Rwanda: Imirambo y'inzirakarengane yatamaje abashaka kubeshya amahanga ko mu Rwanda hari uburenganzira bwo kubaho!
Aya makuru y’Uko imirambo y’abanyarwanda iri gutoragurwa mu kiyaga cya Rweru ahuriranye n’uruzinduko rw’Intumwa idasanzwe ya Loni ku burenganzira bwo guteranira mu nama z’ituze no gutanga ibitekerezo. Iyo ntumwa yitwa Maina Kiai ikaba iri mu ruzinduko mu Rwanda. Iyo ntumwa yatumiwe na ministeri y’ubutabera mu Rwanda kugirango ayifashe gutegura ibisobanuro byafasha kumvikanisha ko u Rwanda ari igihugu cyubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu ! Ikibazo gikomeye ni uko iyo ntumwa ikimara gukoza ikirenge mu Rwanda amakuru y’imirambo y’abanyarwanda bishwe nyuma yo kunyerezwa yahise yigaragaza mu kiyaga cya Rweru! Wagirango abapfuye barumva kuburyo bahise batamaza abashaka gufumbatisha ikinyoma amahanga bashaka kwerekana ko uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu Rwanda bwubahirzwa koko ! Radiyo Isangano Star y’i Burundi yaganiriye n’abarobyi bo muri icyo kiyaga bemeza ko imirambo imwe bayeretse abanyarwanda bakayimenya bakajya gushyingura abo bantu mu Rwanda, none polisi y’u Rwanda ngo ntamunyarwanda numwe waburiwe irengero !!
Kuri uyu wa mbere taliki ya 25/08/2014, nyuma y’ibiganiro yagiranye na minisitiri w’ubutabera n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, Maina Kiai yanze kuvugana n’itangazamakuru, twizere ko atari isoni yatewe n’ayo makuru y’imirambo y’abanyarwanda iri mu kiyaga cya Rweru !
Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ubwo yazaga mu Rwanda aje kugenzura uko uburenganzira bwo politiki no gutanga ibitekerezi buhagaze ; Maina yanenze bikomeye uburyo abanyarwanda batemerewe kugaragaraza ibitekerezo byabo mu myigaragambyo ikozwe mu mahoro. Yavuze kandi ko imiryango itegamiye kuri leta isabwa gukorera mu kwaha kwa leta ahanini ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere kikivanga mu mikorere yayo. Yanavuze ko polisi ikoresha imbaraga zibangamira uburenganzira bwa muntu iyo ita muri yombi abakekwa.
Kuri uyu wa mbere inama yabereye mu muhezo yitabiriwe n’abategetsi batandukanye baganira n’iyi ntumwa ya loni idasanzwe. Ukuriye ubugenzacyaha, ukuriye komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, ukuriye urwego rw’abinjira n’abasohoka ndetse n’umuyobozi w’ibiro bya minisitiri w’intebe hamwe na minisitiri w’ubutabera bamaze amasaha hafi atatu baganira na Maina Kiai.
Itangazamakuru ryari ryahejwe. Nyuma y’ibi biganiro aba bategetsi bavuze ko ntacyo bafite cyo kubwira abanyamakuru. Gusa minisitiri Bussingye yavuze ko iyi ntumwa ya loni yaje ariwe uyitumyeho ngo baganire. Ikizwi kugeza ubu ni uko u Rwanda rwitegura kuzajya kugaragaza aho rugeze rwubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu umwaka utaha mu kwezi kwa cumi. Mu nyandiko abanyamakuru bahawe kuri uru ruzinduko handitsemo ko ibiganiro bagirana na Maina Kiai bizabafasha gutegura neza raporo u Rwanda ruzatanga.
Ntabwo kandi ari mu kiyaga cya Rweru gusa imirambo y’abanyarwanda iri gutoragurwa mu mazi yajugunywemo, ku cyumweru tariki ya 24 Kanama, 2014 mu Mashyuza ari mu Kagari ka Mashyuza, Umurenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi (Cyangugu) hatoraguwe umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 utaramenyakana umwirondoro ndetse n’icyo yaba yazize. Abaturiye aya mashyuza bavuga ko uyu murambo wabonywe n’abari baje koga mu gitondo ubwo basangaga ureremba hejuru y’amazi bagahita batabaza inzego zishinzwe umutekano. Kugeza ubu izo nzego ntacyo ziratangaza ku mwirondoro w’uwo muntu wishwe no kumenya impamvu y’urupfu rwe! Twizere ko polisi itazavuga ko atari umunyarwanda!
Nti twabura kuvaga ko ibi byose ntacyo bimariye abaturage b’u Rwanda kuko bazakomeza kwicwa kiretse ubwabo bihagurukiye bakarengera uburenganzira bwabo !
Ubwanditsi