Faustin Twagiramungu:ITANGAZO RYO GUSHYIGIKIRA REVOLISIYO YA RUBANDA YO mu MISIRI na TUNIZIYA.

urubyirukoMuri iyi minsi, ku isi yose, hakomeje kuvugwa ihirikwa ry’umunyagitugu, Hosni MOUBARAK wahoze ari perezida wa MISIRI. Uyu Mukambwe w’imyaka 82, yavanywe n’abenegihugu ku butegetsi yaramazeho imyaka 30. Kugira ngo yegure yabanje kwikaza arananirana, ashora abicanyi be muri abo benegihugu bigaragambyaga bamusaba kuvaho, bica abantu barenze 300, ariko biba iby’ubusa, abatamushaka bakomeza gukaza umurego. Yabuze uko abigenza avaho. Gushyira hamwe, ubwitange, ubushake (détermination), gushira ubwoba, nibyo abanegihugu cya Misiri, bari biganjemo abasore n’inkumi, ndetse n’abana b’ingimbi n’abangavu, nibyo byabaye intwaro yabo, intwaro yatsinze igitugu nta masasu, nta mizinga. Mu gihe kidatinze Muammar Kaddafi umaze imyaka 42 ategeka Libiya, n’ubwo akomeje kwica abenegihugu, ariko ni ay’ubusa, revolisiyo ya rubanda ntimusiga ubuhoro, araza kwegura cyangwa afatwe mpiri.

Ibyabereye mu Misiri kuva tariki ya 25 Mutarama 2011 kugeza ku ya 11 Gashyantare 2011 MOUBARAK avaho, bisa n’ibyabanje mbere yaho muri Tunisiya , bisa kandi n’imbarutso y’ibibera mu bihugu by’Abarabu, kuva tariki 17 Ukuboza 2010, itariki umwana w’umuhugu w’umushomeri, ( ni Mohamed Bouaziz wari wararangije Kaminuza akabura akazi), ubwo yitwikaga na lisansi kubera kuburabuzwa n’abapolisi, bamubuza gucururiza utwo yari afite ku muhanda ngo abone ikimutunga. Urugamba rwo kwibohoza abanegihugu barutangiye kuri iyo tariki ya 17 Ukuboza 2010, barurangiza ku itariki ya 14 Mutarama 2011, ubwo uwahoze ari perezida wa Tunizia, Ben Ali, wari umaze imyaka n’imyaka ku butegetsi yagiye nk’igisambo ahungira i Jeddah, muri Arabie Saoudite (Saoud Arabia).

Ubutegetsi busonzesha abaturage bwa Tunisiya bwahiritswe na revolisiyo ya rubanda

Tuniziya na Misiri ni ibihugu biri ku mugabane w’Afrika, bikaba byombi ari ibihugu by’Abarabu biri ku nkombe y’inyanja ya Mediterane. Byombi biri muri wa Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afrika (UA/AU).

 

Iri tangazo RDI-Rwanda Rwiza iritanze ku mpamvu ebyiri: iya mbere ni ugukangurira Abanyarwanda gushira ubwoba, iya kabiri ni ukugira ngo twifatanye n’Abenegihugu bo mu MISIRI no muri TUNIZIYA, tubashime kuri iki gikorwa cy’ingenzi kitazibagirana mu mateka y’ibihugu bihiritse n’ibizahirika ubutegetsi bw’igitugu, bidakoresheje imbunda. RDI-Rwanda Rwiza, irasaba Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi bashaka kubohoza Urwanda gukomera amashyi y’urufaya no guha impundu z’urwunge Abenegihugu ba MISIRI na TUNIZIYA kuba batweretse inzira y’agakiza.

Bye bye Ben Ali.Yari yararunze ibifaranga byuzuye inzu, bamukuyeho ayabangira ingata abita aho !

Turashimira cyane URUBYIRUKO, rwamenye ko ari rwo moteri (moteur,engine) ya revolisiyo, turavuga bariya basore n’inkumi bo mu MISIRI na TUNIZIYA babaye ba RUTIKANGA amasasu n’imizinga y’abakorera inyungu n’inda zabo.

 

(soma ibikurikira aha : http://www.leprophete.fr/2011/02/22/f-twagiramungu-itangazo-ryo-gushyigikira-revolisiyo-ya-rubanda-yo-mu-misiri-na-tuniziya/#permalink ) 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :