Urutonde rw’agatsiko kayogoje u Rwanda gakorana na Perezida Kagame!!

Publié le par veritas

Jeannette-Nyiramongi.pngHashize iminsi dukora iperereza rijyanye n’uburyo igihugu cyacu kiyobowe. Mu Rwanda hari ubutegetsi bubiri, ari bwo ibyitwa inzego za nyirarureshwa, n’akazu kayobowe na perezida Kagame, ndetse n’umufasha we Jeannette Nyiramongi.

Itohoza twakoze ryemeza na none ko muri ako kazu harimo n’ikigirwamana cyitwa Gen Jack Nziza, utagira uburambe na buke mu kazi. Yananiwe amasomo ya gisirikare muri Zambia kubera ubumenyi bucye, ahitamo kwibera igikoresho cya Kagame mu bikorwa by’ubwicanyi bukorerwa mu gihugu, no mu bujura bwayogoje igisirikare. Uyu mugenerali ni we uyoboye igisirikare cyose kuko abayobozi bandi ba gisirikare ari we baha ama raporo, na we akayatanga kwa Kagame cyangwa ku mugore we, Jeannette Kagame. Uwo ari we wese Jack Nziza ategetse ko yicwa, ntarara cyereka uwo Uwiteka yahagazeho.

- Gen Jack Nziza: anategeka hafi inzego zose z’igihugu n’iza polisi. Akorana na ACP Faustin Kalisa mu bwicanyi bwose bushoboka, kuko uyu Kalisa afite ingufu kurusha abapolisi bamuyobora, ibi kubera kuba igihangange mu gutinyuka kumena amaraso y’inzirakarengane. Mu gisirikare, Gen Jack Nziza akoresha Brig Gen Rutatina na Col Dan Munyuza, ku buryo aba bombi uwo bagambaniye atarara.

Itangazamakuru ryo mu Rwanda na ryo ryananiwe gukora akazi karyo kubera ko uriyoboye, Patrice Mulama, akoreshwa na Gen Jack Nziza. Artur Asimwe na we akoreshwa na Nziza, anyuze kuri Musoni James. Patrice Mulama na Artur Asimwe ni bo batanga amazina y’abanyamakuru bagomba kwicwa cyangwa gufungwa, bakanatanga inama yo gufunga ibinyamakuru cyangwa gutesha agaciro imiryango irengera uburenganzira bw’itangazamakuru ku isi.

Inteko nshingamategeko y’u Rwanda na yo ni igikoresho (Rubber Stamp) cya Kagame, uyu na we agakoresha Gen Jack Nziza, aho uyu na we akoresha depite Kaboneka Francis na Constance Rwaka (Constance Rwaka ni umwe mu bigirwamana by’abadepite batinze mu nteko ishinga amategeko muri za commision zose. Ahagarariye inyungu z’agatsiko, akaba ari n’umutoni wa Jeannette Kagame kubera kuba umupfakazi wa muramu wa Jeannette Kagame witwa Ndoba). Ndoba yahoze atunze mukuru wa Jeannette Kagame, witabye Imana.

Akandi gatsiko ni agashinzwe kuyogoza abacuruzi bo mu Rwanda. Kayobowe na Capt Rushema, Ntazinda, Alexandre, na Ngarambe. Aba bashinzwe guhatira abacuruzi gutanga kimwe cya cumi cy’umutungo uturuka mu bucuruzi bwabo, bakagitanga mu buyobozi bw’ishyaka rya FPR.

-Musoni James : ni ikindi kigirwamana kigiye kworeka igihugu, aho na we yujuje ibisabwa byose nka Gen Jack Nziza. Aba bombi ni abanyantege nkeya mu bijyanye n’ubumenyi, bakaba ari n’ibikoresho byazamuwe mu ntera kubera kugambanira abanyabwenge b’u Rwanda. Musoni ni intumwa idasanzwe ya Kagame mu gusahura umutungo w’igihugu, ku buryo adateze kwibagirana mu mateka ya za minisiteri nka Minicom, Minicofin, aho yavuye amaze gukamya ikigega mu kwibira Kagame akayabo katagira ingano. Ubu buhanga bwo kwibasira isanduku y’igihugu byamuhaye ingufu zidasanzwe, bimuha n’ijambo mu kwimika abayobozi b’igihugu bose, kuva kuri Makuza Bernard kugera ku muyobozi w’umurenge. Abakamiwe na Musoni bamugezaho raporo y’amanyanga yose ashoboka, na we akayigeza kuri shebuja Pahulo Kagame cyangwa kuri Jeannette Nyiramongi. Musoni ni we uha umugisha amasoko hafi ya yose atangwa mu gihugu; abashaka akazi keza ni we banyuraho, ariko cyane cyane iyo bitwaje agapapuro kaba kariho umukono wa Jeannette Kagame.

-Col Dr Emmanuel Ndahiro : Nyuma yo gukurwaho icyizere, yahawe umwanya wa baringa wo gushingwa amateka no gushyingura inyandiko muri minisiteri y’ingabo (History and Archives Department). Iri kurwaho icyizere rikaba ryaratewe no kunanirwa kwica abatavuga rumwe na Kagame, babarizwa mu bihugu by’Uburayi, no kuba yarananiwe kwica Gen Kayumba Nyamwasa. Dr Ndahiro yabaye icyamamare cyane mu mateka y’u Rwanda ubwo yatangaga amabwiriza yo kwica Jean-Léonard Rugambage, wari umwanditsi mukuru wungirije w’ikinyamakuru Umuvugizi. Yahekuye iki kinyamakuru akoresheje abasirikare barinda Perezida Kagame, nyuma y’uko Umuvugizi ushyize ahagaragara ko ari we watanze amabwiriza yo kurasira Gen Kayumba mu mwaka ushize, muri Afurika y’Epfo. Kimwe na bagenzi be bafasha perezida Kagame kunyereza umutungo wa rubanda, Dr Ndahiro na we amaze kwigwizaho imitungo itagira ingano, yubatsemo imitamenwa mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo.

Umugore we ni we wari uhagarariye mu Rwanda isosiyete y’umuhungu wa perezida Arap Moi, isosiyete yitwaga “Blue Triangle”, yasahuye akayabo katagira ingano ubwo yabonaga ikiraka cyo kugura isima yubatse inzu ya minisiteri y’ingabo ku Kimihurura, izwi kw’izina rya “Pentagone”.

-Prof Nshuti Manasseh: Ni umwe mu banyabwenge wiyemeje kwitandukanya n’ubwenge bwe kubera kurwanira indonke n’amaramuko. Yemeye kuba ikiraro cyo gusahura no guhisha umutungo wa perezida Kagame, aboneraho akanya ko gukoresha amasosiyete ya FPR kubakisha amazu ye bwite abarizwa ahitwa i Gacuriro. Ubu arimo kugenda akurwaho amaboko kubera kunanirwa gutanga umusaruro ugaragara muri minisiteri zose yagiye ahagararira. Akazi gakomeye asigaranye muri iki gihe, ni ako gucunga ingendo na parikingi by’indege za perezida Kagame.

-Gen Kayonga Charles : Ni we mugaba mukuru w’ingabo udakunzwe n’abo ayobora kubera kudakoresha ubwenge yize mu ishuri, ahubwo agahora ategereje amabwiriza aturutse kwa shebuja perezida Kagame. Aya mabwiriza arengera inyungu z’agatsiko kurusha iz’abasirikare muri rusange, bakora imirimo ivunanye ugereranije n’iyo umugaba mukuru wabo, akora. Gen Kayonga ntateze kwibagirana mu mateka y’abagogwe ubwo yabariraga inka ku mugaragaro, iki gisebo n’iki cyaha bikaba nta gushidikanya ko bihora bimukora mu bwonko. Arangwa no gutinya gufata ibyemezo bikomeye nk’ibyafatwaga n’abakuru b’ingabo bamubanjirije.

-Gen Fred Ibingira : Uyu ni umwe mu basirikare bakuru ba Kagame uzwiho gukorera ku bihuha gusa. Kubera ubumenyi bwo hasi cyane bumurangwaho, ntatinya kumena amaraso y’inzirakarengane nyinshi. Muri mata 1995, yagabye igitero cyahitanye impunzi z’abanyarwanda batagira ingano, bari mu nkambi y’ahitwa i Kibeho, mu cyahoze cyitwa perefegitura ya Gikongoro. Igishya ni uko aherutse guhabwa inshingano zo gusaranganya Ibikingi bari baranyaze abaturage ariko yibagirwa kugabanya ibye n’ibya perezida Kagame yanyaze Umubiligi .

-Aloyisia Inyumba : Aherutse kuzuka muri politiki nyuma y’aho yirukaniwe muri sena kubera amakimbirane yari afitanye na Jeannette Kagame, mbere y’uko biyunga. Ubu yagizwe inararibonye ubutegetsi bwa Kagame bwitabaza mu kureshya abanyarwanda bari barayobotse amashyaka ya RNC na FDU-Ikingi. Inyumba yazukanye ingufu zidasanzwe muri politiki kubera gucunga neza amafaranga ya Kagame, ahabwa mo ruswa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, ubu bugeze mu ikorosi rikomeye.

-Amb Gasana Eugene : Uyu na we ni umuvandimwe wa Jeannette Kagame, akaba yaragororewe kuba ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, nyuma yo gusahura akanahombya ikigo cya Altel. Mu Budage, yari afite n’akandi kazi ko gushakira perezida Kagame amamodoka ahenze, anagezweho yo mu bwoko bwa Mercedes Benz. Ikindi kiraka yari afite mu Budage cyari icyo kugurira imyenda myiza Jeannette Kagame, mbere y’uko yongera kugororerwa kuba ambasaderi w’u Rwanda i New-York, ariko na none kugirango we n’umugore we Agnes Gasana, bazajye bita ku bana ba perezida Kagame biga i New-York na Boston.

-Richard Murefu : Ni musaza wa Jeannette Kagame, akaba ari n’umuyoboro mushiki we asahuriramo umutungo w’igihugu. Ni we ucungira Jeannette Kagame inganda z’ibyayi zose zo mu gihugu, afatanyije n’umucuruzi witwa Gatera Egide. Richard Murefu ni na we wahawe amasoko yo kugemurira lisansi na mazutu ibigo byose bya gisirikare. Si ibyo gusa kuko yanahawe ibindi biraka muri minisiteri y’urubyiruko yari afatanyijemo n’umuvandimwe we Musare Murefu.

-Musare Murefu: Nawe ni musaza wa Jeannette Kagame, akaba ari n’umwe mu baherwe mu itangazamakuru ry’u Rwanda. Ni we ucungira mushiki we radio yitwa Contact FM, ari na yo mpamvu ibona amasoko kurusha izindi radio, zirimo n’iy’igihugu (Radio Rwanda). Ibiganiro byinshi bya perezida Kagame, ni yo abihitishaho mu rwego rwo kuyitera inkunga.

-Pichette Sayinzoga: Ni umugore wa mwishwa wa perezida Kagame witwa Byusa. Yagiriwe icyizere cyo kuba umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’imari afite imyaka mirongo itatu gusa, nta n’uburambe buhagije afite. Ibi byose byatewe n’amabwiriza ya perezida Kagame wamushakaga muri uriya mwanya kugirango ahagararire inyungu ze zo gusahurira isanduka ya Leta mu mufuka we.
Mukuru wa Pichette Sayizonga na none ni we ushinzwe abakozi muri Banki z’abaturage, akaba afatanyije na mwishwa wa Gen Jack Nziza, maneko Alain Nsenga na we ushinzwe umutekano muri iyo banki. Aba bose ni bo bica, bakanakiza muri banki zinyuzwamo imishahara y’abarimu bo hirya no hino mu gihugu. Banki z’abaturage ni na zo zibikwamo uturapfarapfa tw’abaturage bishoboye. Ise wa Pichette Sayizonga na we yitwa Mzee Sayizonga, akaba ari we ushinzwe komisiyo ishinzwe amafaranga menshi y’abaterankunga, n’ay’abasirikare bavuye ku rugerero.

-Flora Murefu : Ni umugore wa musaza wa Jeannette Kagame, ari we Richard Murefu. Ni we ushinzwe abakozi n’ubutegetsi muri Banki ya Kigali. We na Gatera James, umuyobozi w’iyi banki, akaba yaranahoze ari umujyanama wa perezida Kagame, ni bo bahagarariye ubucuruzi n’inyungu za perezida Kagame muri iyo banki kurusha iza rubanda, ibika muri Banki ya Kigali.

-Dr Agnes Binagwaho : Ni inshuti magara ya Jeannette Kagame, akaba ari na we umaze igihe kinini muri minisiteri y’ubuzima, aho yagiye yirenza bagenzi be batandukanye bagiye bagerageza gushaka kumubangamira mu kuba umuyoboro wo gusahura akayabo k’abaterankunga muri iyo minisiteri (Global Fund). Akazi ke ni ukwamamaza no kugaragaza ko ayo mafaranga akoreshwa neza, ko n’umubare w’abanyarwanda wicwa n’indwara wagiye ugabanuka. Ahasigaye ayo mafaranga yose aturuka mu baterankunga akanyuzwa iy’ubusamo, ariko mu mayeri menshi, nta we urabutswe.

-Ruki na Diane Karusisi Ngendo : Ruki ni umwe mu basirikare bakomeye barinda perezida Kagame, akaba afite ingufu zisatira iza Maj Rwagasana Willy. Agenda arushaho gukomera no kugirirwa icyizere na Jeannette Kagame, ari na yo mpamvu mushiki we Diane Karusisi Ngendo yagororewe umwanya wo kuyobora ikigo cya «Statistics» na cyo kigomba kugoreka imibare mu nyungu zo kubeshya abaterankunga. Bagaragaza ko u Rwanda rugeze ku iterambere rizira amakemwa, mu gihe umuturage akiririra mu myotsi.

-Ines Mpambara : Uyu ni ukuboko kw’iburyo kwa Madame Jeannette Kagame, akaba ari na we ushinzwe ibiro bya perezida Kagame. Yabaye indahiro mu mateka ya perezidansi kubera kuba inyuma yo kwirenza abantu benshi bari bakomeye muri ibyo biro, kandi mu gihe gito cyane. Abo yirengeje barimo uwahoze ari umunyamabanga wihariye wa perezida Kagame, Davina, Dr David Himbara, Gen Mugambage Frank, Col Tom Byabagamba, Kalisa Mupende, Capt Musekera n’abandi. Iki kiraka Ines yagifashwagamo na Maj Willy Rwagasana, ku mabwiriza ya Jeannette Kagame.

-Umuryango wa Kalimba: Umuryango wa Kalimba ni umwe mu bikomerezwa bya Jeannette Kagame, ukaba ari wo wareze (kurera) Jeannette Kagame akiri muri Uganda, ahitwa Jinja, mbere y’uko FPR igera ku butegetsi mu Rwanda. Jeannette Kagame yagororeye uyu muryango ubwo yagiraga Rosette Rugamba umuyobozi wa ORTPN kugeza ejobundi yirukanywe, Armand Kalimba ni we wari ushinzwe gucururiza perezida Kagame amabuye y’agaciro yacukurwaga muri Kongo, akoresheje sosiyete yitwa Rwanda Metal. Yaje kugororerwa nyuma y’aho sosiyete yuzuza inshingano zayo, ashingwa ubucuruzi muri Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo. Basile Kalimba ni we uhagarariye ubucuruzi bw’amazu “Real Estates” ya Jeannette Kagame muri Afurika y’Epfo. Linda Kalimba na we, nyuma yo gukora igihe kirekire nk’umunyamategeko muri Rwanda Revenue Authority, yaje kugororerwa kuba ushinzwe ubucuruzi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.

-Umuryango wa Kayihura : Itohoza twakoze ryemeza ko uyu muryango ari umwe mu miryango ifite ingufu ku butegetsi bwa Kagame, ingufu ukura kwa Jeannette Kagame, dore ko ari wo wamucumbikiye igihe yabarizwaga muri Kenya mbere y’uko ashakana na Kagame. Amaze kugera ku butegetsi, yagororeyeYolanda Makolo, umukobwa wa Specioza Kayihura, kuba ushinzwe Itangazamakuru muri perezidansi, na ho Yvonne Makolo, umukobwa wa specioza Kayihura, ni we ushinzwe marketing mu kigo cy’itumanaho cya MTN; Viviane Kayitesi, umukobwa wa Kaana Kayihura, ni we ushinzwe ishoramari “Investment” mu kigo cya Rwanda Development Board, Teta Rutimirwa, umukobwa wa Gasumuni Kayihura, ni we ushinzwe “Urban planning” mu kigo gishya gishinzwe ubutaka “Land office”, na ho Rama na Minega Isibo, na bo ni bamwe mu batoni bo mu kinyamakuru cya perezida Kagame, The New Times. Amb Kayihura ubu abarizwa muri ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Amajyepfo.

Joseph , Kigali  (Umuvugizi).

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U

Ababantu kuba ubita agatsiko, nikigaragaraza ko ufitanye ibibazo nabo  kugiti cyawe,wituvanga rero mubibazo byawe, kuko abo bantu utubwiye tubazi nkabayobozi bindashyikirwa.

Ikindi ugomba kumya,  nuko abo bantu utubwiye ar’abanyarwanda  amategeko yemerera kuba kuri iyo myanya bariho, twari kugira ikibazo iyo baza kuba baragiye kuri
iyo myanya amategeko y’urwanda atabibemerera.

Wataye igihe ubavuga ibibi gusa, ariko wirengagije ibyiza batugejejeho, kuko bayoboye Igihugu neza, bafasha Perezida wacu kutugeza kubintu byiza byinshi . nta munyarwanda utabona ko urwanda
ruyobowe neza cyane, wishaka kutwumvisha rero ko abayobozi bacu ari babi, kandi wowe  ntanakimwe utumariye.

Gabanya amashyari akuri kumutima, naho ubundi uzasaza nabi.

Umunsi mwiza!

Répondre