UMUHUTU USHINZWE UBURETWA MU RWANDA YANDIKIYE MAKUZA BERNARD

Publié le par veritas

Umuyobozi wa TIG yandikiye Minisitiri w 'Intebe nyuma yo kutanyurwa n 'ibyo yasabwe n 'Umuvunyi

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Imirimo Nsimburagifungo Ifitiye Igihugu Akamaro (TIG), Evariste Bizimana, yandikiye ibiro bya Minisitiri w’Intebe nyuma yo kutanyurwa n’amabwiriza yahawe n’Umuvunyi Mukuru yo kugarura mu kazi abakozi birukanwe n’urwego ayobora.

Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Vincent Ryamugema, yahamirije The New Times ko Bizimana yanditse ibaruwa kuri icyo kibazo, gusa ntiyatangaje ibiyikubiyemo n’ubwo yavuze ko bacyiyigaho, nyuma bakaba aribwo bazatangaza icyemezo cyabo.

Nyuma yo kwirukanwa kw’abakozi bagera kuri 16 bakoraga muri TIG, aba bakemeza ko birukanwe bidakurikije amategeko, bandikiye Umuvunyi Mukuru bamusaba kurenganurwa. Tariki 28 Nzeli uyu mwaka Umuvunyi yandikiye Umunyamabanga Nshingabikorwa wa TIG, Evariste Bizimana, amusaba gusubiza abakozi birukanwe mu mirimo yabo mu maguru mashya.

Amakuru yaturukaga mu nzego zizewe muri Nzeli yemezaga ko abo bakozi uko ari 16 birukanwe ku mpamvu zidafututse nyuma yaho ubuyobozi bwa TIG bwananiriwe kugaragariza abashinzwe iperereza impamvu zifatika zatumye birukanwa.

Nyuma y’iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi Mukuru, byatahuwe ko hari na bamwe mu bakozi ba TIG b’igitsinagore bahohotewe n’umuyobozi wabo Bizimana Evariste.

Aba bakozi uko ari 16 mbere yo gusabirwa ko basubizwa mu kazi bahozemo bandikiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Polisi y’Igihugu n’Umuvunyi Mukuru, bagaragariza izi nzego uburyo birukanwe hadakurikijwe amategeko.

Nyuma y’uku gutabaza, iyi Minisiteri n’Umuvunyi Mukuru bashyizeho amatsinda atandukanye yo kujya gukora iperereza kuri icyo kibazo, ibyavuyemo ni nabyo byateye Umuvunyi gusaba Bizimana ko yasubiza mu kazi abo yirukanye.

TIG ni urwego rwa Leta rukurikirana imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro ikorwa n’abemeye icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside y’Abatutsi mu 1994 bakanakatirwa ibihano.

Hejuru ku ifoto:

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Imirimo Nsimburagifungo Ifitiye Igihugu Akamaro (TIG), Evariste Bizimana
( source : igihe)
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article