Umucamanza ati: “Ingabire ashobora gufungwa burundu” Ingabire ati:”ndi mama w’abana bane” !

Publié le par veritas

Source : umuseke

Mu rubanza ruregwamo Ingabire Victoire, kuri uyu wa kane rwari rugeze ku munsi warwo wa 25. Kuri uyu munsi, umucamanza yavuze ko ibyaha by’amacakubiri n’ibindi Victoire aregwa bishobora  gutuma afungwa burundu, ariko bamaze amezi abiri bamwumva kugira ngo barebe ko haricyo yasobanura cyamuvana muri gereza.

Ingabire Victoire imbere y'ubucamanza/Photo ububiko

Ingabire Victoire imbere y'ubucamanza/Photo ububiko

Kuri uyu wa kane, Victoire afatanyije n’abunganizi be, yakomeje kwisobanura ku magambo yagiye avuga ageze mu Rwanda, ndetse n’inyandiko yagiye yandika ubushinjacyaha buhamyako zuzuyemo ivanguramoko, amategeko y’u Rwanda ahanira bitewe n’aho ryagejeje igihugu nkuko abacamanza babitangaje.

Mu kwiregura kwa Victoire Ingabire, avuga ko inyandiko yagiye yandika atari ibyo yihimbiye, ahubwo ari ibyo yagiye avana muri za raporo za LONI (UN), inyandiko za Wikileaks, ndetse akavuga ko yagiye anaganira n’abanyarwanda batandukanye.

Usibye inyandiko (document) aregwa ndetse n’abamuburanira basabwe n’urukiko kuko ngo bemeye kuyizana, Victoire Ingabire yabajijwe impamvu atazana izo raporo yemeza ko yagiye akuramo ibyo yandikaga, cyangwa ngo azane abo avuga ko yaganirizaga bari mu Rwanda we ari mu mahanga  ngo bamubwire uko mu Rwanda byifashe.

Ku cyaha cyo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho akoresheje amagambo asebya leta, nkaho bamushinja ko I Kanombe yabwiye abari baje kumwakira ko Ruswa mu gihugu ikabije mu nzego zose, kandi we aje kuyirandura, Victoire Ingabire yashimangiye ko afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka byose abona bitagenda kandi yumva adakwiye kubihanirwa.

Umucamanza yasobanuriye Ingabire ko mu Rwanda umuntu ashobora kuvuga ibitagenda, ariko yirinze gukoresha imvugo zisesereza cyangwa zihamagarira rubanda kwanga ubutegetsi, ko hari imbago (limites) atagomba kurengera avuga ibitagenda.

Ibi Ingabire Victoire nawe yaje kubyemera mu rubanza, avuga ko koko hari aho umuntu atagomba kurengera ngo asebye ubutegetsi, ariko we yumva yabikoze mu buryo bumuhesha agaciro kandi butagatesheje ubuyobozi buyoboye u Rwanda.

Ahagana saa 12h55, haje kuba kutumvikana hagati y’ababuranira uregwa (ba Maitre Ian na Gatera) n’ubushinjacyaha, basabye ko kuri uyu wa gatanu Victoire ataburana bityo bakabasha kumusura bakaganira ku rubanza rwabo, kuko muri Week End batabemerera byoroshye kumusura. Ibi abacamanza baje kubyanga basaba ko urubanza rutagomba gutinzwa, ko rugomba kuva munzira rugakomeza kuri uyu wa gatanu.

Ingabire yafashe ijambo n’ikiniga kinshi ndetse yihanagura amarira, maze ati: “….Ndi mama w’abana bane, sinshaka gutinza urubanza rwanjye, ariko nimumpe umunsi w’ejo (kuwa gatanu) nzige kuri dossier yanjye mfatanyije n’abanyunganira”.

Urukiko rw’umvise amagambo yuzuye akababaro ya Ingabire Victoire rwemeye ko kuri uyu wa gatanu we n’abamwunganira bahabwa uyu munsi wo kuwa gatanu, maze urubanza rukazasubukurwa kuwa mbere tariki 24 Ukwakira.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

UbwoSekoko madamu victoire, wumvaga ko ibyo bitekerezo byawe bizahabwa umwanya muri iyi leta y’ubumwe n’ubwiyunge? wumvaga ko amategeko y’urwanda yari bukwihanganire nibyo wakoraga ushaka ko
Abanyarwanda basubiranamo? None dore birakugarutse, kandi niba ufite umutimanama, nagusaba kwemera ibyaha uregwa, warangiza ukabisabira imbabazi hakabaho inyoroshya cyaha kuri wowe, kuko nangye
uko mbibona, nuko uzaborera muri uwo munyururu.

Abana bawe bari bageze murugero aho bari bakwiye kubana na nyina, bakabona uburere bwiza, none dore bagiye kuzakubura, kandi ntawundi bazira uretse wowe nibitekerezo byawe bisenya.

Iyaba wahaga agaciro, n’uburemere ibyaha uregwa, byatuma usubiza ubwenge kugihe.

Mugire umunsi mwiza!

Répondre