Rwanda : Intambara y’ubutita iri muri FPR- Inkotanyi ikomeje kugarika ingogo ! Nyuma ya Brig. Gen. Rusagara, Capt. Kabuye yatawe muri yombi !
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 22/08/2014 ku mugoroba Capt.Kabuye wari usigaye yikorera ku giti cye, yatawe muri yombi, nyuma y’iminsi ibiri Rusagara ageze mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano. Uyu capt.Kabuye David arashinjwa ibyaha byo gushaka kubuza igihugu umudendezo afatanyije na Brig.Gen.Frank Rusagara bombi basezerewe mu gisilikare cy’inkotanyi!
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Nzabamwita Joseph yavuze ko aba bagabo bakurikiranweho guhungabanya umutekano w’igihugu, bombi bakaba bari mu maboko y’inzego zishinzwe iperereza. Amakuru ava mu nzego zimwe z’igisilikare cya FPR Inkotanyi aravuga ko Rusagara ashinjwa n’icyaha cy’Ubugambanyi ngo bitewe ni uko mu gihe yari hanze y’igihugu ashobora kuba yaragiranye ibiganiro na bamwe mu banyepolitiki bo mu ishyaka rya RNC batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame!
Briga.Gen. Nazabamwita yamenyesheje itangazamakuru ko imiryango yabo basilikare bakuru yabimenyeshejwe kandi ko n’ibisabwa byose biri gukurikizwa. Brig. Gen. Nzabamwita avuga ko iperereza rikomeje ndetse ngo aba bagabo bazagezwa imbere y’Urukiko mu minsi iri imbere.
Mbere yo gusezererwa mu ngabo z’igihugu mu mwaka ushize, Rusagara yari arangije imirimo yari yashinzwe ya ‘attaché militaire’ muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza. Mbere yigeze kuba Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ingabo. Mu yindi mirimo yakoze, yabaye umuyobozi w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, n’umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare i Nyakinama mu karere ka Musanze.
Capt. David Kabuye yabanje kunyerezwa kuwa gatatu w’icyi cyumweru turimo ariko bikaba byaratangajwe ejo kuwa gatanu n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda ko aribwo agitabwa muri yombi! Uyu Capt.David Kabuye akaba ari umugabo wa Col. Rose Kabuye nawe wanyerejwe n’ingabo za FPR azira ko ngo yavuganye n’umunyemari Rujugiro, amakuru amwe akaba yemeza ko Rose Kabaye ashobora kuba yarishwe bigacecekwa! Umugabo we Capt. Kabuye akaba yikoreraga imirimo y’ubucuruzi.
Capt.David Kabuye atawe muri yombi azira kuba afatanyije na Gén. Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo kwivugana Paul Kagame nkuko amakuru aturuka kubacunze iyi dosiye abihamya. Muri iki gihe Paul Kagame ngo ahanganye n’agatsiko k’abasilikare bakomeye bavuye muri Uganda bo mu bwoko bw’abanyiginya ngo biyemeje kuzahorera Freud Rwigema! Aka gatsiko k’abasilikare bakomeye bavuye i Bugande niko na Colonel Rose Kabuye yazize ndetse n’uwamusimbuye mu mirimo ye ya protole kwa Perezida Paul Kagame ariwe Kalisa Tunga nawe wahise yirukanwa vuba kuri uwo mwanya kuko ari umunyiginya!
Amakuru ava mu nzego zegereye Paul Kagame aremeza ko ubu muri FPR hatangiye urugamba rwo guhiga agatsiko k’abasilikare bo mu bwoko bw’abatutsi b’abanyiginya bashyigikiye Gén. Kayumba Nyamwasa. Ako gatsiko k’abasilikare ngo kamaze iminsi kagerageza gucengeza mu basilikare ba FPR igitekerezo cy’uko ishyaka rya FPR rigomba gukora ibishoboka byose rikumvikana na Gén. Kayumba Nyamwasa kugira ngo agaruke mu gihugu, FPR ishobore kunga ubumwe bityo biyongerere imbaraga yahoranye ifata igihugu kuko ubu ingufu zayo zikomeje gutatana. Ayo makuru yageze mu matwi ya Paul Kagame ahita atanga itegeko ko abantu bose bari mu ngabo z’inkotanyi bakekwaho kugira icyo gitekerezo bahita batabwa muri yombi!
Bimaze kugaragara ko gukomera kwa FPR-Inkotanyi arirwo rupfu rwa Paul Kagame! Urugamba rero ruracyari rurerure rwo guhandura abo banyiginya bashaka kugarura Gén. Nyamwasa iruhande rwa Paul Kagame kandi barabaye inzigo! Dusabe Imana iyi ntambara y’ubutita iri muri FPR izarangire idahitanye abanyarwanda b’inzirakarengane ! “Ngo aho inzovu ebyiri zirwaniye ibyati nibyo bihababarira”!
Ubwanditsi