Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Paris: Diaspora ni ubucuruzi bugamije gusingiza Umwicanyi.(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Ngicyo Ikigirwamana Kagame cyasamaye!

Ejo ku wa gatandatu ahagana mu ma saa kumi nibwo Perezida Kagame yasesekaye ku kibuga cy'indege Charles de Gaulle cy' i Paris, yakirwa na Secrétaire d'Etat ushinzwe Abafaransa baba mu mahanga, Bwana David Douillet. Tubibutse ko uru ruzinduko rubaye urwa mbere umukuru w'igihugu cy'Urwanda agiriye mu Bufaransa kuva FPR yafata ubutegetsi ! Ikintu cy'ingenzi cyagaragaye ni uko Kagame atakiranywe ishema (faste)risanzwe riranga inzinduko nk'izi z'Abakuru b'ibihugu mu Bufaransa! Muri make Kagame yabaye nk'uwinjiye asesera! Mu ruzinduko rwa nyuma yagiriye mu Bufaransa, Kadafi yakiriwe neza cyane kurusha uko Kagame yakiriwe n'Abategetsi b'Ubufaransa! Impamvu nta yindi itari uko uru ruzinduko rwa Kagame rwateje amahane akomeye mu banyapolitiki bo mu Bufaransa kuko hari benshi batifuzaga na gato ko umwicanyi ruharwa utaratinye guca n'Abafaransa amajosi, batatu muri bo akabarasira mu ndege, abagerera mu gihugu ! Ikindi bamushinja ni uko we ubwe yagize uruhare mu gutuma jenoside yakorewe Abatutsi ibaho nyamara ntatinye gukora amaraporo abeshyera ingabo z'Ubufaransa n'Abanyepolitiki ngo ni bo bakoze jenoside !

Ibyo byatumye Minisititiri w'Ububanyi n'amahanga Alain Juppé, umugabo uzwiho kutavugirwamo, ahitamo kujya mu butumwa bwo hanze by'igitaraganya kugira ngo adakora mu biganza bijejeta amaraso bya Kagame! Umuyobozi wa Senat nawe yanze kubonana na Kagame bityo Kagame abuzwa amahirwe yo gusura Inteko ishinga amategeko y'Ubufaransa nk'uko byari bisanzwe mu muco mwiza mu gihe cy'uruzinduko rw'abakuru b'ibihugu! Benshi mu Badepite n'abaminisitiri bavuze rwose ko badashaka kubona uwo mwicanyi mu maso! Ingabo z'igihugu cy'ubufaransa, umujinya ni wose , ntibashaka kubona ako kagabo kamaze abantu kaza kwidegembya ku butaka bw'igihugu cyabo!Nicolas Sarkozy we yiyemeje kumwakira bagasangira ibya saa sita kuri uyu wa mbere 12/09/2011. Uru rugwiro rwa Sarkozy wenyine rukaba ari urwo gukemangwa, hari ikintu gikomeye cyihishe inyuma y'uru ruzinduko , harimo imibare ikomeye ya politiki, kandi ikiri imbere ni inyungu z'abafaransa gusa ! Kagame aritonde , Macht ishobora kuba yenda kumurenga! Muzanyomoze nihashira amezi 12 ntagikurikiyeho ! Uko byagendekeye kadafi ntibikiri inkuru mbarirano!

1.Kubera kutakirwa neza n'Abafaransa, Kagame yahungiye mu mubonano n'Abanyarwanda bitwa aba DIASPORA, kugira ngo nibura bo bamuyagire!

Ejo ku cyumweru Paul Kagame yabonanye n'abitwa Abanyarwanda ba Diaspora, ni ukuvuga Abanyarwanda baba mu mahanga. Bivugwa ko abamwakiriye bari bageze nko ku bihumbi bitanu(3500) ariko mu by'ukuri ayo ni amakabyankuru agamije kwerekana imibare iri hejuru cyane kugira ngo byumvikane ko Kagame ashyigikiwe n'Abanyarwanda! Icyakora abari muri Salle ntibari bake!

Muri abo bitwa Diaspora baje mu mubonano wo kwihesha agaciro , harimo benshi ahubwo baturutse mu Rwanda, ndetse muri bo hakaba hari abemeza ko babihatiwe bo batabishaka, cyane cyane ko basabwaga kwirihira amatiki y'indege no kwitunga bageze mu Bufaransa! Icyo kikaba ari igihombo kuri bo, ariko nyine nta kundi bagira, basanzwe babeshejweho no guhora bigura ! Tumaze no kumenya ko abaje ariko batizewe, bageze mu Bufaransa intore zihita zibambura Pasiporo zabo ngo kugira ngo badakinisha gusaba ubungiro mu bihugu by'Ubulayi !

Mu biganiro byatanzwe, hagaragayemo IGISHUKO gikomeye cyo gusingiza Kagame bakamugeza mu bicu, nawe si ukwicara akanyungutira reka sinakubwira! Wagira ngo ntakiri umuntu, asigaye nawe abigendera, yumva ko ahari ari akamana kamanutse mu ijuru kakitura mu Rwanda: ni we uzi ubwenge, ni we waremye u rwanda n'abarutuye, ni we mahoro mu karere k'Ibiyaga bigari ....Iyo umurebye disi , ubona asa n'uwemera ibyo binyoma byose abaryankuna baba bahuragura. Nuko akibagirwa wa mugani uvuga ngo "Ujya ejuru bagasimbagiza, wajya hasi bagatsindagira", cyane cyane iyo uzi neza ko iminsi yawe ibariye ku ntoki kuko ubarwaho ibyaha birimo n'itsembambaga  nka Kagame uyu!

Koko rero muri ibyo biganiro wagira ngo abantu ntibakiri ku isi, wagiraga ngo bibereye mu bwami bw'ijuru, aho bivugiraga ibyiza gusa, basa n'abashaka gutsinda akaga 90% by'Abanyarwanda barimo iyo mu giturage ! Abafashe amagambo bakunze kuvuga ko Kagame ari umuntu mwiza cyane, ko we atigeze yica n'abantu, ko Interahamwe ari zo zonyine zicanye, ko we yafashe ubutegetsi kugira ngo ahagarike ubwicanyi....n'ibindi byinshi bisa no kwikirigita bagaseka ! Iyo Abanyarwanda bazi neza ukuntu Kagame n'Agatsiko ke boretse imbaga bari kuvuga amagambo nk'ayo asingiza UMWICANYI KABOMBO , bakabikora basa n'abagamije gushinyaguririra abo yagize ibimuga, imfubyi n'abapfakazi, wumva isi isa n'iyacuramye, ugashaka aho urigitira ukahabura ! Iyo babivugiye ku butaka bw'Ubufaransa, "le Pays des Droits de l'Homme", uribaza uti," ko mbona neza ko ishyamba atari ryeru,hazakurikiraho iki "?

2. "Les Blancs Menteurs" nabo bahaserukanye ishema !

Njye ariko icyantangaje kurushaho ni amagambo anyuranye yagiye avugwa n'abazungu b'inshuti z'iryo shyirahamwe ryiyita Diaspora! Uko nababonye, bameze nk'abantu bogejwe ubwonko, bukameswa kahoreshejwe isabune idasanzwe! Naje gukurikirana neza ngo menye abo ari bo, nsanga ahanini ari abazungu barongoye Abanyarwandakazi ! Abana b'Abanyarwandakazi baragakoze pe! Icyambwiye ko abo twabonaga atari abantu bazima dusanzwe tuzi ahubwo ari ibizungu by'ibyo ntazi byariye INDENZAMABUNO bikibagirwa gutaha ni uko umwe, ngo w'Umufaransa data ! wiyita Pro-RWANDA à 100/100, yateruye akabwira Kagame ngo " kuvuga ko uri perezida gusa ntibihagije, uri le PERE du Rwanda"! Ibyo akabibwira Umwicanyi ruharwa, wishe abaperezida 2, akaribata Abahutu kuva ku mupaka wa Uganda, akanyura i Kibeho agasozereza mu mashyamba ya Kongo; akica Abatutsi mu bihe binyuranye , akabashumurira Intarahamwe agamije gusa kwifatira ubutegetsi ngo ahasigaye abone uko yisahurira igihugu! Umufaransa (ku ruhu gusa!) agahaguruka, akabwira umunyagitugu Paul Kagame ati " ni wowe Mana nari rarabwiwe mu nkuru gusa" ! Ubwo se noneho ko uyu mukino urenze kuba ikinamico, turawita ngo iki koko ! Uko wagoragoza kose , c'était trop surréaliste pour être vrai !

Nagize ngo iyo-ngirwamufaransa iribeshye, nkibwira ngo yenda araza kwikosora avuge ati " Mu by'ukuri "wowe Paul Kagame, uri LE FOSSOYEUR de ton peuple"(uwahagamye rubanda), ndaheba !

Siniriwe mbabara, nahise menya ko abantu bose bari bari muri iriya salle bari mu butumwa bwabo bwo kogeza umwicanyi, ni abantu bakoraga akazi kabo kuko mu by'ukuri babihemberwa ! Bikaba biri mu rwego rw'ibyo ingoma ya Kagame yazobereyemo nakwita Corruption Internatioanale. Kagame we ntatinya gusohora amamiliyoni y'amadolari kugirango agure umuzungu umwe uzajya amuvuga ibigwi nk'uko bagura abakinnyi b'umupira! Kuri we , ni Business nk'izindi ! Abazungu twabonye muri iriya salle rero ni bene abo bagurishije roho zabo, bakaba basigaye basenga umwicanyi ruharwa! Icyo mbakundira gusa ni uko badatinda kwisubiraho ! Mu minsi iri imbere aha , byose bazabisuka hanze, maze bigaragarire bose ko amafaranga y'igihugu yari yarashiriye mu KWIHESHA AGACIRO ni kuvuga politiki yo kwiyerekana uko utari ! Ngiyo politiki igiye kwicisha Abanyarwanda inzara, bagapfa bagashira! Ibyo byo Kagame arabishoboye , Sarkozy abimuhere impamyabushobozi ya Dogitora itari Honoris Causa, Kagame ayitahane ! Nta kindi gisobanuro waha ririya kinamico twabonye, ritazuyaza gukinisha imivu y'amaraso y'Abanyarwanda bigeze hariya = twari mu nzu y'ubucuruzi !

Umwanzuro

Kuva ubu ntihazagire uwongera kwibeshya ku kintu cyitwa DIASPORA RWANDAISE : ni ishyirahamwe rikorera Umwicanyi Paul Kagame n'Agatsiko ke kamaze Abanyarwanda, kakaba gakomeje no kwikubira ibyiza byose by'igihugu.Imibereho myiza y'Abenegihugu ntacyo ibabwiye: abaturage bapfa bakira ibyo ni ibyabo! Uwo muzumva wese ko akorana na Diapora mujye mumenya ko ari umwanzi w'u Rwanda n'Abanyarwanda. Ni bo bagenda hose bakwiza amarozi agamije kwica impunzi , bagacumbikira abicanyi boherejwe na Kagame kurasira impunzi mu mahanga....mubitondere, mubirinde nk'uko amazi yirinda umuriro, nimubishobora mubarwanye kuko inshuti y'umwanzi wawe aba ari umwanzi wawe!

Ikindi ni uko iyi politiki y'umwicanyi Kagame yo kwigaragaza uko atari dukwiye guhaguruka turi benshi natwe tukayirwanya ! Koko tureke ikinyoma gitsinde? Umwicanyi kabombo agaragare nk'umukiza w'Abanyarwanda ? Umujura ukomeje gusahura umutungo wose w'igihugu akomeze abeshye ngo yazanye iterambere mu Rwanda ? Urwo Rwanda avuga ni we gusa n'umuryango we ?

Abashaka impinduka mu Rwanda, igihe ni iki, nimuhaguruke natwe tugaragare...icyiza gihangane n'ikibi (Kagame), ukuri guhangane n'ikinyoma(Kagame)!

Dufite isezerano ko amaherezo ukuri kuzatsinda!...Murakagira Imana.

Butera Malchior, Paris.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S

Ariko ubwo mwanze kuva kw'izima muranze muheranywe n'amateka.

Prezida wacu icyo agejeje ku Rwanda koko ubwo hari utakizi?

Mbere yo kuvuga n'importe quoi muzaze murebe  aho urwanda rugeze maze mureke kurota

Répondre
K

muraho bavandimwe duasangiye gupfa no gukira banyarwanda igihe kirageze ngo tuvire hasi rimwe turwanye ingoma y'igitugu ariko hari icyo ntemeranyaho na banyapolitiki dufite ubu ngo barashaka
revolution nkiyabaye mu barabu nyamara abarabu bayikoze bari iwabo none mwe murashaka kuyikorere mumahanga kereka niba mushaka kubohoza europe ,amerque,ect ni mutahe muze duhangane na gatsiko ka
bicanyi batubohoreje igihugu naho kwirirwa mwiruka iyo za paris, landon, brussel ,new york ,cape town nahandi nimuze KIGALI kuri fron maze dushinge ibirindiro muri rond point tuhashyire amahema
maze murebeko agatsiko kadatsindwa ku mugaragaro KAGAME na bambari be tubashyikirize inkiko ikinyoma tugikubitire aha bona nkuko bivugwa mu kinyarwanda ariko inkiko zacu atari mpuzamahanga kuko
inkiko z'abazumgu ntizatuma abanyarwanda batmenya ukuri ku mahano yaba guyeho atewe n'agatsiko kabibone. MURAKOZE MURAGAHORANA U RWANDA RWA DEMOKARASI IZIRA AGATSIKO

Répondre
E

Iyi site yandikwaho inkuru ziteye isesemi!!! Mujye mushyira mu gaciro niba wanze umuntu uranamuhimbira!

Répondre
G

yes contre success!!!!!!!!!!!!!!!!! uhacanyuwaka kabisa ndi nkawe nakwiyahura, mbega ibigambo usukaguye, ariko ubundi mwabonye intambara itica inzira karengane!!!!!!!!!! simwe mwatangiye mwica
abatutsi ngo ni inyenzi batazi nizarizo? ise ubundi iyo mwica abapoliticiens bazi ibyaribyo mukareka abaturage, nabo bahutu rero bagombaga ntabwo bava amata, nabo bava amaraso nkay'abatutsi.
akebo kajya iwamugarura, muri benshi muracyuzuye u Rwanda, Habyara se yakoze iki mbere ya Kagame????.

naho abafaransa ngo hapfuye bangahe? baruta abao bakiniraga hejuru za voley ball naza basket ball!!!!!!!!! ariko mwagiye mureba kumpande zombi, ubugome bwanyu ntimurabwicuza, abafaransa baje
kubatiza umurindi mumara abantu, umugambi wanyu upfubye mwitwaza abahagaritse ubwicanyi. uzavuga uruhe ntimuzongera kwica abatutsi, nimuteza intambara hazapfa bene wanyu benshi, nibo buzuye isi,
kuko ntawe uzongera gutega ijosi ngo muteme. bye kandi ntugakine abantu kumibyimba, nabo batutsi ntakindi bapfuye na Kagame kitari inda nk'iya'abahutu. Ciao.

Répondre
C

Ni koko kandi birakwiye ko Nyakubahwa perezida Paul Kagame yakiranwa urugwiro kuko
kugeza ubu nta wushidikanya ko ari umugabo ushobore, ni intangarugero mu bandi, ibi rero byose abikomora ku muyoboro mwiza w'ubuyobozi uhamwe yatangije mu rwanda, iterambere amaze kugeza mu
rwanda, amahoro n'umuteka kuri ubu biranga igihugu cyacu, ikoranabuhanga, imibireho myiza y'abanyarwandan'ibindi byinshi cyane byose akorera abanyarwanda nibyo bimuhesha agaciro mu ruhando
rw'amahanga. abanyarwanda rero bo ntibabura kubyishima kuko bazi aho yabakuye, birakwiye ko yakiranwa urugwiro peee.

Répondre
U

Mbega abantu baje kwakira umukuru w’igihugu!!!! Buriya abirirwaga bandika ubusa ngo ntazabona abantu bazamwakira ntibamwaye!

Kubera  narinzi  ko mubufaransa haba interahamwe nyinshi, numvaga Perezida wacu ntamuntu n’umwe uzaza kumwakira. Ariko natunguwe niriya mbaga y’abantu yaje
kumwakira, Uburyo abanyamahanga, ndavuga abasenegali, aba tchad ndetse nabandi   bibutsaga Abanyarwanda ko uwambaye ikirezi ko atamenya ko cyera, bumvisha
Uburyo Abanyarwanda bagomba  gushimira imana kuba yarabahaye umuyobozi nkawe, abazungu batahwemye kumubwira ko ari “le pére des Rwandais” dusanzwe tuzi
mugishwahili nka “BABA WA TAIFA”.

Mubyukuri  HE ni baba wa taifa, yahagaritse ubwicanyi, acyura impunzi zarizigiye kuzamarwa namacinya mu mashyamba ya congo, arimo ararandura ubukene murwanda yoroza abenegihugu,
nibindi byiza umuntu atabasha kurondora.

Vive Paul Kagame!!

Répondre