UMUTEKANO HAGATI Y'U RWANDA NA CONGO KINSHASA
Kuri iki cyumweru mu Mujyi wa Kinshasa, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe aherekejwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare rw’u Rwanda, Col Dan Munyuza, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Congo, Mwando Nsimba, mu byo bibanzeho ku isonga haza umutekano ureba ibihugu byombi.
Umuvugizi w’Ingabo Jill Rutaremara yatangaje ko ibi biganiro hagati ya ba Minisitiri w’Ibihugu byombi b’Ingabo bije bikurikira ibyo bagiranye mu mezi atatu ashize byari byabereye mu Karere ka Rubavu.
Rutaremara yatangaje ko muri iyo nama Abaminisitiri bombi biyemeje kujya bahanahana amakuru. Bigiye hamwe raporo yakozwe na Komite y’inzobere mu bya gisirikare zo mu bihugu byombi ivuga ku bibazo by’umutekano, ibi ngo bikaba byari mu rwego rwo kurebera hamwe icyakorwa.
Mu bindi bibazo bigiye hamwe harimo ikibazo cy’inyeshyamba za FDLR, nk’uko Umuvugizi w’Ingabo akomeza abivuga, abaminisitiri bombi bemeranyije ko usibye kuba uwo mutwe w’inyeshyamba utera ikibazo u Rwanda, na Congo ni uko.
Mu byo abaminisitiri bombi bemeranyijweho harimo ko Abagaba Bakuru b’Ingabo z’ibihugu byombi na bo bazahura bakagirana ibiganiro mu gihe ibihugu byombi icyo bishyize imbere ari uko Akarere k’Ibiyaga bigari karangwa n’umutekano n’ituze, nk’uko Rutarenara akomeza abitangaza. Hari kandi ko abaminisitiri b’ingabo b’ibihugu byombi bajya bahura buri meza atatu bakaganira ku bibazo by’umutekano ndetse n’ibigamije kuwuhungabanya biba byavutse.

Source: igihe.com
Inkuru bifitanye isano:
-RDC-Rwanda: inama ku kibazo cy 'umutekano muke mu karere
posted on Jun , 21 2010 at 07H 26min 03 sec
Foto: The New Times
Kayonga J.