Kenyatta yahagurutse i Nairobi yerekeza i La Haye kwitaba urukiko
Kenyatta yitabye urukiko nyuma y'impaka ndende leta ayoboye yagiranye n'urukiko kuburyo Kenya yari igiye kwanga ko Perezida w'icyo gihugu yitaba urukiko mpuzamahanga ariko urukiko narwo rukavuga ko natarwitaba hazandikwa impapuro zo kumuta muri yombi. Kwandika izo mpapuro byari kubangamira bikomeye imikorere ya perezida wa Kenya kuko atashoboraga gusohoka mu gihugu cye ,bityo agasa n'ufungiwe mu gihugu cye nk'uko perezida wa Sudani ya ruguru byamugendekeye.
Umuryango w'ubumwe bw'Afurika wagerageje kurwana kuri Kenyatta kugira ngo atitaba urukiko ari perezida, byageze n'aho ibihugu byose by'Afurika bibwira urukiko ko bigiye guhagarika imikoranire yabyo n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha byaba ngobwa bikaruvamo; ariko ibyo nabyo ntacyo byatanze! Ibihugu byasabye ko Kenyatta aburana nyuma ya manda ye nabyo biranga; igihugu cya Kenya cyasabye ko Kenyatta aburanira kubyuma bya video nabyo biranga, urukiko rukavuga ko agomba kuburana nk'abandi bandi bose.
Imbere y'inteko ishingamategeko y'igihugu cye , perezida Kenyata yagize ati:"kubera impamvu yo kurengera ubusugire bwa Repuburika ya Kenya,mpaye Visi Perezida William Ruto ububasha bwo gukora akazi nk’Umukuru w’Igihugu, nanjye nkitaba urukiko."