Ubukungu bw’u Rwanda bubeshejweho n’amabuye y’agaciro asahurwa muri Kongo

Publié le par veritas

065-kabarebe.pngUbuhinzi bwakunze kuba umusingi w’ubukungu bw’u Rwanda, ubu bwifashe nabi nyuma y’uko umusaruro w’ikawa n’icyayi wagabanutse ku buryo bugaragara, hagati y’igice cya mbere cy’umwaka wa 2011. Ibi bikaba ari ibyatangajwe ku wa kabiri taliki ya 09 kanama 2011 n’ishami rya guverinoma rishinzwe politiki y’imari.

Umukuru wa Banki Nkuru y’u Rwanda, ambasaderi Claver Gatete, yatangarije abanyamakuru ko hagati y’ukwezi kwa mbere n’ukwa gatandatu 2011, umusaruro utabaye mwiza, nk’uko byari byitezwe. Claver Gatete avuga ko ibi byatewe mbere na mbere n’uko habayeho igabanuka rikabije ry’uyu musaruro. «Ugereranyije n’umwaka ushize, umusaruro w’ikawa mbisi wagabanutseho 19,9 ku ijana mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2011. Umusaruro w’icyayi na wo waragabanutseho gatatu ku ijana, kuko wavuye ku matoni 13 306 mu mwaka wa 2010, ugera kuri toni 12 911 muri uyu mwaka wa 2011».

Andi makuru aturuka ahantu hizewe, na none yemeza ko igabanuka ry’umusaruro w’icyayi ryatewe n’uko umugore wa Kagame, Jeannette Kagame, na musaza we Richard Murefu, bigaruriye imirima yose y’ibyayi yo mu gihugu. Banki Nkuru y’u Rwanda ikaba yari yiteze ko umusaruro uziyongeraho 7 ku ijana kubera ko hari hizewe ibizava mu mabuye y’agaciro agurishwa mu mahanga.

Claver Gatete anavuga ko «muri uyu mwaka wa 2011, dukomeje kubona ko hari impinduka igaragara mu bizava mu mabuye y’agaciro; umubare w’aya mabuye yoherezwa mu mahanga wiyongereyeho 5,4 ku ijana, ari byo bifite agaciro kagera kuri miliyoni 72,5 z’amadolari». Abakurikiranira hafi iby’amabuye y’agaciro u Rwanda ruvuga ko rwohereza mu mahanga, bemeza ko iki gihugu nta birombe kigira byo gushingirwaho mu bucukuzi bw’aya mabuye.

Umukozi wo muri Banki Nkuru y’igihugu, utarashatse ko amazina ye atangazwa, yatangarije kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda, agira, ati: «Ni ubuhe bucukuzi bw’amabuye y’agaciro Banki Nkuru yu Rwanda ivuga ko ifite, bushobora kubyazwa miliyoni zirenga 70 z’amadolari, ko ahubwo ayo mabuye ari ibisigazwa bya James Kabarebe yibye muri Kongo, mu myaka ya za 1990»?

Bivugwa ko, akoresheje Kabarebe, Perezida Kagame yasahuye amatoni n’amatoni ya zahabu ubwo ingabo z’u Rwanda mu myaka ya za 90, zayogozaga igihugu cya Kongo. Ubu busahuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kongo, buri mu birego Umuryango w’Abibumbye wareze u Rwanda muri raporo yawo, ikirego u Rwanda rwakomeje guhakana rwivuye inyuma kuva mu myaka yashize.

Kagabo, Londres. (umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

nta utazi ko murwanda harimo amabuye y'agaciro, ibyo muvuga byose mugendeye guharabika. ushaka kumenya ukuri, azaze bamwereke aho ibirombe byayo biri.ndetse na minisitiri ushinzwe ibyamabuye
y'agaciro wo muri congo yarabihamije ubwo aheruka vuba aha murwanda.

mufite uburenganzira bwo kuvuga icyo mushaka, ariko twe(abanyarwanda) ntagaciro tubiha, kuko nta utabona ko muba muvuga ubusa.

Répondre