Politiki: Gen.Byiringiro Victor yakoze coup d'Etat mu Mpuzamashyaka CPC!
Nyuma y’aho Impuzamashyaka CPC ikoreye inama ku italiki ya 5/10/2014 ; mu byifuzo iyo nama yashyize ahagaragara ikaba yaramenyesheje ko umuryango mpuzamahanga usaba ko abafatiwe ibihano n’umuryango w’abibumbye batagamba kuba abayobozi mu ishyaka FDLR no mu mpuzamashyaka CPC kugira ngo bashobore gusaba ibiganiro bya politiki na leta y’u Rwanda kandi impunzi ziri muri Congo ntizigabweho ibitero bya gisilikare ; Général Byiringiro Victor yahise agira umujinya, afatanyije na Paulin Murayi uyobora ishyaka UDR ahita ashyira ahagaragara itangazo rivuga ko yirukanye perezida wa CPC akaba ari nawe Fondateri wayo Bwana Faustin Twagiramungu. Général Byiringiro Victor ahita avuga ko ariwe umusimbuye kuri uwo mwanya w’ubuyobozi !
Iyi myitwarire ya Général Byiringiro yo gukora coup d’Etat mu mpuzamashyaka ya CPC ihise yereka abanyarwanda n’abanyamahanga umuco mubi waranze abasilikare mu Rwanda wo guhirika ubutegetsi ! Ibi bikaba byerekana ko nta munyepolitiki w’umusivili ushobora kugira ijambo imbere y’umusilikare, uretse nibyo byeretse abanyarwanda n’abanyamahanga ko urwishe ya nka rukiyirimo, ko nta demokarasi izigera iboneka mu Rwanda, ko n’abaharanira guhindura ubutegetsi bw’umusilikare w’umunyagitugu n’umwicanyi mu Rwanda Paul Kagame ntacyo bazageraho kuko abasilikare bazabahirika, bakabica! Iyi coup d’Etat ya Byiringiro yibukije amaraso y’abanyepolitiki yamenywe n’abasilikare bari bashinzwe kubarinda mu mwaka w’1973 no mu mwaka w’1994 !
Iyi myitwarire ya Général Byiringiro irerekana ko asuzugura umuryango mpuzamahanga, akaba yiyemeje kugira igitambo impunzi z’abanyarwanda ziri mu mashyama ya Congo kandi urupfu rw’abacunguzi ba FDLR kuri we akaba ntacyo ruvuze ! Kuri Général Byiringiro asanga agomba gukora nk’ibyihebe by’abarabu akarwana na ONU kandi uvuze ibidahuye n’uko abishaka akaba agomba kuraswa !
Ese iyi coup d’Etat ya Général Byiringiro muri demokarasi, idashingiye ku gitekerezo na kimwe izafata ? CPC igishingwa, DR.Paulin Murayi yavuye muri RNC huti huti abantu babibonye bagize amakenga, abandi bo babona azanywe n’urukundo n’impuhwe z’abanyarwanda, none ingeso mbi ntirara bushyitsi dore ikivuyemo ! Abanyepolitiki bibwira ko umusilikare wahindutse umunyepolitiki ahinduka , bahise babona ikitegererezo, Byiringiro arabyerekanye, iyo abuze icyo avuga , yibuka guhirika ubutegetsi kungufu !! Umenya akazoza k’u Rwanda kaduhishiye ibitangaza byinshi !
Ubwanditsi.