Rwanda: Umuhamagaro wa Major Callixte Sankara uracyarangiira mu matwi no mu mitima ya benshi.

Nimuhorane Imana ! Iminsi irenze ijana, amezi abaye ane, umugabwambere Major Callixte Sankara atawe muri yombi. Twabitangarijwe bwa mbere na Ministre Richard Sezibera ku italiki ya 30 Mata 2019. Kuli uyu munsi rero iyi ngabo y'isonga Major Sankara ari mu mpimba za Kagame: bamufungiye mu buvumo ibyumweru bitatu byose bamukorera iyicarubozo ritigeze ribaho mu Rwanda bagirango bamuvugishe ibyo bazakoresha bahiga abandi, bagamije kumucurika ubwenge cyane ko ijambo avuga riba rifite uburemere.
Bakundarwanda, rubyiruko rw'u Rwanda, Major Callixte Sankara yatanze umuganda w'indashyikirwa mu rugamba rw'impinduramatwara rwaduhagurukije. Umuhamagaro we na n'ubu uracyarangiira mu matwi no mu mitima y'abanyarwanda. Ubutumwa yadusigiye nabuhinira mu nteruro imwe igira iti : «abahutu n'abatutsi turi abavandimwe kandi dutsikamiwe kimwe n'iterabwoba rya Kagame watangije jenoside none akaba ari yo ahahisha, nimuhaguruke tumuhambirize ». Uyu muhamagaro urahanitse, nituwuzirikane tuwurarikire n'abandi.
Dr Biruka, 29/08/2019