u RWANDA MU MAPINGO

Publié le par veritas

Par Théophile Murengerantwali.

Yezu Kristu aramutse agarutse abanyarwanda bamubamba abasaserdoti bakuru babahagarikiye!
Blog de ndagijimana :RWANDA TRIBUNE - IBUKABOSE, U Rwanda mu mapingo !

Mwese nimwitegereze neza iyi foto! Umutegarugori uyiriho aho hagati yicajwe mu rukiko rushaka kumuca umutwe. Yicaye aboheye amaboko inyuma aziritswe amapungu yirirwana akayararana, iminsi ibaye icumi. Yicaye aboheye amaboko inyuma hagati y'ibigabo, byiyandikisha ubusa bikavugishwa. Ikigoryi kimwe Yuda cyaguriwe kumushinja kirareba nk'igisambo. Bakijeje ibintu, none kirata ibitabapfu ngo kiri gushinja. Dore nta wacyambitse amapingu nyamara ngo kiraregwa mu rubanza rumwe n'inzirakarengane. Ejo nibamara guca umutwe umugore urengana, ikindi cy'igipfu bazagita ku munigo, ubundi nikimara kuzimira bavuge ko cyiyahuye, kandi n'imbere mutima kizi ko kiri kwiyahura, nta mutekano kubera indishyi.

Umugore ugaragara kuri iyi foto akigera mu Rwanda ijambo rya mbere yatangaje ni uko azanywe n'amahoro akaba ariyo azaranga ibikorwa bye bya politiki. Si umusazi ku buryo yari kureka ayo mahoro yavugaga akajya gutegura imitwe ngo itera ubwoba Kagame wambaye intwaro kugeza ku menyo ikamubuza umudendezo n'umudamararo ariho. Mbere uyu mutegarugori yarabanje ashinjwa ingegabitekerezo, none ubwo iyi itagifite isoko harashakishwa indi mpamvu yo kumubamba, ngo yabujije gusinzira nyirubutaka amubuza umudendezo we! Erega ni mugihe aradendeje ubwo abantu yabamariye ku icumu abandi mu buroko, yabuzwa n'iki kudendeza kandi yarigaruriye iby'abo yasinzikaje? Ariko uwo mudendezo ngo urageramiwe, kuko umugore yavuze ko hakwiye ubutabera kuri bose. Ubutabera bw'abadashakwa ngo burabuza umudendezo nyir'ukubasinzikaza!

Ariko kandi nyamara n'ubwo uyu mugore ari mu mapingu, akaba azirikiye amaboko inyuma, muri ibi bisambo byose bimukikije, yewe no mu bisambo byicaye ku ntebe ya Sentare, nta na kimwe gitinyuka kumureba mu maso, kubera ko ijisho rye riratyaye, rirabareba bakamwara, umutima ukuzura indishyi. Yewe na nyir'ukubatuma uretse kwifashisha ibisambo bye, ntiyatinyuka kureba mu maso inzirakarengane, niko gutuma ba mpemuke ndamuke ngo nibitamubamba we arabibamba!

Hagati aho abanyarwanda mu gihugu ntawe ukopfora!
Akopfore ate se abuze nyir'ubutaka umudendezo n'umudamararo, hanyuma arare he? Muri abo banyarwanda abenshi ngo biyita abakirisitu. Abo bo barahiriye muri batisimu ko bazubahiriza iby'Imana yategetse, ko bazarwanya Satani n'imihango yayo yose n'ibyo ibashukisha byose. None umuhango wo gucira urubanza inzirakarengane si muhango wa satani? Reka da! Batiteranya bakabuza nyirubutaka umunezero n'umudamararo. Reka ntibagiye kubona babakurikiza inzirakarengane, bazajya gusaba penetensiya! None ab'ingenzi ntibateraniye muri congrès y'impuhwe bakikije Cardinal Barbarin, Padiri mutagatifu Daniel Ange, Musenyeri Simaragidi na Nonce wa Papa mu Rwanda? Yego ko congrès y'impuhwe idashobora kureba abari kuzizwa akarengane mu maso y'igihugu cyose!

Banyarwanda banyarwandakazi,

Mwikwibeshya mwishuka ko kuvuga gusa aribyo bihangara ububi bw'ingoma nk'iya FPR.
Mwikwibeshya ko kwirirwa muririra abanyamahanga cyangwa se mubigaragambya imbere gusa aribyo bihindura iyi isi isigaye yarokamwe no guharanira inyungu z'ibintu! Nimwime amatwi ababaheza mu matiku yo kwirirwa musubiranamo mu moko, mu turere n'izindi mpaka zitampaye agaciro. Nimuve mubyo kwishuka muririmba za revolusiyo na kamarampaka zitigeze zimara impaka. Nimusigeho kwirirwa muterana ububyara hato mutuka umwami utagize icyo abatwaye, cyangwa mutuka Kayibanda na Habyarimana batakiriho ngo murashakisha uwo mugerekaho ibyago byanyu. Niba mushaka kugira uwo mutuka cyangwa mugerekaho ishyano ryabagwiriye, nimuhere ku birirwa babeshya ngo barababohora cyangwa barabavugira mu magambo atagira ibikorwa. Ahubwo nimwishakemo imbaraga n'ubwenge kuko atari ibyo mubuze, mureke kuririmba amahoro mudafite, burya ushaka amahoro arayaharanira, kandi kuyaharanira si ukuyaririmba!

Ureba wese iyi foto y'inzirakarengane yibaze imbaraga n'ubwenge afite icyo Imana yabimuhereye n'icyo abimajije. Ntibikwiye ko abategarugori n'abana aribo bakomeza kubuzwa epfo na ruguru abagabo n'abasore biyicariye baryongora ngo amahoro amahoro amahoro amahoro! Amahoro nyayo araharanirwa ntabwo yizana ki isahani cyangwa mu gacupa cyangwa mu kirahuri!
Abwirwa benshi akumvwa na bene yo.

Mukomere.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article