UKWICWA KWA KOLONELI KADHAFI NI IKIMENYETSO CY'IBIHE : Ingoma z'abasilikare bategekesha igitugu zicyuye igihe !

Publié le par veritas

097 kagame kadafi

Kagame iyo areba ukwicwa kwa Kadhafi yibaza iki ?

Source : leprophete.fr

1.Burya koko ibihe biha ibindi !

Umuyaga w’impinduramatwara urongeye uvugije ubuhuha muri Afurika! Habayeho igihe Ingoma ya cyami yari yemewe mu bihugu byose bya Afurika. Ni uko abaturage bakarushanwa guhakwa no guhakirizwa i Bwami kugira ngo babeho ! Bukeye aho Abakoloni bagaragarije ko barusha amaboko Umwami, abaturage barabayoboka,bumvira amabwiriza mashya y’umuzungu ndetse bamwe mu baturage bagirwa abacakara bakajya bagurishwa nk’amatungo ! Mu myaka ya za 60, Abanyafurika bajijutse banze gutegekwa n’umukoloni, bahamagarira abaturage guhaguruka bakivumbura kugeza bamuhambirije izuba riva! Nguko uko ibihugu byose byaronse ubwigenge, ibyinshi biyoboka ubutegetsi bwa Repubulika ! Nyuma gato ya Independance hadutse gahunda yo guhirika guverinoma zafashishe abaturage kwigobotora ingoma ya gihake na gikoronize. Ni uko abasilikari batagira impuhwe na gato bakora za Coup d’Etat zimena amaraso, basogota abategetsi batowe na rubanda, bakerera abaturage batagira ingano,bashyiraho ubutegetsi bw’igitugu, bushingiye ahanini ku iterabwoba no gusahura ibihugu byabo ! Icyo gihe cyaherekejwe n’intambara z’urudaca zitwaga « Guerres de libération nationale », imivu y’amaraso iratemba karahava ! Kugeza muri uyu mwaka wa 2011 bene abo Basilikari bafashe ubutegetsi bamaze kugarika ingogo bari bacyibwira ko ari INDAHANGARWA !

2.Nyamara dore igihe icy’abasilikari bategekesha igitugu nacyo kirarangiye !

Koloneli Kadhafi yari amaze imyaka 42 ku butegetsi ! N’iyo wakora ibyiza ute, imyaka 42 ku butegetsi ni myinshi cyane, ugera aho ukarambirana, ukavanga ibintu, ukica byinshi, ugakiza bike! Ugera aho ukiyitiranya n’igihugu, ibyo wifuza wowe wenyine n’umuryango wawe, ukagira ngo ni ibyo abaturage bose bifuza, maze uwo mutabona ibintu kimwe ukamwita umwanzi, ntuzuyaze gukoresha ingufu za Leta mu kumufunga cyangwa kumwambura ubuzima! Erega si ku busa Abazungu bashyizeho umubare wa manda umutegetsi wabo atagomba kurenza ! Umukuru w’igihugu ugejeje ku myaka 10 ayobora, agomba kwegama akareka abandi nabo bakayobora! Guhinduranya abategetsi (alternance) hatagombye kumeneka amaraso ni ryo shingiro rya demokarasi nyayo n’amajyambere arambye! Nyamara abanyagitugu bo muri Afurika ntibakozwa iryo banga rikomeye rya politiki !

Kuba amahanga atinyutse guhaguruka akarasa Kadhafi n’ingabo ze kugeza batsinzwe ntibyitwe kwivanga mu butegetsi bwite bw’ikindi gihugu, birerekana ko imyumvire yarangije guhinduka, abategetsi b’igitugu bo muri Afurika( niho bitangiriye ariko n’ahandi bizahagera!) nta we ukibacira akari urutega! Niba bazi ubwenge nibamenye ko igihe cyabo kirangiye ! Ibi kandi birerekana ko abenigihugu bafite imbaraga zidasanzwe, iyo babyiyemeje nta mutegetsi n’umwe w’umunyagitugu batahirika!

Abasilikari bakiri ku butegetsi bakwiye kwibwiriza inzira zikigendwa barekura iby’abandi : ubutegetsi n’imitungo basahuye ! Ubu se Miliyari 8 z’ama euros Kadhafi yari yararunze ku makonti ye zimubujije gupfa nk’imbeba ? Ubu se ko apfanye n’urubyaro rwe, asize iki I musozi nyuma y’imyaka n’imyaniko ngo ari “Guide” da ? Ubu se ayo mafaranga yose ntagiye gusubizwa Libiya? Inkora busa we!

3.Si umwihariko wa Libiya n’ahandi henshi iyi nkubiri y’impinduramatwara yatangiye guhuha!

Nyuma ya Kadhafi hari abandi banyagitugu batatu bugarijwe! Abo ni Perezida Bashir wa Siriya, Perezida Ali Abdalla Saleh wa Yemen na Paul Kagame wo mu Rwanda ! Aba banyagitugu bahuje ingeso yo kuba intabwirwa, bakaba basa n’abantu batigiramo urugingo rushishoza ngo bamenye ko ibihe byahindutse! Ndetse hari Umunyalibiya numvise agira ati “abantu bateye nka Kadhafi si abantu kuko “umuntu”agira impuhwe, bo iyo bajya kurasa no kwica abaturage, bakaba batagisha imitima inama ! Muri make si abantu ni “CREATURES” tutazi ubwoko bwazo ! Ariko mu bareke, akabo kashobotse.

Muri Siriya na Yemen abaturage barahagurutse! Kwicwa buri munsi ntibibaca intege na busa ahubwo bibatera ubutwari bwo gukomeza urugamba rwo gusezerera bariya bicanyi babategeka, kandi mu minsi itarambiranye, Perezida wa Siriya n’uwa Yemen bazava ku butegetsi boga mu maraso yabo bwite nka Kadhafi ! Birababaje ariko nta kundi byagenda!

4.Paul Kagame na we ibye bigeze mu mahina

Guhera mu 1994, kuva Paul Kagame yafata ubutegetsi, ntawe uyobewe uko yarimbuye Abanyarwanda, Abanyekongo, ndetse n’Abazungu ntiyabarebeye izuba!

(1)Abanyarwanda ntibahwemye kumwamagana kubera ko yakomeje kwica abantu mu gihugu (Kibeho, Gisenyi, Ruhengeri, Byumba….), abandi akabafunga abahora ubusa cyane cyane abanyabwenge n’abanyepolitiki badashyigikiye ubwicanyi bwe.Uko Victoire Ingabire bariho bamugaraguza agati, n’umwana w’uruhinja arabibona akabigaya ! Bernard Ntaganda, Deo Mushayidi, Charles Ntakirutinka n’abanyamakuru bigenga, barazira iki kindi uretse guharanira uburenganzira bw’Abenegihugu ?

(2) Taliki ya 1/10/2011, Theogene Rudasingwa yashinje Kagame imbere y’amahanga yose ko ari we wahanuye indege ya gisivili yari itwaye Perezida Habyarimana na mugenzi we Ntaryamira w’u Burundi maze icyo cyaha cy’iterabwoba akaba ari cyo CYATEJE jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyamara Kagame yari yararahiye, agacurikiranya indahiro abeshya ngo ntaho ahuriye n’ihanurwa ry’iyo ndege yarikoze!

(3)Taliki ya 1/10/2010, Loni yasohoye raporo yitwa Mapping imushinja ko yakoreye Abahutu jenoside , akabatsinda mu mashyamba ya Kongo n’ubu imirambo yabo ikaba ikiribwa n’inkongoro n’ibisiga.

(4) Umujuji w’umusipanyoro yarangije gushinja Kagame n’Abambari be bagera kuri 40 , ibyaha bikomeye by’ubwicanyi birimo na jenoside .

(5) Umujuji w’Umufaransa witwa Trevedic amaze gusoza raporo ishinja Kagame guhanura indege ya Habyarimana no kuba ari we wateje jenoside y’Abatutsi n’umwiryane wahitanye Abanyarwanda basaga miliyoni abandi barenga miliyoni 6 bakaba bariho batariho !

(6) Kagame agomba kuba atari umuntu ahubwo ari indi “CREATURE” tutaramenya ubwoko bwayo ! Umuntu yashinjwa ibyaha bingana bitya, agakomeza akibwandagiza imbere y’abazungu n’abanyamahanga ngo ngaha ndi igitangaza, nazanye iterambere mu Rwanda, ngo nirirwa kuri Twitter mvugana n’Abanyamerika? Ngaho rero nakenyere…yarwanye nyinshi, urugamba ruje rwo ruzarangira nk’urwa Kadhafi n’abo yitaga imbeba! Ndabona abo Kagame atahwemye kwita ISAZI, IBIKERI, IBIGARASHA,IBIPINGA….benda kumuhagurukana, nabe atekereza ruhurura azagwamo !

5. Nta munyarwanda uzongera kwitwa impunzi!

HCR iherutse gutanga amezi 6, hanyuma ngo “ntihagire umunyarwanda uzongera kwitwa impunzi” nk’uko bivugwa I Kigali! Iki cyemezo ni icyo gushyigikirwa n’Abanyarwanda ndetse n’amahanga yose! Natangajwe n’abirirwa batabaza ngo HCR nihindure iki cyemezo ! Njye ndabona iki cyemezo ari ikimenyetso gikomeye cy’ibihe tugezemo!

(1) Hari Umunyarwanda wishimiye gukomeza kuba impunzi ? Ntawe rwose !

(2)Ahubwo ikibazo nyamukuru ni iki : Icyo Abanyarwanda bahunze cyararangiye ? Ko bahunze ubwicanyi bwa Kagame, Kagame ntagihari ? Igisubizo: Kagame aracyahari wese, aracyica kandi aracyafunga inzirakarengane! Ibyo kandi na HCR ntibiyobewe!

(3)Aha rero niho Abanyarwanda dukwiye kumva ibintu neza! Amahanga yaduhaye amezi 6, ngo dukureho inzitizi zose zituma Abanyarwanda barenga ibihumbi 150 bahera ishyanga.Kandi izo nzitizi nta zindi ni Paul KAGAME n’Agatsiko ke !

(4) Dore ukundi kuri kudakuka: Ibihugu bisanzwe bitanga amafaranga yo gufasha impunzi ubu byibereye muri Crise idasanzwe! Ni ukuvuga ko nta mafaranga yo gutunga impunzi ibihumbi 150 ahari! Icyakorohera amahanga ni ukubona amafaranga yo gutungira Paul Kagame n’Agatsiko ke( Abantu batarenze 40)mu buroko bw’I LA HAYE! Byumvikane rero ko , mu by’ukuri, icyemezo cyo kuvuga ko Abanyarwanda batazongera kwitwa impunzi ari AKAJISHO Loni yiciye Abanyarwanda, gusa bo basa n’abatumva ! Mu gihe cy’amezi 6 gusa twakagombye kuba twakuye ishyano ku musozi !

(5) Aho kurwanya icyemezo cya HCR nidushake inzira isubira Iwacu, mu buryo bwose bushoboka! Libiya, Tuniziya, Misiri…si urugero rutari kure ? Ibyo abandi baturage bashoboye twe byatunaniza iki ?

UMWANZURO

(1)Abaturarwanda nibareke ubwoba budafite ishingiro, umunsi bahagurutse Kagame ntazamara ukwezi ataratuva mu maso!

(2) Amahanga yiteguye gufasha Abanyarwanda akadukiza Kagame ariko mu gihe twaba twahagurutse tukagaragaza ubushake bwo kumukuruho.

(3) Abiyemeje kuba Abanyapolitiki b’Ababanyarwanda badashyigikiye ingoma mpotozi ya Kagame , uhereye ku bari mu mahanga:

*nibave mu bitotsi,

*bashyireho URWEGO rubahuza,

*amahanga arutere inkunga,

*bajye imbere y’Abanyarwanda babereke inzira bagomba kunyuramo ngo bahangare kandi batsinsure ingoma ya Kagame n’Agatsiko ke k’Abasilikari b’Indobanure zaturutse Uganda!

RENDEZ-VOUS I KIGALI.

Zelote Mahoro.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I

Abantu bagiye bavuga kenshi ko IBUKA iriho ubu MU rWANDA ititaye ku nshingano uwo muryango washyiriweho wo kurengera no kuvuganira abacitse ku icumu rya jenoside ko ahubwo urengera inyungu
z'agatsiko kari kubutegetsi mu Rwanda. Tumaze iminsi tubona uwitwa FORONGO yashyushye umutwe ngo ahangayikishijwe nibyo RUDASINGWA yavuze by'uko Kagame ariwe wahanuye indege yarimo Perezida
Habyarimana cyangwa akibasira RUSESABAGINA ngo ntabwo agomba guhabwa igihembo! None se uyu FORONGO wa IBUKA noneho aravuga iki kuri RWIGEMA ushinjwa gukora jenoside none akaba aje kwisabira akazi
Kagame! Ubu se ntibirahita bigaragarira amahanga yose ( amabanyarwanda twe tuzi ukuri) ko mu Rwanda ibyaho ari ugupfundikanya! Uvuze ibitagenda mubutegetsi aba umujenosideri, yaramuka asingije
ubwo butegetsi icyaha kigahita kiguhanagurwaho ntarubunza , ntanuzi aho bya korewe ngo agirwe umwere !! IBUKA we USHOBORA KUBA UCURANGIRA ABAHETSI !! Icyakora ntimuzongere kubeshya Icyaha
cya jenoside burya kirasaza ndetse kikaba ikigarasha gicitse!!

Répondre
U

Ntimukajye mugereranya ibintu bitagereranywa, ntabgo wafata umunyagitugu nka Kadafi, nurangiza umugereranye na Perezida wacu twatoye binyuze munzira ya demokarasi.

Icyambere, kadafi yaramaze kubutegetsi imyaka igera kuri 42, Perezida wacu ari kuri mandate ya 2 yakabiri itegekonshinga rimwemerera. Ubwo uraherahe umwita umunyagitugu?

Icyo mu muziza ntakindi, nuko yabakomye mu nkokora, igihe mwafataga imihoro na macumu, mutagiye guhiga inyamaswa, ahubwo mugamije gutsemba abantu mubaziza uko imana yabaremye, none ibyo nibyo
bibabuza amahoro, mukumva ko igihe cyose Perezida azaba akiriho, ko mutazagera kumugambi wanyu mubisha. Muribeshya, ntacyo muzapfa mugezeho, Perezida wacu turamukunda.

Rero witakaza igihe cyawe uroha abantu mu muhanda kandi wowe no kugirango wandike iyi nkuru wabanje guhisha izina ryawe. Urarushywa n’ubusa, niba watahaga ukaza ukirebera Uburyo tubayeho neza
mugihugu cyacu.

Ugire umunsi mwiza!

Répondre