UGANDA :Perezida Museveni yaba koko ari hafi gukurwa k’ubutegetsi ku ngufu (Coup d’Etat)?

Publié le par veritas

 

Museveni[1]Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka ahantu hizewe tutashatse gutangaza kubera uburemere bw’inkuru, yemeza ko hari umugambi w’uguhirika Perezida Museveni muri uku kwezi kwa mbere.

Bamwe mu bataramakuru b’ikinyamakuru Umuvugizi bemeza ko ari imigambi y’ukwica Perezida wa Uganda, bamwicishije igisasu (Bomb), mu gihe azaba ari mu gikorwa cy’ukwiyamamariza umwanya wa Perezida biteganyijwe muri iyi minsi iri mbere.
 
Amakuru atugeraho yemeza ko hari  basirikare bakuru babiri ba  Uganda bari muri icyo gikorwa, babitewemo inkunga n’umuperezida w’igihugu cy’abaturanyi, k’uburyo ngo umwe mu basirikare b’inkoramutima za perezida Museveni yaba arara kuri telefoni itazwi na mugenzi we uyoboye icyo gihugu cy’abaturanyi, bapanga uburyo bakwirenza uwo musaza, mbere y’uko amatora ateganyijwe agera cyangwa ngo arangire.
 
Amakuru atugeraho na none yemeza ko hapanzwe urutonde rw’abasirikare bakuru bagomba kugwa muri icyo gikorwa, cyane bo mu bwoko bwa ba Hima, k’uburyo ayo amakuru anemeza ko bamaze no kugenda barushaho kugenzura aho batuye n’ibyo bakora, mbere y’uko iki gikorwa gisozwa.
 
Ibi bikaba bigomba kuzaborohera kandi, dore ko bamaze no kumenamo akayabo k’amadorali atagira ingano, kandi bakaba banafite abandi bantu bakorana hirya no hino mu nzego z’iperereza, bigatuma biborohera kumenya gahunda zose z’umukuru w’igihugu cya Uganda.

Amakuru anatugeraho na none yemeza ko bamwe mu bapanzwe guhita bicwa nyuma yicyo gikorwa cy’uguhirika Perezida Museveni, ni Gen Tinyefuza hamwe na Gen Salim Sareh, k’uburyo  barushijeho kubagenzura mbere y’uko iyo migambi yabo ishyirwa mu bikorwa.

Tukaba tumaze kumenya ko hanateganyijwe ibikorwa by’umutekano mucye, bishobora kugwamo abayobozi bo hejuru  muri icyo gihe cy’amatora, bavuga ko bikorwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, ariko mu by’ukuri bikaba ari nabyo bagomba kuzakoresha nk’icyuho cyo kwirenza uwo muperezida, naramuka adakajije umutekano we cyangwa ngo yitonde cyane muri iyi iminsi iri mbere, aho bamaze gukoresha inkoramutima ze  nka ba Yuda Isikarioti.
 
Kyomugisha

 

Kampala

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article