Urwanda rukomeje kwitesha agaciro: Uzasoma inyandiko zitemewe na Leta azajya ahanwa !!

Publié le par veritas

Musa-Fasili.pngInteko Ishingamategeko Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko ryo kugenzura itumanaho hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibyo bizakorwa hagenzurwa impande ebyiri z’abantu baganirira kuri telefoni cyangwa bandikirana kuri internet, cyangwa se mu bundi buryo bw’ikoranabuganga.


Imwe mu mpamvu zo kugenzura ibyo impande ebyiri z’abantu baganirira kuri telefoni cyangwa bandikirana kuri internet, cyangwa se mu bundi buryo bw’ikoranabuganga, ngo biraterwa no gukurikiza amahame yabayeho y’Umuryango wa “Common Wealth” u Rwanda rurimo ; nk’uko Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Mussa Fazil Harerimana yabitangaje.


Ubwo yari amaze gusobanurira Inteko ishingiro ry’uwo mushinga w’itegeko, Ministiri Fazil Harerimana yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko inzego zishinzwe umutekano zemerewe kugenzura ibyo abantu bavugana cyangwa ubutumwa bohererezanya zikaba zanakurikirana abo bantu mu butabera.


Yagize ati “Umukuru w’Ingabo, uwa Polisi cyangwa Ubunyamabanga Bukuru bw’Urwego rushinzwe iperereza, bemerewe gukurikirana umuntu waketsweho amakosa mu itumanaho ; bakaba bagomba kubisaba mu butabera bitarenze amasaha 24, iryo kosa rikozwe.”


Uzasoma inyandiko zitemewe na Leta nawe azajya ahanwa


Minisitiri w’Umutekano avuga ko iri tegeko rizajya rinahana umuntu usoma inyandiko zitemewe na Leta, aho yahise atangaza ko iryo kosa rizafatwa nk’ubufatanyacyaha.

Umuntu wo mu nzego z’ubutabera azajya atanga uburenganzira ku nzego zishinzwe umutekano, azemezwa n’iteka rya Ministiri w’Intebe rigiye kujyaho mu gihe cya vuba ; nk’uko Ministiri w’Umutekano yakomeje abisobanura.


Ntabwo iri tegeko ryashimishije abadepite bose kuko bamwe muri bo nka Depite Nkusi Juvenal, bavuze ko kugenzura ibiganiro hagati y’abantu bihabanye n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 22.


Igika cya mbere cy’iyi ngigo kigira kiti “ Imibereho bwite y’umuntu, iy’umuryango we, urugo rwe, ubutumwa yohererezanya n’abandi, ntibishobora kuvogerwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ; icyubahiro n’agaciro ke mu maso y’abandi bigomba kubahirizwa.”


Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Depite Rose Mukantabana yahise avuga ko nta tegeko ritagira umwihariko, aho igika cya gatatu cy’iyo ngingo ya 22 y’Itegeko Nshinga kivuga ko ibanga ry’amabaruwa n’iry’itumanaho ridashobora kuzitirwa, keretse mu bihe no mu buryo biteganywa n’amategeko.

 

Source : igihe

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article