Rwanda: "Tumeze neza turimo tuvugutira agatsiko umuti ushaririye!" ( Major Callixte Sankara)

Hashize iminsi igera kuri 2 hari amakuru anyura ku mbuga nkoranyambaga zihurirwaho n'abanyarwanda benshi avuga ko umuvugizi w'ingabo za FLN Major Callixte Sankara yatawe muri yombi afatiwe mu gihugu cya Comores. Amakuru yatanzwe n'urubuga rwandikirwa muri Comores yavugagako abashinzwe umutekano muri icyo gihugu bataye muri yombi umwicanyi ruharwa wakoze jenoside y'abatutsi mu Rwanda mu mwaka w'1994 witwa Callixte Sankara.
Uko amasaha yagiye yegera imbere, niko amakuru y'ifatwa rya Sankara yagendaga arushaho kuvugwaho byinshi. Ayo makuru yavugaga ko abapolisi batagira umupaka (interpol) bakorera mu gihugu cya Comores bafashe Major Callixte Sankara bakurikije amakuru bahawe n'intasi z'u Rwanda ziri muri icyo gihugu; zamushinjaga ko ari umwicanyi ruharwa wakoze jenoside y'abatutsi mu mwaka w'1994 mu Rwanda. Nyuma abo bapolisi baje gusanga ahubwo Sankara ari umucikacumu nawe warokotse itsembabwoko ry'abatutsi! Intasi za FPR-Kagame zahise zisobanurira interpol ko Sankara yashinze umutwe wa gisilikare u Rwanya leta y'u Rwanda!
Bitewe n'uko mu mahame shingiro agenga interpol bibujijwe gufata umunyepolitiki cyangwa se umurwanyi w'umutwe wa politiki, mu rwego rwo kutagira aho ibogamira, byabaye ngombwa ko interpol irekura Major Callixte Sankara! Kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu taliki 17 Mata 2019, Major Callixte Sankara yumvikanye ku rubuga rwa "youtube" avuga ko ntakibazo afite, ko ayo makuru y'ifatwa rye ayafata nk'igihuha, Sankara akaba yavuze ko ari mu gikorwa cyo kuvugutira umuti ushaririye agatsiko kari k'ubutegetsi mu Rwanda! Major Callixte Sankara yagize ati:
"...Nanjye icyo gihuha hari abantu bakimbwiye, ntabwo nabuza izo ntore n'agatsiko kurota, ariko njyewe meze neza na bagenzi banjye bo muri FLN; turimo turavugutira agatsiko umuti usharira. Ntabwo twifuzako uru rugamba ruzatinda cyane, turi gushaka uburyo twarwihutisha, kugirango dukome mu nkokora imigambi mibisha ya kariya gatsiko yo gukomeza kurimbagura abanyarwanda. Ubundi se n'ubwo njye nafatwa, niyo nagira n'ikibazo urugamba rwahagarara? Rwigema se ko yapfuye ,ibyo byabujije FPR gufata ubutegetsi? Ntabwo FLN arinjye yubakiyeho, FLN ifite ibihumbi n'ibihumbi by'urubyiruko ruri déterminés kandi nta kintu na kimwe gishobora kuduhagarika kugirango twibohoze. Ubwo rero njye nk'umurevolisiyoneri ntabwo ndi uwo gukangishwa gereza cyangwa urupfu! Urupfu ni devoir yanjye..."
Sankara yavuze ko hari benshi bapfa buri munsi, kuburyo urupfu rutagomba gutera ubwoba, yibukije ko n'inshutiye magara Niyomugabo yishwe n'agatsiko kandi atari kurugamba ahubwo ahohotewe gusa. Sankara yavuze ko ikingenzi ari uko nyuma yo gupfa kwe hari abandi bantu benshi bazahaguruka bagakomeza urugamba batangiye. Sankara yavuze ko na FPR idakoze mu mabuye, ko imyaka yose yamaze ihiga abanyarwanda igihe kigeze ko nayo bayihiga!
Kanda aha wumve uko Sankara abisobanura kuri youtube yafashwe na "therwandan"