bazibo akaba yari mu barwanyi ba FDLR Foca bari barajyanywe mu nkambi ya Kisangani muri 2015.
Lt Col Gérard Ntibibaza uzwi nka Lorenzo Mambo wari ushinzwe ubuyobozi bwa gisirikare muri FDLR Foca yatashye mu Rwanda muri 2016.
Abandi barwanyi bitandukanyije na FDLR Foca kuva muri 2012 bataha mu Rwanda ni Col Nzeyimana Fulgence wari umuyobozi wungirije w’Ishuri rya Gisirikare ryari Mibaraka i Masisi.
Lt Col Mbarushimana Etienne uzwi nka Bantu yageze mu Rwanda ku wa 24 Gicurasi 2012 atahanye n’abandi basirikare 8 n’imiryango yabo
Lt Col Bizimana Idrissa yatashye mu Rwanda muri 2012 yitandukanyije na FDLR Foca, nyuma ye hakurikiraho abandi basirikare nka Maj Niyomugabo Justin, Maj Uwamungu Jean de la Croix, Maj Nkizinkiko Ildephonse, Maj Ryangarirora Emmanuel, Maj Ndayizeye Fulgence, Maj Mbabazi Jean Paul, Maj Muhirwa Sylvestre, Maj Hategekimana Valens, Maj Sendegeya Alphonse na Maj Mvuyekure Pierre Celestin.
Hagiye hataha abandi basirikare bakuru kandi b’ingenzi muri uyu mutwe bituma urushaho gucika intege barimo Maj Niyonsenga Mathias, Maj Nduwayezu Theodore, Maj Uwimana Jean Claude, Maj Ndayambaje Patrice uzwi nka Asifiwe, na Maj Ntuyahaga Bernard.
Hamwe n’abarwanyi bari barashyizwe mu nkambi ya Kisangani na bo bacyuwe mu Rwanda bayobowe na Maj Kabaridwi Joseph wari uzwi nka Migisha Chapelle Faustin, Maj Sibomana Theogene wari uzwi nka Furaha Amos, Maj Nkundabose Sebastien wari uzwi nka Mugabe, Maj Uwamahoro Enias wari uzwi nka Zedetch, Maj Nzeyimana Leonce wari uzwi nka Habimana Clement.
Kuva muri 2012 umutwe wa FDLR Foca watakaje abarwanyi bari mu rwego rukuru kuva kuri General kugera kuri Lieutenant 99 bataha mu Rwanda.
Uretse abatashye mu Rwanda bitandukanyije na FDLR Foca na CNRD, hari abandi babarirwa mu 10 bafashwe n’ingabo za Congo bajyanwa i Kinshasa.
Kuva tariki ya 23 Ukuboza 2001 kugera tariki ya 28 Gicurasi 2019 hamaze gutaha abarwanyi bahoze mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda ibihumbi 11 na 751 basubizwa mu buzima busanzwe burimo kwigishwa uburere mboneragihugu, imyuga no kwihangira umurimo.
Mu barwanyi 11751 batashye mu Rwanda harimo 9761 bavuye muri FDLR Foca, 69 bavuye muri CNRD, 475 bavuye mu Ngabo za Congo FARDC, 14 bavuye muri FNL, 78 bavuye muri RCD, 693 bavuye muri FAC, batatu bavuye muri MLC, 14 bavuye muri CNDD/FDD, 436 bavuye muri Maix2, 21 bavuye muri Ex Far, n’abarwanyi 187 bavuye muri FDLR FOCA RUD Urunana. Mu by'ukuri abarwanyi ba FDLR Foca basigaye bameze nk'impehe abazi ubwenge bakomeje kwitandukanya n'uwo mutwe bakitahira mu gihugu cyabo kuko bamaze gutahura ko ntaho ubaganisha uretse guhangayika. Ubiyita OMEGA na RUHINDI basigaye baranambiye muri FDLR Foca nabo nta kizere bafite ko ejo Cyangwa ejobundi badapfa Cyangwa bagatabwa muri yombi. Ngiyo Impamvu ikinyamakuru cyitwa veritasinfo cyafanaga bikomeye umutwe w'abicanyi FDLR, cyacitse intege zo gutangaza amakuru y'uko FDLR iri mu mazi abira ahubwo kikaba gikomeje kujijisha gitangaza inkuru z'ibinyoma ku mukuru w'igihugu cy'u Rwanda. Inkuru zo gufitira ngo Rwandair yarahombye Kandi ahubwo irimo yagura amasoko hirya no hino ku isi. Aho irimo ibona abafatanyabikorwa baturutse mu bihugu bikomeye nka Quatar.
Répondre
C
@....2019 Ibyo Truthteller yanditse bitari ukuri Ni ibihe? ko ahubwo wowe ubuze icyo uvuga ukandika amanjwe yawe Ngo Truthteller ashirika ubute. Truthteller komeza ushirike ubute kuko nabo bashirika ubute bwo guhunga ukuri nubwo ntaho bazaguhungira. FDLR is finished that's the pure reality.
C
@....2019 Ibyo Truthteller yanditse bitari ukuri Ni ibihe? ko ahubwo wowe ubuze icyo uvuga ukandika amanjwe yawe Ngo Truthteller ashirika ubute. Truthteller komeza ushirike ubute kuko nabo bashirika ubute bwo guhunga ukuri nubwo ntaho bazaguhungira. FDLR is finished that's the pure reality.

Ariko ushirika ubute mukwandika ibitabapfu. Ntukajye wandika ibitagira amaguru nikibuno hano. Ubutaha uzandike Professional. Ntuzongere kwandika ibyashumba hano kuri Veritas info.
N
NZAREBA AMAHEREZO YIBIBINTU!
Répondre