UBUTEGETSI BWA FPR NA KAGAME BURANANIWE, BAMWE MU BANYARWANDA BAREBA KURE BATANGIYE GUTANGA INZIRA Y'UKO UBWO BUTEGETSI BWASIMBURWA !
Nyuma y'imyaka irenga 17 FPR ifashe ubutegetsi hagiye havuka amashyaka menshi ya opposition hirya no hino ku isi ndetse no mu Rwanda naho yaravutse nubwo yabujijwe gukora mu bwisanzure. Ayo mashyaka yose yerekanye vision afite ndetse amwe akanyuranya mu myumvire yuko ubutegetsi bwahinduka. Ubusanzwe ibi ntacyo bitwaye kuko niho usanga ibitekerezo binyuranye iyo ubishyize hamwe bibyara ingufu nyinshi kandi bikavamo na compromis.Nkuko nigeze kubivuga hano ku mbuga amashyaka ya opposition yose akeneye guhuza ingufu hamwe nuko agakorera hamwe kuko ubu tugeze kuri etape ya kabili. Etape ya mbere yari iyo kubaho no kwerekana vision ndetse na ba leaders bakigaragaza.
UBUTEGETSI BWA FPR BURANANIWE
Ubutegetsi bwa Kigali buyobowe na FPR bufunga abatavuga rumwe nabwo, bugafunga abanyamakuru, bukica aba opposants, rugafunga espace politique ku buryo nta muntu utinyuka kuvuga icyo atekereza ngo DMI itamwirenza, ubutegetsi butareba inyungu z'abaturage bubasaba kurandura imyaka ibatunze ngo batere indabyo zizakiza abakire, ubutegetsi bwahindanyije système d'enseigenement kubera guhuzagurika, ubutegetsi budashaka amatora adafifitse ahubwo bwiba amatora, ubutegetsi bushoza intambara mu baturanyi, ubutegetsi bugendera ku ivangurakoko nkuko ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yabivuze, ubutegetsi buregwa genocide (voir mapping report) etc..ubu butegetsi nkubu burananiwe ku buryo hakenewe ubundi butegetsi bushya abanyarwanda bose baba abahutu, abatutsi cyangwa abatwa bibonamo.
HAKORWA IKI ?
Umwaka utaha wa 2012 ugomba kuba uwo guhuza opposition yose nyarwanda nuko bagakorera hamwe , bagashaka compromis kubyo batumvikana ku buryo bereka abanyarwanda ndetse n'amahanga ko bishoboka ko habaho une alternative ku butegetsi bwa Kigali bigaragara ko bunaniwe. Amashyaka yose yigaragaje agomba gukora inama nuko bakarenga utubazo duto duto bapfa, bakarenga za ego zabo nuko bakemera kwicarana ku meza mawe nuko bagashyiraho un cadre de collaboration ibahuza bose.Bakirinda guhubuka no guhuzagurika. Ariko buri shyaka rigomba kugumana ubwisanzure bwaryo nuko bakajya bahuriza ibitekerezo muri iyo coalition.
Ni byiza ko tendances zose zitumirwa muri iyo nama kugira ngo hatazagira uvuga ko bamufungiyeho umuryango. Ibi ni ngombwa cyane kuko bizatuma hatabaho opposition ya opposition ahubwo hakabaho gushyira hamwe avec un objectif yo gukuraho ingoma y'igitugu. Burya ngo iyo utazi uwo murwana ntunamenya uko urwana. Abantu bagomba kumenya ko intambara irwanwa ari iyo gukuraho ingoma y'igitugu no gushyiraho état de droit. Ibi nibyo bagomba gushyira mu mutwe mbere na mbere. Amashyaka yigaragaje mbona yaza muri iyo nama ni nka RNC, RDI, FDU ya ba Nkiko, FDU ya ba Ndahayo Eugène, CNR Intwari, Ishyaka riyobowe na Mushayidi (nibagiwe izina), ishyaka rya Rusesabagina, Ishyaka Banyarwanda, Ishyaka riyobowe na Hitimana Boniface, ishyaka Imvura, ishyaka PS - Imberakuri, ishyaka Green Party, Ishyaka riharanira ubwami, parti AMAHORO PC. Muri aya mashyaka (nandi wenda naba nibagiwe kuko ntawe ugomba guhezwa inyuma) hakwiyongeraho na za groupe de droit de l'homme nkimwe ya Joseph Matata, ndetse nimwe ya JMV Ndagijimana n'andi ntibuka ariko yose agomba gutumirwa.
BYAKORWA GUTE
Buri organisation yakwohereza mu nama abantu babiri cyangwa batatu nuko bagahura bakiga ku bibazo byugarije u Rwanda bakareba ibyo bumvikanaho ndetse nibyo batumvikanaho nuko bagafata umwanzuro wo kwemeza ibibahuje no gushinga cadre de collaboration ibahuza bose. Si ngombwa ko bumvikana kuri buri ngingo kuko bitanashoboka. Abo bantu bateraniye aho babiri babiri (cyangwa babatu) bava muri buri organisation nibo bakora icyo nakwita collège des représentants cyangwa assemblée générale. Nuko iyo assemblée ikitoramo comité technique y'abantu nka batanu bava mu mashyaka anyuranye bakora akazi kanyuranye karimo diplomatie, secrétariat, trésorerie, communication, Umuvugizi.
Ubwo ikizaba gisigaye ni ugushaka un facilitateur de préférence w'umunyamahanga akemera gukora akazi ka modération muri iyo débat kugeza ku ndunduro iyo cadre de collaboration ishinzwe. Ibi bisaba ko buri shyaka rishaka kuza muri iyo nama riza rifite un document(inyandiko) igaragaza neza amahame yaryo ndetse bakanerekana nuko babona ibibazo by'u Rwanda byakemurwa muri domaine zose. Nuko iyo nama ishobora no kurangira ishyizeho za commission zishinzwe kwiga ibibazo bitandukanye byugarije u Rwanda. Niyo mpamvu abagomba kwoherezwa muri iyo nama ari abantu bari orienté solution. Kunenga ni byiza ariko ubu harageze ngo na solutions zishyirwe ku meza.
Iki gikorwa ntikizoroha kuko byanze bikunze FPR izashaka kukiburizamo ariko nikigerwaho niho hazubakwa alternative nyayo kandi yerekana ko ingufu za opposition zose ntawe uhejwe zishyizwe hamwe. Ninaho n'amahanga ashaka gufasha abanyarwanda bazonzwe n'igitugu bazabona aho ahera kuko bizaba bigaragaye ko noneho hari une alternative valable mu gusimbura ubutegetsi bwa FPR bunaniwe butagishoboye guhangana n'ibibazo byugarije u Rwanda. Umwaka wa 2012 iyi niyo ntego abanyamashyaka bose ba opposition bagomba guhuriraho bakicara hamwe, bagashyira za ego (kutumvikana) zose hasi, bakibagirwa twa conflits personnels bafitanye n’uko bakubaka une alternative ikomeye.
IMBOGAMIZI
Imbogamizi ya mbere mbona ni ukurwanira imyanya muri iyo coalition mbere yuko inajyaho. Gukemura iki kibazo bisaba guha assemblée igizwe nabava mu mashyaka yose pouvoir yose akaba ari nayo ifata ibyemezo byose par consensus (ubwumvikane). Ibi bizatuma hatabaho umuntu ku giti cye uzashaka kubohoza iyo coalition cyangwa kuyihindura akarima ke. Iyi coalition igomba kuba nka institution irenze abantu ku giti cyabo. Iyo comité yajyaho ni comité technique yo gushinga abantu imirimo technique nko gukora diplomatie, kwandika imyanzuro y'inama, gufata cotisation (imisanzu), gukora communication no gutangaza ibikorwa bya coalition, no guhitamo umuvugizi wa coalition kugirango batazajya basohora amatangazo 20 anyuranya kuburyo bitatera akajagari. Uwo mwanya w'umuvugizi wahabwa umuntu iyo assemblée izaba yahisemo kandi ukaba n'umwanya assemblée ishobora guhindura uwufite igihe cyose atandukira ntakore ibyo coalition yamutumye. Assemblée ubwo niyo yaba iri hejuru kandi ifite ububasha bukomeye bwo gufata ibyemezo byose par consensus.
AVANTAGE YIYI COALITION
Avantage (ibyiza) yiyi coalition ni uko opposition izaba yunze ubumwe kandi ifite objectif imwe yo gusimbura ingoma y'igitugu nuko hakimikwa ubutegetsi bugendera kuri demokarasi no kuri état de droit, ubutegetsi buri munyarwanda : umuhutu, umututsi ,umutwa bibonamo. Ikindi iyi coalition niyo izaba ijwi ry'abarengana bose baba mu Rwanda ndetse no hanze y'igihugu, igomba kwandika amatangazo yamagana urugomo rukorerwa abanyarwanda, igatabaza amahanga, igakora un projet de société yo kuramira u Rwanda, mu gihe cy'imyigaragambyo iyo coalition igafata iya mbere.
Ishyirwaho ry'iyi coalition bigomba kuba intego ya opposition muri 2012. Umwaka wa 2012 ugomba kurangira iyi coalition ya opposition yubatswe kandi iri opérationnel. Opposition igomba gutera intambwe ikomeye kandi abantu bose bari muri opposition nibashyira hasi twa petit problèmes (utubazo) tubatanya bazubaka opposition ikomeye yubakiye kuri béton kandi izaba ari na alternative ifatika mu gusimbura ubutegetsi bwa FPR bunaniwe butagishobora guhangana n'ibibazo by'abanyarwanda. Ndasaba aba leaders bose ba opposition gushyigikira kino gitekerezo ndetse no kugishyira mu bikorwa byihutirwa. Ntimuzaterwe ubwoba nabashaka kurwanya kino gitekerezo kuko bazi neza ko ari umuti wo guhirika ingoma y'igitugu. Bazakora ibishoboka byose ngo iki gitekerezo kiburiremo ariko muzabime amatwi mukore amateka kuko abanyarwanda nimwe bahanze amaso kandi babatezeho byinshi.
OBJECTIF (INTEGO)
Kureba uko ingoma y'igitugu ya FPR yakurwaho no kwiga uko hajyaho ubutegetsi butazadusubiza na rimwe ku ngoma z'igitugu nkizo tuzi zabayeho mu Rwanda ndetse no gushyiraho ubutegetsi butavangura buri munyarwanda umuhutu, umututsi, umutwa bibonamo kandi ubutegetsi busangiwe nta buryarya cyangwa kwikubira. Iyo niyo objectif (intego) y'iyo coalition ya opposition numva yashyira imbere. Ku italiki ya 31/12/2012 (Le 31 décembre 2012 ) nigera iyi coalition itaravuka tuzemere tuyoboke kandi twemere ko tudashoboye. Ariko sinumva icyayibuza kuvuka icyo aricyo. Hagomba kubanza gukorwa des consultations informelles ku buryo naba leaders batabyumva neza nabo babona umwanya wo gusobanurirwa akamaro k'iyi coalition. Nta guhubuka bigomba kubamo kuko imijugujugu ya leta ( kagame na FPR) yo izaba igamije gutesha umurongo iyo coalition izaba ari myinshi. Ni ukubima amatwi urugendo rugakomeza. Pole pole ndiyo mwendo. Gutsinda ingoma y'igitugu bisaba guhuza ingufu hamwe naho kuzitatanya byongerera iminsi iyo ngoma y'igitugu.
TITO KAYIJAMAHE
Montreal - Canada