Ubuhamya bwa Dr Rudasingwa Tewojene buhesheje ishema amashyaka CNR-Intwari na RDI.

Publié le par veritas

Indege ya Habyarimana yarashwe na Kagame, atangiza atyo ku mugaragaro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

 

Source: leprophete.fr


Nyuma y'ubuhamya bwa Dogiteri Rudasingwa Tewojene, ibyavuzwe na bamwe mu banyapolitike barwanya ubutegetsi bubi buriho mu Rwanda birigaragaje. Igihu cyatandukanyaga amashyaka yose arwanya ubutegetsi bw'i Kigali kiragenda kivaho, ukuri kukagaragarira buri wese. Muti gute? Twagiramungu yavuze ko gukorana na FPR byatumye ahumuka akamenya umutego yaguyemo ko kandi atozongera kuwugwamo. Ni muri urwo rwego yavugaga ko atakongera gukorana n'abantu bahishahisha ukuri. Rwaka wo mui CNR-Intwari nawe ati “habayeho jenoside nyarwanda yateguwe na FPR-Inkotanyi ku ruhande rumwe yibasira Abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abatutsi, ku rundi ruhande yibasira Abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abahutu”.

 

None Dr. Rudasingwa wahoze ari umusirikari wa FPR wo mu rwego rwo hejuru, ndetse akaba yari n'umuyamabanga mukuru wayo yerekanye ko Kagame ubwe ariwe wakomye imbarutso yatangije jenoside yahitanye Abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abahutu n'Abatutsi ubwo yategekaga ko indege yari itwaye Perezida Habyarimana na Perezida Ntaryamira ihanurwa, n'abari bayirimo bose bagapfa bagashira.

 

Rwaka ati “ntidushobora gukikira ukuri, igikenewe ni ukubwizanya ukuri, twese tukakumenya, tukabona kwubaka ubumwe burambye mu mitima y'Abanyarwanda twese”. Ibi rero nibyo Dr Rudasingwa yashimangiye agira ati: "Mpisemo kuvugisha ukuri mu gushakisha kubabarirana no gukira. Ni yo mpamvu, mbikuye ku mutima, nsaba imbabazi imiryango y’abahitanywe n’iyi mpanuka. Mboneyeho no gusaba imbabazi Abanyarwanda bose, kandi mbasaba ko twese twiyemeza kwanga ubwicanyi, ubugambanyi n’ibinyoma nk’intwaro muri politiki".


Ndashaka gushimira Dr. Rudasingwa Tewojene kubera ubutwali yagize. Abaye umuntu wa mbere ukomeye muri FPR kandi bigaragara ko azi ibyo avuga abifitiye gihamya, uvuze ikintu cyagirira akamaro Abanyarwanda bose. Nizereko na bagenzi be bazamukurikiza maze bwa bumwe tukajya twatangira kubugeraho. Ni byiza ko “opozisiyo” yakorera hamwe ariko ni byiza nanone gukorera hamwe abantu batishishanya.


Iki ni igihe cyo kwitondera abantu bose baza biyita ko barwanya Kagame n'ubutegetsi bwe. Ni igihe cy'ubushishozi kugira ngo umutego abantu baguyemo batongera kuwugwamo. Ko Dr Rudasingwa yatangaje biriya, Liyetona jenerali Nyamwasa we azi ibingana gute? Nabitangaza bizagenda bite?


Dr. Tewojeni ati:"Paul Kagame afite ukuboko kudahaga kumena amaraso y’Abanyarwanda. Izo ngaruka tuzazirengera mu nzira twahisemo yo guharanira inyungu z’Abanyarwanda bose. Kuvugisha ukuri ntabwo twakomeza kubisubika. Bikenewe uyu munsi".

Ubu rero Tewojene n’ubwo yari asanzwe yangwa, ubu agiye kuba umwanzi wa mbere wa Kagame utegerejwe n'isasu cyangwa se n'uburozi butaraza.


Nk'Umunyarwanda kandi w'Umuhutu utavangiye, imbabazi Tewojeni yasabye ndazimuhaye kandi mbikuye ku mutima. Hatabayeho kubabarirana, nta bwiyunge bwabaho mu Rwanda. Urujijo n’amacakubiri nibiveho, maze amahoro arambye atahe iwacu.

 

Murakoze,


Marcel Nambaje, Kigali


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article