Rwanda : Ni ikihe gihorwa gikomeye umwicanyi Kagame yakoze kiruta ibindi bikorwa byakozwe n’abamubanjirije ?
Bisobanuke neza ! Kuva mu mwaka w’1962 u Rwanda rwabona ubwigenge rwakomeje gutera imbere kugeza ubu. Ntabwo Perezida Grégoire Kayibanda yagombaga kubanza kubaka inzu imeze nka « Kigali Convention Center (KCC) » kandi u Rwanda nta kibuga cy’indege rwari rufite, nta kaminuza (université) rufite n’ibindi. Ntabwo Kagame namushima ubu ngo kuko yubatse « Kigali Arena » kuko ntiyari gushobora kuyubaka mu gihe yari kuba nta « Stade Amahoro » afite, nta mihanda ya kaburimbo ihuza intara afite, nta televiziyo (TV) u Rwanda rufite, nta ngomero z’amashanyarazi zihari n’ibindi bikorwa byinshi birimo inganda inkotanyi zasanze mu gihugu mu mwaka w’1994! Ntabwo rero iterambere u Rwanda rufite ubu rurikesha Kagame gusa, iterambere ryahozeho kuva na cyera kandi n’undi mukuru w’igihugu uzasimbura Kagame nawe azakomeza iterambere ahereye aho abandi bakuru b’igihugu bamubanjirije bagejeje, kuko nabo batahereye kuri zero !
Icyo nenga Kagame ni igitugu cye, mu nenga cyane uburyo asesagura ibya rubanda n’ayandi mabi menshi arimo ubwicanyi ndengakamere n’intambara z’urudaca akomeje gushoramo abanyarwanda. Ibyo bibi byose Kagame akora ntabwo ari iterambere! Ntabwo ibikorwa by’amajyambere biruta ubuzima bw’abantu cyangwa se ngo bisimbure demokarasi no ukwishyira no kwizana kw’ikiremwa-muntu. Urugero natanga rubagaragariza ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu buruta iterambere ndukura ku gihugu cya «Afurika y’epfo». Leta y’abazungu muri «Afurika y’epfo» yari ishingiye ku ivangurabwoko (apartheid) yakoze ibikorwa by’iterambere bikomeye cyane muri icyo gihugu kuburyo leta y’abirabura bo mu ishyaka rya RNC iyobora «Afurika y’epfo» muri iki gihe itarashobora gukora ibikorwa remezo bigera ku 10% y’ibikorwa byakozwe na leta y’ivangurabwoko y’abazungu! None se abantu batinyuka bakavuga ko leta yaba gashakabuhake bo muri Afurika y’epfo ariyo nziza kuko yubatse ibikorwa bikomeye by’iterambere muri Afurika y’epfo? None se ibyo bikorwa by’iterambere abo bazungu b’abahezanguni bakoze bibahanaguraho ibyaha by’ubugome bakoze?
Mu gihe leta yaba «gashakabuhake» b’abazungu muri Afurika y’epfo yari ku butegetsi, nibwo bwa mbere ku isi yose umuntu urwaye umutima yatewemo undi mutima aribyo bita mu rurimi rw’icyongereza « Heart transplant » ; ibyo bikaba byarakozwe na «Dr. Chris» utuye mu mujyi wa «Cape Town»; kugirango iryo terambere rishoboke, abashakashatsi babukoze batewe inkunga na leta yaba gashakabuhake yo muri Afurika y’epfo. Kugera muri iki gihe turimo, abaganga b’abahanga ku isi yose bavura umutima bagendera kuri iryo terambere mu buvuzi bwashyigikiwe naba gashakabuhake b’abazungu muri Afurika y’epfo; harya ubwo kubera icyo gikorwa cy’iterambere, Apartheid tugomba kuyita intangarugero? Usibye ko nta n'igikorwa Kagame arakora nk’icyo gishobora kugirira umumaro isi yose, ni kuki iyo munenze mundataho ko yateje imbere u Rwanda nkaho hari ikindi ahemberwa usibye kutarusubiza inyuma? Kagame turamusaba kuzaduha "ubutabera na Demokarasi" ; amazu n’ubundi siwe uyubaka, abafundi bazakomeza akazi kabo ko kubaka!
Igitekerezo cya « Pam Philios » (facebook)