FDLR : Uwagumiwe n’amenyo n’amazi aramuhagama !
Banyarwanda, Banyarwandakazi, abari mu gihugu no hanze y’igihugu cyacu cy’u Rwanda, abakuru n’abakiri bato ; turagirango twibukiranye tunashishoza neza ku mahano akomeje kugwirira abanyarwanda cyane cyane impunzi z’abanyarwanda ziri hirya no hino kw’isi ariko by’umwihariko ku mpunzi ziri mu mashyamba ya Congo. Iyo murebye ibiri kuba cyangwa se mukumva ibivugwa ku gihugu cyacu cyangwa se mukareba ibiri kugirirwa abanyarwanda muri kino gihe, murareba mugasanga umuti waba uwuhe? Murabona amaherezo arayahe? Kuko buri munyarwanda aho ari hose arabangamiwe cyane kuburyo burenze akabarore kabone n’ubwo waba uri umunyarwanda uri hanze y’igihugu cyangwa se uri imbere mu gihugu, buri wese amerewe nabi kuburyo ntawe ushobora gutabara undi muribo!
Dutekereze icyakorwa n’uburyo twakwimenya, tugendeye ku mateka y’igihugu cyacu kuko niho dushobora gusanga umuti wikibazo abanyarwanda bafite. Imyaka igiye gushira ari 42 igihugu cyacu kigushije ishyano ryo kutagira Diplomatie iboneye, kandi tuzi neza ko Diplomatie ari imwe mu nkingi ikomeye ya demokarasi mu bihe tugezemo. Duhereye ku ihirikwa ry’ingoma ya cyami yari yarimitse akarengane n’irondakoko mu banyarwanda, hagakurikiraho ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Republika na Demokrasi muri 1973 ubwo habagaho Coup d’Etat yishe urubozo Kayibanda Gregoire (Le père de l’indépendance) hagataho iyicwa rya Perezida Habyarimana Yuvenali mu mwaka w’1994, ubona ko u Rwanda rwaguye mu icuraburindi, kugeza amajyingo aya rukaba rukibundikiwe n’uwo mwijima! Mu mwaka w’1994, habayeho ruhurura y’amaraso, abantu benshi babura ubuzima bwabo kubera kubura ubwenge n’ubushishozi byakubitiyeho no kubura diplomatie ihamye, ibyo byose byagushije ku isubiranamo no kurimburana.
Intambara ya Congo n’ingaruka yagize ku banyarwanda b’impunzi.
Intambara ya Congo "Igamije iki?
Twese twibaze ibyo bibazo kuko iyi ntambara ya Congo imaze igihe kirekire, guhera mu mwaka w’1996 kugeza magingo aya, iyo ntambara ikaba ibera muri Congo kugira ngo ibisambo byisahurire umutungo kamere wa congo ; ibyo bisambo bigizwe na ba mpatsibihugu binyura ku Rwanda, bikabeshyako bigiye muri Congo guhiga abanzi b’u Rwanda aribyo kurimbura impunzi yose y’umuhutu ibarizwa ku butaka bwa Congo! Izo ntambara ziri mu gihugu cya Congo zimaze kuba urujijo kuko amasasu amaze kurambirana kandi ntacyo ageraho! None se umuti uzakemura ibibazo by’umutekano mucye bituma amasasu avuga, uzatangwa n’imbunda cyangwa se uzatangwa n’ibikorwa byiza bya diplomatie? Iki kibazo ndakibaza abari kurwana iyo ntambara.
Impamvu ntanga iki kibazo ni iyi: Mu mwaka w’1995 abanyarwanda b’impunzi bari mu nkambi zinyuranye ziri mu burasirazuba bwa Zaïre ariyo Congo muri iki gihe; izo nkambi zikaba zari ziherereye muri Kivu y’amajyepfo na Kivu y’amajyaruguru; ayo makambi akaba yari menshi atandukanye, abanyarwanda bakaba bari maze umwaka bashinze izo nkambi kuko bari bamaze guhunga igihugu cyabo mu mwaka w’1994. Abanyarwanda bari muri ayo makambi batangiye kugira igitekerezo cyo gushaka uburyo basubira mu gihugu cyabo muri uwo mwaka w’1995.
Ibitekerezo n’imvugo mbagejejeho haruguru bivugwa na bamwe mu bayobozi b’impunzi ziri mu mashyamba bizakomeza gutuma impunzi zikomeza gupfa nk’udushwiriri kandi bikomeze gutiza umwanzi umurindi. Impunzi zararorongotanye zigera Centrafrika na Congo Brazza zicitse ku icumu ry’ubwicanyi bw’inkotanyi muri Zaïre ; izo mpunzi zimaze kugera muri ibi bihugu navuze ntabwo zakiriwe neza nk’izari zimaze kugera Congo Brazza kimwe n' izindi mpunzi zahise zihabwa (integuza) Ultimatum yo kuzicyura ku ngufu ; ku italiki ya 30 Kamena 1997 umukuru w’igihugu cya Congo Brazza wariho muri icyo gihe ariwe Pascal Lisuba yatangajeko nta mpunzi y’umunyarwanda akeneye mu gihugu cye!
Dutekereze icyakorwa n’uburyo twakwimenya, tugendeye ku mateka y’igihugu cyacu kuko niho dushobora gusanga umuti wikibazo abanyarwanda bafite. Imyaka igiye gushira ari 42 igihugu cyacu kigushije ishyano ryo kutagira Diplomatie iboneye, kandi tuzi neza ko Diplomatie ari imwe mu nkingi ikomeye ya demokarasi mu bihe tugezemo. Duhereye ku ihirikwa ry’ingoma ya cyami yari yarimitse akarengane n’irondakoko mu banyarwanda, hagakurikiraho ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Republika na Demokrasi muri 1973 ubwo habagaho Coup d’Etat yishe urubozo Kayibanda Gregoire (Le père de l’indépendance) hagataho iyicwa rya Perezida Habyarimana Yuvenali mu mwaka w’1994, ubona ko u Rwanda rwaguye mu icuraburindi, kugeza amajyingo aya rukaba rukibundikiwe n’uwo mwijima! Mu mwaka w’1994, habayeho ruhurura y’amaraso, abantu benshi babura ubuzima bwabo kubera kubura ubwenge n’ubushishozi byakubitiyeho no kubura diplomatie ihamye, ibyo byose byagushije ku isubiranamo no kurimburana.
Nyamara biragaragara ko abari inyuma y’izo mvururu bishakiraga ubutegetsi, abandi bakagombye kurwana k’ubusugire bw’igihugu bafashwe n’umururumba w’ibintu, bibagirwa agaciro k’igihugu, bituma bagitanga kigwira mu maboko y’agatsiko k’amabandi yaravuye mu gihugu cya Uganda kayobowe na Paul Kagame; ako gatsiko kaje kanaje, kuko kakimara kwicara ku ntebe y’ubutegetsi kiyemeje kujya gatamika ba mpatsibihugu b’abicanyi umutungo gasahuye muri Congo kugirango kabone uko karimbura abanyarwanda nta mpuhwe, gakingiwe ikibaba n’abo gasahurira uwo mutungo! Iyo ni mwe mu mpamvu yatumye abanyarwanda batorongera bahunga ako gatsiko k’abicanyi kari kamaze kwigarurira u Rwanda berekeza iya Zaïre ariyo yahindutse Congo ubu. Abanyarwanda bahungiye muri Zaïre bahuye n’akaga gakomeye, cyane cyane abanyuze mu gice cyo mu majyarugu.
Banyarwanda, banyarwadakazi, tugomba gushishoza neza ejo tutazaba nkaba Israêl bamaze imyaka 40 mu rugendo kubera ubugoryi bagize ndetse no kugomera Imana byatumye ibahana ; murabiziko Imana yivugiyeko itemera ikigoryi! Ese aho abanyarwanda bo ntabwo baba ari ibigoryi? Kuko hari ibimenyetso byigaragaza mu myitwarire y’abanyarwanda kandi byitwa ko babaye bigaragaza ko hari icyo babura mu mutwe! Nyabuneka nimusenge abanyarwanda bisubireho ejo batazahura n’icyo kibazo cy’umuvumo w’ubugoryi abayisiraheli bahuye nacyo nabo bikazabaheza hanze cyangwa bagashirira ku icumu!
Intambara ya Congo n’ingaruka yagize ku banyarwanda b’impunzi.
Intambara ya Congo "Igamije iki?
Ese abari kuyirwana ni bande?
Ese amahanga arayivugaho iki?
Impunzi ziri kuraswaho mumashyamba ya congo ziri gutabarizwa na nde?
Amaherezo y’iyo ntambara ni ayahe?
Twese twibaze ibyo bibazo kuko iyi ntambara ya Congo imaze igihe kirekire, guhera mu mwaka w’1996 kugeza magingo aya, iyo ntambara ikaba ibera muri Congo kugira ngo ibisambo byisahurire umutungo kamere wa congo ; ibyo bisambo bigizwe na ba mpatsibihugu binyura ku Rwanda, bikabeshyako bigiye muri Congo guhiga abanzi b’u Rwanda aribyo kurimbura impunzi yose y’umuhutu ibarizwa ku butaka bwa Congo! Izo ntambara ziri mu gihugu cya Congo zimaze kuba urujijo kuko amasasu amaze kurambirana kandi ntacyo ageraho! None se umuti uzakemura ibibazo by’umutekano mucye bituma amasasu avuga, uzatangwa n’imbunda cyangwa se uzatangwa n’ibikorwa byiza bya diplomatie? Iki kibazo ndakibaza abari kurwana iyo ntambara.
Impamvu ntanga iki kibazo ni iyi: Mu mwaka w’1995 abanyarwanda b’impunzi bari mu nkambi zinyuranye ziri mu burasirazuba bwa Zaïre ariyo Congo muri iki gihe; izo nkambi zikaba zari ziherereye muri Kivu y’amajyepfo na Kivu y’amajyaruguru; ayo makambi akaba yari menshi atandukanye, abanyarwanda bakaba bari maze umwaka bashinze izo nkambi kuko bari bamaze guhunga igihugu cyabo mu mwaka w’1994. Abanyarwanda bari muri ayo makambi batangiye kugira igitekerezo cyo gushaka uburyo basubira mu gihugu cyabo muri uwo mwaka w’1995.
Mu rwego rwo kunoza umugambi wabo wo gutaha mu gihugu cyabo, izo mpunzi z’abanyarwanda zashinze ishyaka rya politiki ryitwa RDR, bisobanura "Ihuriro Nyarwanda Riharanira demokarasi" (Rassemblement Rwandais pour la Démocratie), RDR ikaba yari ifite umugambi wo gutaha mu gihugu. Umuyobozi wa RDR mu gihe yashingwaga yitwaga Nzabahimana François akaba yari avuye mu gihugu cy’u Bubiligi. Icyo gihe ubuyobozi (structure) bwa RDR bwari bumeze neza kuburyo umunyarwanda wese w’impunzi yishimiye iryo shyaka ndetse n’imisanzu itangwa ku bwinshi! Ariko ntibyateye kabiri, ya ndwara y’ubuhubutsi no kurwanira kugabana inyama zinyamaswa muri guhiga kandi mutarayigusha hasi, iba ifashe bamwe mu bayobozi ba RDR, n’uko amatiku aba aratangiye ntiwarora !
Amatiku muri RDR yatangijwe ni uko bamwe mubagize ubuyobozi bwayo bavugaga ko Nzabahimana wayoboraga RDR adakomoka mu karere kahozemo ingoma, bityo akaba nta jambo yagombaga kugira cyangwa se ngo abe yakwemerwa nk’umuyobozi (Président) w’ishyaka RDR. Mu gihe abandi barimo batikura, nibwo umwanzi yahise atunguranwa atera inkambi zose kuko diplomatie ye yari yamaze kugera kure mu bihugu by’ibihangange! Impunzi zimwe ziricwa imirambo yazo ijugunywa mu mazi, izindi zicyurwa ku ngufu mu Rwanda, impunzi zasigaye zakwiriye imishwaro, izindi zigenda ziraswa umugenda ntiwarora, ishyano riba riraguye !
Ntabwo byaciriye aho, kuko mu gihe zimwe mu mpunzi zahungiye mu mashyamba zakomeje kwirwanaho kugira ngo zidashira, zikarwana zitazi iyo zigana, ni muri icyo gihe bamwe mubazanye amatiku agatuma zihunga buriye indege n’imiryango yabo bigira mu Burayi, abandi bajya muri Amerika cyane ko bari barahunganye byose birimo amafaranga n’impapuro z’inzira (passports) mu gihe mu Rwanda abari bazi passport bari mbarwa ! Abantu bamwe bashoboraga kuba barabonye passport mu Rwanda mbere y’1994, basabwaga kuzisubiza ubuyobozi bavuye mu mahanga iyo babaga batarakomokaga mu karere kari gafite ubuyobozi niko itegeko ryari rimeze! Birumvikana ko ibi mvuga hari bamwe bibabaza ariko ni uko bimeze amateka tugomba kuyavuga uko ari !
Burya amateka yisubiramo koko! Bimwe mubyo FPR ikora ikandamiza abanyarwanda hari ibyo yagiye ikopera ku butegetsi yasimbuye byari bisanzwe bikorwa, ibindi ikaba yarabyigishijwe n’abayikiniye diplomatie yo gufata igihugu aribo : Kanyarengwe Alexis, Rizinde Theoneste, Bizimungu Pasteur, Biseruka n’abandi kuko abo bari bazi ubutegetsi FPR yarwanyaga imbere n’inyuma kuko mbere yo kuyisanga bafatwaga nk’ibimana mu buyobozi kandi bakaba bari bazi byose. Izo ngufu FPR yahawe n’abo bagabo ziyongereye ku burambe bw’ubugome iza Amarere (inkotanyi) zisanganywe mu maraso yazo yo kwanga umuhutu, zikamufata nkaho atari umuntu, ko ari ikigoryi, maze umuturage aba arahonyowe bitavugwa ntawe umurenganura !
Ndagira ngo mbwire impunzi bene wacu ko batagomba gukomeza gushukwa babwirwa ko bafite Ex-FAR zizabacyura mu Rwanda ; urugero natanga ni uko ubwo twari i Ting Ting tutatsinzwe no kubura intwaro cyangwa abasilikare babishoboye; ahubwo twatsinzwe no kutagira diplomatie kandi nanubu akaba ariko bimeze! Dore abagabo bazahamya ko ibyo mvuze byerekeranye n’urugamba rwa Ting Ting ari ukuri kwambaye ubusa, abashobora kuboneka muri aba ngiye kuvuga muri iki gihe bazasobanurire impunzi ukuri kw’icyatumye dutsindwa kuko icyo gihe nibo bari batuyoboye i Ting Ting, dore amazina yabo :
Col Ntibiragabo, Col.Bivugabagabo, Col Ndahimana, Col Renzaho, Col Bahufite, General Kabirigi, General Bizimungu, col Gasarabwe (n’ubwo yaguye Brazza Ville), Major Mpiranyi, Major Nyampame, Major Mudacumura, Major Mugaragu, Major Nyamuhimba, Major Kanyamibwa, hari aba capitaines n’abandi ba Officiers ntashoboye kurondora hano ! Major Rwabukwisi we yari mu kazi ko kuzana impunzi zari zarasigaye mu mashyamba ntiyari ahari ariko abandi bose navuze bari Ting Ting. Impunzi zimenye ko hamwe n’aba basilikare bose bakomeye mvuze twari dufite n’ibikoresho byinshi ariko turatsindwa kandi impamvu yatumye dutsindwa icyo gihe iracyahari ni ukubura diplomatie nta kindi!
Tumaze gutsindwa Ting Ting, impunzi zaranyanyagiye ziricwa karahava, ziciwe za OPARA BUKUNGU, BOUENDE, MBANDAKA, WENJI SEKERE, ariko impunzi zanyuze BASANKUSU zerekeza CENTRE AFRIKA ntabwo zishwe cyane, muzabaze abarokotse ubwicanyi bwabaye aho hose ukuntu impunzi zapfuye uko zingana! Nk’impunzi zari i KISANGANI ziribuka ko abitwa abayobozi b’icyo gihe b’impunzi ukuntu babujije abasilikare b’inkomere kurira indege ngo bahunge ahubwo abo bayobozi bakuriza imiryango yabo kimwe n’abandi bantu bari bamaze guha abo bayobozi amadolari, iki akaba ari ikimenyetso cy’uko abitwa abayobozi b’impunzi aribo bagiye bagira uruhare runini mukuziteza umwanzi akazimarira ku icumu kubera kubura ubushishozi na diplomatie!
Birababaje cyane kubona abantu bagikomeje gupfa hejuru y’abantu bamwe na bamwe, bafite ubujiji bwuzuye mu mitwe yabo birirwa baririmba ngo « ingoma ni iyabo, ngo ni ibisigisigi bya Habyarimana, ngo ni ibisate by’ingoma yabo…», amagambo nkaya arababaje mu gihe tugezemo kandi abantu bakomeje kwicwa! Biratangaje kumva abantu bagicengeza mu mitwe y’abantu ngo turacyarwanira umubyeyi wacu Habyarimana, akaba ariyo diplomatie bashyira imbere! Ese abo batekereza batyo ni ukuvuga ko Habyarimana ariwe wenyine wabaye Intwari y’u Rwanda? Kuki bashaka kugoreka amateka nkana ? Mbese abamubanjirije ntabwo bagomba kuvugwa? Ese babona izo mvugo zabo atari ivangura riheza igice kinini cy’abanyarwanda bagorewe hamwe nabo kandi akaba ariyo ntandaro yo gutsindwa urugamba no guha umwanzi ingufu ? Bene wacu turi kumwe hano mu mashyamba mugomba gutekereza kuri ibi bibazo mukabibonera ibisubizo naho ubundi turashira twese!
Ibitekerezo n’imvugo mbagejejeho haruguru bivugwa na bamwe mu bayobozi b’impunzi ziri mu mashyamba bizakomeza gutuma impunzi zikomeza gupfa nk’udushwiriri kandi bikomeze gutiza umwanzi umurindi. Impunzi zararorongotanye zigera Centrafrika na Congo Brazza zicitse ku icumu ry’ubwicanyi bw’inkotanyi muri Zaïre ; izo mpunzi zimaze kugera muri ibi bihugu navuze ntabwo zakiriwe neza nk’izari zimaze kugera Congo Brazza kimwe n' izindi mpunzi zahise zihabwa (integuza) Ultimatum yo kuzicyura ku ngufu ; ku italiki ya 30 Kamena 1997 umukuru w’igihugu cya Congo Brazza wariho muri icyo gihe ariwe Pascal Lisuba yatangajeko nta mpunzi y’umunyarwanda akeneye mu gihugu cye!
Muri icyo gihe Lisuba akimara gutangaza ibyo, muri Congo Brazza hahise havuka intambara, impunzi z’abanyarwanda zari muri icyo gihugu zongera kunyanyagira, impunzi z'inkwakuzi murizo zahungiye mu gihugu cya Gabon, izo mpunzi z’abanyarwanda zikigera muri Gabon abayobozi b’icyo gihugu bazihambirije nabi, bazipakira indege ; zimwe mu mpunzi zageze muri iyo ndege zagerageje kuyiyobya bahita baziboha amaboko bazigeza i Kigali ziboshye. Izo mpunzi zose zagejejwe i Kigali ntawe uzi irengero ryazo kuko zahise zinyerezwa, uwasobanura ibyazo ni Madame Ex-ministre Nyiramasuhuko Pauline warikumwe nabo aka afungiye Arusha muri Tanzaniya!
Izindi mpunzi zashoboye kurokoka muri Gabon zerekeje mu gihugu cya Cameroun na nubu zikaba zikiri impunzi muri icyo gihugu. Impunzi zasigaye muri Congo Brazza zishoye mu ntambara yo muri icyo gihugu nko kwiyahura kuko ntayandi mahitamo zari zifite ; impunzi z’abanyarwanda zinjiye muri iyo ntambara zari zigizwe ahanini n’abasore bakiri bato, barwanye kuruhande rwa Sassu Nguesso, bitewe ni uko uwo bafashaga urugamba yari afite diplomatie nziza byatumye batsinda urwo rugamba, bituma babona agahenge k’umutekano muri icyo gihugu. Intambara ya Congo Brazza ikaba ariyo yeretse impunzi z’abanyarwanda ko gutsinda intambara y’amasasu bidasaba kuba ufite ibikoresho byinshi n’abasilikare beza gusa, ko ahubwo mbere ya byose bisaba abayobozi bazi gukora diplomatie nziza!
Ubwo impunzi z’abanyarwanda zari zimaze kurokoka intambara ya Congo Brazza, nibwo muri Congo Kinshasa yari iyobowe na Laurent Désire Kabila havutse intambara mu kwezi kwa Kanama 1998. Iyo ntambara yo muri Congo Kinshasa yatewe ni uko uwari umugaba mukuru w’ingabo za Congo (Chef d’Etat Major de l’armée Congolaise) GEN.JAMES KABAREBE wari umunyarwanda yari amaze gusezererwa na Kabila ku mwanya yari yamuhaye ; aho kugira ngo Kabarebe asubire mu gihugu cye cy’u Rwanda ahubwo yashoje intambara muri Congo, arwanya Kabila ! Aha akaba ariho mbaza amahanga nti, ese mu gihe Kabarebe yashozaga intambara i Kinshasa hari impunzi z’abahutu yari agiye kuharwanya ko ntazari zihari ?
Iki kibazo mbajije kirarushaho kwereka abanyarwanda bagowe ko intambara z’u Rwanda muri Congo atari izo kurwanya abo bita abanzi b’u Rwanda ahubwo zigamije ikindi! Kabarebe amaze gushoza intambara i Kinshasa, Laurent Désiré Kabila byaramuyobeye, nibwo yanyarukiraga Congo Brazza, yabonanye n’abasore b’impunzi z’abahutu bari bahari, abasaba ubufasha ndetse abasaba n’imbabazi bitewe n’impunzi bene wabo ndetse n’abavandimwe babo b’abahutu kimwe n’imiryango yabo biciwe muri Congo Kinshasa mu izina ry’intambara yari iyobowe na Laurent Désiré Kabila afashijwe n’inkotanyi.
Abasore b’impunzi z’abanyarwanda bari Congo Brazza, ntabwo bazuyaje, bahise baza gutabara Laurent Désiré Kabila cyane ko bizeraga ko igihugu cya Congo kizabaha inzira yo gutaha iwabo mu Rwanda mu buryo bwose bushoboka. Ku italiki ya 03 Ukwakira 1998 Laurent Désiré Kabila yakiriye abasore b’abanyarwanda bari bavuye muri Congo Brazza, abakirira muri hoteli ya Nsele bayobowe na Major Mugaragu. Abo basore bemeye gusiga imiryango yabo kandi bakaba bari bafite morale nyinshi kandi bari bayobowe n’abasilikare bafite gahunda nziza na diplomatie imeze neza. Abari bayoboye abo basore bagiye kurwana i Kinshasa kandi bari bafite diplomatie nziza ni nka : Madame MUKANTABANA Séraphine (ubu ni ministre w’impunzi kwa Kagame), Dr.BIZIMUNGU Casmir, YASENTA n’abandi. Umugambi w’abo banyepolitiki bari bayoboye abasore batabaye Kabila kwari ukugarura amahoro mu gihugu cya Congo noneho bakabona uburyo bashaka inzira yo gucyura impunzi z’abanyarwanda iwabo, imikorere y’abo banyepolitiki yagaragazaga ko ari intwari kuko batari bafite amacakubiri kandi ukabona ibyemezo byose bafashe harimo ubushishozi!
Imikorere y’abo banyepolitiki bari bayoboye ingabo i Kinshasa ntiyakomeje kuba myiza kuko baje kuvangirwa n’agatsiko karimo abiyise Ex-FAR bari baturutse mu gihugu cya Sudani iyobowe na Bachir. Muri abo ba Ex-FAR harimo NTIBIRAGABA na RENZAHO, abo bombi bageze i Kinshasa bazana ya ngeso yo kutemera diplomatie y’abasivili, bitewe no kurwanira imyanya no gushaka kwikubira ibintu! Kubera ako kavuyo kari kazanywe n’abo ba Ex-FAR, havutse ubwumvikane bucye mubayobozi ba politiki, ibyo bituma Dr BIZIMUNGU Casimir yikuriramo ake karenge kugira ngo aticwa, ahungira muri Kenya kubw’amahirwe make ahita afatirwa muri icyo gihugu yoherezwa Arusha muri TPIR. Madame MUKANTABANA seraphine yahise afatwa n’intege nke, bikubitiyeho n’uko ari umudame ahita ashakishwa n’ibyitso bya leta ya Paul Kagame, ataha mu Rwanda agirwa ministre wo gucyura impunzi ; ibyo bikaba byerekana ko diplomatie ya Kagame yarushije imbaraga abitwa abayobozi b’impunzi bahanganye nayo!
Ivuka ry’umutwe wa ALIR :
Abasivili bamaze kwegezwa kuruhande mu bayobozi ba politiki b’impunzi, NTIBIRAGABA na RENZAHO bavuze ko ntawundi musivile bakeneye mu buyobozi; bavuga ko igisilikare ari icyabo ko kandi na politiki aribo bazayikinira, nyamara birengagije ko ntacyo biyiziye muri politiki, ko kuyikina bisaba abayifitiye umuhamagaro! Igikorwa cya mbere NTIBIRAGABA na RENZAHO bakoze mu gukina politiki ni uko bahise bashinga umutwe witwa ALIR (Armée de Libération du Rwanda). Impunzi z’abanyarwanda turi kumwe biboneye ukuntu iri zina ry’ALIR ryandujwe ku isi yose bitewe ni uko abashinze uwo mutwe bananiwe gukora diplomatie nyayo. Aba basilikare bashinze ALIR bamaze kwirukana abanyepolitiki b’abasivili bazi gukina diplomatie bituma Kagame abarusha gukora diplomatie kugeza ubwo umutwe w’ALIR washyizwe kurutonde rw’imitwe y’iterabwoba! ALIR yabyawe na Ex-FAR, mu ivuka ryayo yahise ihabwa segiteri 3 za gisilikare (3 secteurs de combat) :
1.Segiteri ya mbere y’imirwano y’ALIR (secteur de combat OPS)yashyizwe muri Kasayi y’iburasirazuba (Kasaï Oriental) ahitwa Mbujimayi, ikaba yari iyobowe na Major Mpiranyi, Comdr d’OPS.
2.Segiteri y’imirwano ya kabiri ya ALIR yashyizwe muri Katanga i Rubumbashi, yari iyobowe na Major Jean Léo Mugaragu (comdr d’OPS).
3.Segiteri ya gatatu y’ALIR yashyizwe muri Equateur, Bgadolite iyobowe na Major Nyamuhimba (comdr d’OPS).
Umugaba mukuru w’ingabo w’iyo mitwe yose (Chef d’Etat Major Général) yari i Kinshasa akaba yari NTIBIRAGABA. Kubera kutagira ubushobozi bwo gukora politiki na diplomatie, ALIR yahawe akamo n’isi yose maze abo basilikare bayishinze ibintu byose birabazambana. Ubu NTIBIRAGABA ari muri Sudani, akaba yagombye gusobanurira impunzi z’abanyarwanda zikomeje kwicwa, ubuswa yagaragaje bwo gukora politiki bikamunanira kandi yari abizi neza ko atabishoboye! NTIBIRAGABA yagombye gusobanurira impunzi icyo yabuze kugira ngo atsinde intambara yo muri Congo kuko amafaranga n’ibikoresho ntabwo aribyo yari abuze, ahubwo yagize ikibazo cy’ubuswa bwo gukora politiki!
Ndakomeza gusaba Ex-FAR kwemera ko nta politiki na diplomatie bazi kuko nibakomeza kubeshya impunzi ko babizi bararushaho kuzimarisha, niba Ex-FAR badahaye urubuga abanyepolitiki ngo bayobore impunzi amaherezo bazabazwa ibyago impunzi zikomeje guhura nabyo kubera ubuswa bw’abo muri politiki! Nasaba ababishoboye kuzegera RENZAHO aho yibereye hariya Arusha, akazababwira neza ubuswa bagize muri politiki bwatumye ibintu bibapfana. Aya makuru yose niyemeje kuyageza ku mpunzi zose kugira ngo zihumuke zive mu bujiji kandi zishyire ubwenge ku gihe, zishake umuti w’icyo zigomba gukora kugira ngo zibohore zishobore gushaka inzira nyayo yo kuzicyura mu gihugu cyabo. Impunzi zose ziteze amakiriro ku bisigisigi bya Ex-FAR zisubize amerwe mu isaho kuko politiki yananiye Ex-FAR kuva kera kandi imyumvire y’abayigize akaba ntaho yageza abantu muri iki gihe isi igezemo.
Banyarwanda ni muhumuke, ntabwo ikibazo k’impunzi z’abanyarwanda kireba impunzi ziri muri Congo gusa, impunzi z’abanyarwanda ziri ku isi yose kandi zibayeho nabi kuko nta byangombwa zifite kandi inyinshi ntizifashwa ; nyabuneka nimwisuganye murebe uko mwakwikiza umwanzi, mureke gucungira kubitekerezo by’intagondwa zigendera ku magambo n’ibikorwa by’amacakubiri byo mu kinyejana cyashize! Impunzi zigomba kuba maso zikirinda ibikorwa bya bamwe murizo birimo ubucuruzi n’izindi maguye zituma batekereza nk’umwanzi. Impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose zigomba kumenya ko nizikomeza kugendera kubitekerezo by’amacakubiri bituma zidashyira hamwe ibihugu byazakiriye bizazinuba kuko zizaba zikomeje kugaragaza ko nta gahunda zifite yo gusubira iwabo.
Ivuka rya FDLR :
Tugarutse ku kibazo cy’ubuswa muri politiki na diplomatie by’abantu bari bayoboye ALIR, byagize ingaruka y’uko isi yose yakomeje guha uwo mutwe induru, bituma Général Bizimungu yanga kujya muri ALIR yigumira muri UNITA yo muri ANGOLA yayoborwaga na SAVIMBI. Urugamba rwa politiki rwakomeje kunanira ALIR kuburyo bukomeye, bitera bamwe mubayigize kwiheba! Umusaza wabaye ministre w’ubuzima muri repubulika ya mbere witwa Dr.Sixte Butera niwe wabonye ko abantu bo muri ALIR bageze ahantu habi kandi ko icyo bazira ari uko babuze abayobozi b’abanyepolitiki b’abasivili bagomba kubakinira politiki ndetse na diplomatie.
SIXTE BUTERA (ku ifoto) amaze kubona ko abantu bagiye gushira kubera izina rya ALIR ryari rimaze gushyirwa kurutonde rw’ibyihebe (terroristes), nibwo yakoze uko ashoboye ashakisha abanyepolitiki b’abasivili, ahindura izina rya ALIR ayita FDLR (Force Démocratique pour la Libération du Rwanda) mu mwaka w’2000. Sixte Butera akimara gushinga FDLR, umuyobozi wayo yahise aba IGNACE MURWANASHYAKA (yari umusivili), umwungirije aba MUSONI Straton (umusivili), umunyamabanga mukuru aba Calixte MBARUSHIMANA nawe w’umusivili, muri ubwo buyobozi bwa FDLR hashyizwemo abandi bantu bakoreraga mu kwaha kw’abasilikare ba Ex-FAR.
Ubuyobozi bushya bwa FDLR bumaze kujyaho, ntabwo abasilikare ba Ex-FAR banyuzwe, bakomeje gushyira amananiza kuri Ignace Murwanashyaka kuko yari umusivili bituma n’ibibazo by’ingutu byokumvikanisha mu mahanga ikibazo cya FDLR bidashoboka. Mu gihe Ignace yarwanaga n’ibibazo byo kugaragaza isura nziza ya FDLR mu mahanga (diplomatie), abasilikare bakomeye bagize FDLR b’aba Ex-FAR bakoraga ibitandukanye n’ibyo Ignace abasaba gukora, ahubwo bakamutegeka gukora ibyo bo bifuza, bityo Ignace ahinduka igikoresho cy’aba Ex-FAR! Ingaruka zavuye muri iyo mikorere yo kugirwa igikoresho cya Ex-FAR ni uko Ignace Murwanashyaka n’abo bari bafatanyije ubuyobozi muri FDLR bananiwe gusobanurira amahanga impamvu zo kubaho kwa FDLR mu gihe aba Ex-FAR bari bifitiye indi migambi. Kubera Kagame Paul wari ufite abanyepolitiki b’abasivili basobanukiwe byatumye bakoresha diplomatie ikomeye maze Igance Murwanashyaka na Musoni batabwa muri yombi n’igihugu cy’Ubudage kugeza ubu bakaba bakiri mu buroko mu gihe abiyita aba Ex-FAR bagikomeje amatwara yatumye bafunga Ignace yo kwiyita ibisigisigi bya Habyarimana!
Ingaruka zo gusuzugura basivili ntizagarukiye aho kuko na Bwana Dr Sixte Butera wageragezaga gushaka udufaranga two gufasha abayobozi ba FDLR, umwanzi Paul Kagame yamwoherereje twa tuzi (uburozi) twa Dany Munyuza, bituma yitaba Imana ari mu gihugu cy’u Bubiligi arozwe! Sixte Butera amaze gupfa n’aba Ignace Murwanashyaka bamaze gufungwa, FDLR yabaye nk’icitse umutwe w’abanyepolitiki bakinaga diplomatie, haba hasigaye abasilikare gusa batagira umusivili n’umwe w’umunyepolitiki uzwi ugomba kubakinira diplomatie!
Mbere y’uko ALIR ifata izina rya FDLR twababwiye ibice bitatu by’amasegiteri y’intambara yari ayigize, ayo masegiteri yagumyeho n’ubwo izina ryahindutse ariko abanyepolitiki b’abasivili aribo Ignace, Musoni na Butera bamaze kuva mu nzira hasigaye abasilikare gusa batagira umunyepolitiki ubakinira diplomatie, abasilikare ba FDLR bari muri za segiteri twavuze bahuye n’uruva gusenya! Segiteri y’imirwano yari muri Equateur yaragoswe, ingabo ziyigize zihungira mu gihugu cya Centrafrika, byabaye ngombwa ko Laurent Désiré Kabila akajya kugirana ibiganiro (négocier) n’uwari President wa Centrafrika Ange Felix Patase, Kabila yaciwe akayo k’amafaranga agura Blinde ya gisilikare kugirango bashobore kurekuza abasilikare ba FDLR bari barafatiwe muri Centrafrique, nibwo na Gen.Mudacumura yabashije kuva muri Centrafrika aho yakoraga akazi kubuzamu yihishe ! Ingabo za FDLR zavuye centrafrique zoherejwe i Lubumbashi muri Prison central yitwa Kansapa.
Mbere y’uko FDLR ishingwa, mubasilikare ba Ex- FAR bari bakomeye, nta mwanya ukomeye Mudacumura yari afite, yabonye umwanya ukomeye guhera mu mwaka w’2000 ubwo bamwoherezaga i Pweto kuyobora icyo bari barise EMTAC (Etat Major Tactique). Imirwano yarakomeye icyo gihe muri Congo, abasore b’impunzi barangajwe imbere n’abasilikare ba Ex-FAR barwanye intambara idasobanutse kugeza ubwo barenze za Pepa, Kalemi bakomeza berekeza muri Kivu, icyo gihe Diplomatie y’umwanzi (Kagame) yari ikomeye cyane biba ngombwa ko habaho guhagarika intambara, kuko umwanzi yarasumbirijwe bikomeye, basaba ko haba ihagarikwa ry’imirwano (cessé-le feu).
Muri uko guhagarika imirwano hasabwe ko ingabo za Zimbabwe zisubira inyuma ndetse n’iz’abanyarwanda (Inkotanyi) zigasubira inyuma zikarenga umupaka zigaharagara mu Rwanda; nk’uko ayo masezerano yabivugaga, basabye ko ingabo z’abahutu bafashaga Kabila urugamba (twebwe) zijyanwa mu kigo cya gisilikare zikamburwa intwaro naho ingabo za Congo zigasubira inyumaho ibilometero 300 ; Ibyo byose byakozwe uko byifuzwaga kuko Perezida Mzee Laurent Désiré Kabila utarashoboraga kubyemera yari amaze kwicwa!
Muri uko gushyirwa mu kigo cya gisilikare, ingabo z’abahutu twarakubititse, turatotezwa, ubwo twari mu kigo cy’i Kamina. Umugaba mukuru w’ingabo zacu ariwe Ntibiragabo yari yirutse kera yigendeye, Renzaho bahita bamuta muri yombi, dusigarana Mudacumura na Mugaragu ! Abo bakuru b’ingabo bombi twari dusigaranye bahoraga bihishe aho i Kamina, naho uwari wigize umuvugizi wacu twitaga Ndanda bahise bamwicikira muri icyo kigo! Bitewe ni uko twari dusigaye turi ingabo zitagira umutware tumeze nk’impehe, twiyemeje gutoroka ikigo cya gisilikare cy’i Kamina, tunyura mu masasu menshi cyane n’amabombe tuyobowe na Mudacumura na Mugaragu kuko nibo bakuru twari dusigaranye, twahunze twerekeza aho bita KITANDA tugana mu burasirazuba bwa Congo, aho General RWARAKABIJE yarafite ingabo.
Tukimara kugera mu bwatsi bwa Rwarakabije twasanze ameze nk’Ikimana, twe twari tuvuye mu ruhande rwa leta ya Congo tukimara kumugeraho ntabwo twakiriwe neza, aho kwishimira ko abonye andi maboko ahubwo havutse andi makimbirane, Rwarakabije yatangiye kuduserereza adufata nk’abantu bataye urugamba (déserteur), twatangajwe ni uko Rwarakabije yirengagije ko ibikoresho bari bafite aritwe twabibahaga turi mu ngabo za leta ya Congo, ndetse n’amafaranga yatungaga ba Rwarakabije bayohererezwaga n’abakuru bacu turi mu ngabo za Congo , ibyo byose Rwarakabije yarabyirengagije! Intambara y’abacengezi mwumva Rwarakabije yayoboye yarwanywe n’abantu bamwe basigaye mu misozi ya Congo igihe inkambi zasenywaga mu 1996 kimwe n’abandi bahagamye mu makoro ya Kibumba na Mugunga ndetse na Sake igihe impunzi zahungaga, abo bose nibo Rwarakabije yakoranyije arwana intambara ya gicengezi hiyongereyeho abandi bari barahungiye mu Rwanda babaga mu birunga! Abo bose nibo bisuganyije barema umutwe w’abacengezi ! Bitewe ni uko Rwarakabije atari afite umurongo wa diplomatie mu kurwana iyo ntambara ya gicengezi nicyo cyatumye atsindwa !
Iyo Rwarakabije agira umurongo wa diplomatie nibura yari kugira segiteri imwe yicaramo agatangariza amahanga ko yayifashe! Kubera kubura umurongo wa politiki na diplomatie ahubwo bagakora ibikorwa byo kurasa gusa byatumye abaturage ba Ruhengeri na Gisenyi inkotanyi zibatikiza, zibicira kubamara kandi bucece amahanga atabizi! Ikindi kibazo cyatumye intambara y’abacengezi itagira icyo igeraho ni uko Rwarakabije, Ninja na Ngendahimana bari bayiyoboye bariye ruswa y’amafaranga bayobya ingabo bari bayoboye bitahira mu Rwanda, naho Byiringiro Victor bari bafatanyije urwo rugamba ntabwo yashoboye kubakurikira kuko batamuhaye kuri ayo mafaranga bahawe! Impamvu ba Rwarakabije banze guha Byiringiro kuri ayo mafaranga bahawe ni uko batamwemeraga nk’umusilikare kuko bazi ko n’ubundi yagiye mugisirikari kubera ikimenyane; Byiringiro bamuvanye muri Electrogaz aho yamanikaga z’ampule z’amatara, akaba atarigeze akora igisilikare nyacyo, bamufataga nk’umusivili!
Igikomeje kugaragara ni uko impunzi ziyobowe n’umusilikare Byiringiro wifata nk’umusivile kandi akazumvisha ko azi politiki mubyukuri atarigeze ayikora na rimwe, ako akaba ariko kaga impunzi zakomeje guhura nako kuva muntangiriro! Impunzi zikaba zikomeje kugorwa niba zitegereje ko diplomatie izazicyura izakinwa na Byiringiro utazi iyo byerekera; ntabwo impunzi zabuze abasilikare b’umwuga bazirwanirira, nta nubwo zabuze ibikoresho, ikibazo gikomeye nkomeza kuvuga impunzi dukomeje kugira ni uko ntabanyepolitiki b’umwuga dufite bagomba gukora urugamba rwa diplomatie!
Kuba KABAREBE atinyuka akavuga ko FDLR igeze mu Rwanda nta saha yamaramo, si uko aziko batazi kurwana ahubwo ni uko azi ko bafite ikibazo gikomeye cyo kurwana urugamba rwa politiki na diplomatie! Aho kugira ngo FDLR imarishe impunzi niyemere ko ifite ikibazo, ntawe uzayiseka kuko ntawe ushobora byose. Ex FAR nireke kubeshya abantu kuko aho isi igeze iterambere ryabaye ryinshi; kubura diplomatie nibyo byatumye Rwarakabije asanga Paul Kagame kandi ariwe ugiye kutumara! Ba Nyarwanda, ni muve ku giti dore umuntu ! U Rwanda ni urwa bose, ntabwo ari ur’ubwoko bumwe cyangwa amaperefegitura abiri gusa! u Rwanda ni urwacu twese! Mpunzi aho muri hose, nimubona umuntu ubazanyemo ibitekerezo by’uturere n’ubwoko muzamenye ko akorera umwanzi wanyu kuko iyo niyo ntwaro arwanisha! Nimwishyire hamwe mukoreshe impano zanyu kuko u Rwanda ni urw’abanyarwanda bose!
Kugira ngo abantu batsinde urugamba rwo kubohoza igihugu ni uko bagomba kubahana, bakagira amategeko abagenga kandi umukuru akumvirwa, niba bitagenze gutyo mwitegure kuzamara imyaka irenze iyo abayisilaheli bamaze mubuhungiro! Impunzi zimenye ko abarwana izi ntambara badakora ibyo basabwa, bityo akaba ariyo mpamvu badashobora kuyitsinda ahubwo impunzi akaba arizo zizahashirira! Abayoboye impunzi nabo bagomba kumenya ko badashobora gutsinda urugamba igihe cyose bahemukira abo bari kumwe kurugerero. Rwarakabije n’agatsiko ke biyeguriye umwanzi Paul Kagame, Iyamuremye Byiringiro Victory na Mudacumura ubu nibo bayoboye FDLR, bitandukanyije n’uruhande rwa leta ya Congo-Kinshasa ahubwo bafata gahunda yo guhangana n’amahanga ; ese uko guhangana n’amahanga babona ari diplomatie izatuma dutsinda cyangwa izatuma impunzi dushira?
Ndizera ko amakosa yakozwe kuva kera navuze muri iyi nyandiko yatumye abanyepolitiki bashyirwa kuruhande maze abasilikare bakiyemeza gukora politiki na diplomatie atari umwuga wabo, abayobozi ba FDLR dufite muri iki gihe bazayazirikana bakayirinda kugira ngo batagwa mu mutego ababanjirije baguyemo, niba biyemeje gukora ayo makosa bamenye ko bazabazwa ibyago impunzi zikomeje kugira muri uko kwinangira kwabo !
Dukurikije aho isi igeze muri iki gihe, tukabona ko muri FDLR hakomeje kugaragara ibikorwa n’imikorere igaragaza ko iyobowe n’aba Ex-FAR ntabwo ibyo kubohoza igihugu no gucyura impunzi bazabishobora, hakenewe abantu bashya bafite imyumvire mishya kandi b’abasivili bagomba kuyobora diplomatie igomba gucyura abanyarwanda kuko kurasa gusa ubwabyo ntacyo byagezeho! Ntabwo FDLR ishobora kuyoborwa n’abantu barega agatuza ngo bazagire aho bagera muri iki gihe ! Nakwibutsa aba FDLR ko ingabo z’uwahoze ari perezida wa Uganda ID AMINI DADA zatokombereye muri Zaïre nk’ibimonyo ahitwa TingTing, zikazima burundu bitewe no kubura diplomatie, ntabwo ibyo nabyifuriza FDLR ndimo ariko nidukomeza kubura abanyepolitiki bahamye natwe amaherezo yacu ashobora kuzaba nk’ay’izo ngabo za ID Amini !
Mu myaka 21 tumaze dukukuza si uko twabuze intege zidusibiza iwacu ahubwo kuba bitagenda ni uko hari icyo tubuze muri diplomatie, nitubyemere tunywe uwo muti dushake mu banyarwanda babishoboye bakore ako kazi ka diplomatie aho kuzima burundu! Niba FDLR idahinduye imikorere nasaba impunzi z’u Rwanda kuyibagirwa zigatekereza ubundi buryo zizataha kuko kuva kera FDLR yananiwe n’ikintu kitwa diplomatie! Kurwana nta diplomatie ni nko kuvuga ko uzabohoza igihugu ukoresheje abantu basakuza gusa! Ntabwo FDLR ishobora gukora urugamba rumeze nko kwiyahura, cyangwa kubona aho ukinga umusaya, ni ngombwa ko hakorwa urugamba ruyobowe na diplomatie nyayo!
IMANA IBANE NAMWE MPUNZI Z’ABANYARWANDA (Biracyaza)
Ngayaberuye Assiel
Masisi Kivu- Nord.
Umusomyi wa veritasinfo