Ubutabera bw'u Rwanda busabwe gukurikirana Paul Kagame agahanishwa amategeko y'ingengabitekerezo yishyiriyeho (Ishyaka RDI)

Publié le par veritas

Ishyaka-RDI.pngIshyaka RDI-Rwanda Rwiza,

Rimaze kumva ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe IBUKA kuri Radio BBC Gahuzamiryango tariki ya 17 Nyakanga 2013, aho ashimangira ko adashyigikiye ko abahutu bose basaba imbabazi ku mpamvu z’uko benewabo bakoze jenoside yibasiye abatutsi mu mwaka w’1994,

Rishingiye kuri disikuru y’urukozasoni Prezida KAGAME yavuze imbere y’urubyiruko i Kigali tariki ya 30 Kamena 2013,

Rimaze kubona ko iyo disikuru yuzuyemo ubuhezanguni bushyize imbere irondakoko n’inyungu za politiki zigayitse, hagamijwe gutera ubwoba no guhahamura urubyiruko rw’u Rwanda kugira ngo ruhore rubunza imitima kandi ruhere mu bucakara aho guharanira uburenganzira bwarwo,

Rishingiye ku nyandiko Prezida wa RDI, Nyakubahwa Faustin TWAGIRAMUNGU, yashyize ahagaragara tariki ya 10 Nyakanga 2013.agaya cyane ubutumwa rutwitsi Prezida KAGAME yari amaze kugeza ku rubyiruko rw’u Rwanda, kandi yemeza ko mu bagomba gusaba imbabazi abanyarwanda uwa mbere ari Prezida KAGAME ubwe, kubera ibyaha by’ubwicanyi aregwa, cyane cyane ubwakorewe abahutu mu gihugu cya Kongo mu myaka ya 1996-1998 nk’uko byashyizwe ahagaragara tariki ya 01 Ukwakira 2010 muri raporo ya LONI yiswe Mapping report,

Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ryifuje gutangariza abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira :

1.Jenoside yibasiye abatutsi ntigomba kugerekwa ku bahutu bose, kubera ko abakoze ayo mahano batari batumwe na « benewabo b’abahutu », ahubwo bakaba barakoreshejwe n’abanyapolitiki bari bagambiriye kugundira ubutegetsi ku nyungu zabo bwite.

http://www.ireme.net/wp-content/uploads/2013/06/Faustin.jpg2.Biragayitse cyane kandi bigomba kwamaganwa, kubona Prezida KAGAME akomeje kugira jenoside y’abatutsi igikoresho cya politiki agamije kuniga demokrasi no gukumira mu buyobozi bw’igihugu abatavuga rumwe nawe, cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu yitiranya nkana n’abajenosideri.

3.Ishyaka RDI risabye abanyarwanda bose kunga mu rya IBUKA aho iryo shyirahamwe ryitandukanyije na disikuru ya Prezida KAGAME, biyumvisha nk’abenegihugu ko abataragize uruhare muri jenoside yibasiye abatutsi batagomba gusaba imbabazi z’ibyaha batakoze.

4.Ishyaka RDI ryongeye gukangurira abasore n’inkumi kwima amatwi disikuru za Prezida KAGAME zigamije kwamamaza politiki mbi yo kubacamo ibice no kubatera ubwoba. By’umwihariko, urubyiruko rugizwe n’abana b’u Rwanda bari bataravuka cyangwa bari bakiri bato mu mwaka w’1994, basabwe kugendera kure no kutemera na busa ibitekerezo byose bigambiriye kubemeza gusaba imbabazi z’ibyaha batakoze, bazisabira gusa ko bakomoka mu bwoko bw’abahutu.

5.Ishyaka RDI rirasanga disikuru za Prezida KAGAME zishobora kongera gushora igihugu cyacu mu mahano ashingiye ku makimbirane hagati y’amako. Kubera ko izo disikuru zicishije ukubiri n’amategeko yo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri, inzego z’ubutabera zibishinzwe zisabwe kumukurikirana, akabihanirwa hakurikijwe ayo mategeko we ubwe yishyiriyeho.

Ndlr: Kanda aha wumve uko IBUKA yamagana imbabazi rusange z'abahutu bose.

Bikorewe i Sion (SUISSE) kuwa 18 Nyakanga 2013

Jean-Marie MBONIMPA

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka

RDI-Rwanda Rwiza

(Sé)

E-mail :rdi_rwanda810@yahoo.fr

Tél :+41787471982

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Si bwo ba Mugesera babaye babiri ariko uyu we ararenze ni Rutwitsi mubi pe!!!!!!!!!!!

Répondre
B

Ibyo muvuze ni ukuli.Ndagukunda kubera ibitekerezo bitabogamye .Ariko nushyika mu Rwanda abazaza ku kwakira ni bake.Maneko zabaye nyinshi cyaneee

ziri hafi ya hose ,

Répondre
J

DUSINGIZEMUNGU wa IBUKA, BRAVISSIMO!!!!  Koko GENOCIDE Y’ABATUTSI ntigomba gukinishwa no kugirwa
igikoresho cya politiki. Ni icyaha gikomeye kidasibangana na limwe. Kugira genocide igikoresho cya politiki  ni ukiyipfobya, guha ingufu abayikoze, no
kuyobya uburari bw’abatumye ibaho. President KAGAME na RPF bo siko babyumva: Genocide y’ABATUTSI igomba kuryozwa ABAHUTU BOSE nk’ICYAHA CY’INKOMOKO. Kubwabo, ABAHUTU BARICA NTIBAPFA, NAHO
ABATUTSI BARAPFA NTIBICA!!!! That’s a shame!!!!

Jean Musafiri.

Répondre