Twibuke inzirakarengane zose (Igice cya mbere-leprophete.fr)
Kayumba Nyamwasa na Koyanga Charles
Le 04/12/2011 urubuga www.leprophete.fr rwatangaje mu kinyarwanda inyandikomuvugo y’inama yahuje abanyamuryango b’ikubitiro ba IBUKA . Le 30/01/2012 uru rubuga rwatangaje iyo nyandikomuvugo mu gifaransa no mu cyongereza.
Muri iyo nama yabereye i Kigali le 18/11/1999, uwitwa Tito Rutremara (n°34) yageze aho aravuga ati ʺDuhanganye n’urukiko rw’Arusha. Mwari muzi ko ku ruhande rwa APR rwadutumiye ngo natwe twishe abantu, kandi ni byo pe ! Ibimenyetso birahari na bariya Bahutu batuvamo baradushinja. Abantu bagomba kurwitaba ni abantu 101 b’imena. Dutsinzwe mu matora, bahita badufata pe ! Kandi kuri iyo listi umuhinza Rwigema ntariho. Mbona mu matora yatsinda peee, kandi ntawe uzwi nka weʺ.
Amazina y’abo bantu 101 yashyizwe ahagaragara le 07/06/1998 n’umuryango udaharanira inyungu SOS RWANDA-BURUNDI asbl Buzet mu nyandiko yitwa ʺUrutonde rw’abagize FPR-Inkoyanyi/APR bakekwa kuba baracuze kandi bagashyira mu bikorwa imigambi y’ubwicanyi bwisabiye inyoko-muntu urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (T.P.I.R) rufite ububasha n’inshingano yo gukurikiranaˮ
Dosiye ya 1.
(Reba http://africannewsanalysis.blogspot.com/2007/10/vzw-sos-rwanda-burundi-asbl-buzet-le-7.html)
Hagati aho bamwe muri abo bantu barapfuye, abandi bigijweyo. Ibyaha byabo ariko byo byinjiye mu mateka, kandi ntibizayavamo. Inzirakarengane bishe zigomba guhora zibukwa.
Abandi benshi muri abo bicanyi baracyariho, kandi ibyabo byarushijeho gukomera. Hagiye haboneka ibindi bimenyetso by’ibibi bakoze. Bo ubwabo bakomeje kubyigamba, hakaba ubuhamya bw’ababihagazeho n’inyandiko rero zagiye z’ubwoko bwinshi zagiye zisohoka.
Muri dosiye ya 1 yo ku wa 07/06/1998, umuryango udaharanira inyungu SOS Rwanda-Burundi uvuga kandi ahantu n’igihe ubwicanyi bwabereye, umubare uteye ubwoba w’abishwe, n’amazina ya bamwe gusa mu bishwe kuko bose batashoboye kumenyekana. Ari abamenyekanye, ari n’abataramenyekana, bose bagomba guhora bibukwa.
Uyu munsi turababwira abo bicanyi 101 abo ari bo. Hanyuma buhoro buhoro mu minsi iri imbere tuzajya tubagezaho mu kinyarwanda no mu gifaransa ibyo buri wese yakoze bituma ashakishwa : ahantu n’igihe yabikoreye, umubare n’abo yishe n’amazina y’inzirakarengane zashoboye kumenyekana.
Urutonde rw’abagize FPR-Inkoyanyi/APR bakekwa kuba baracuze kandi bagashyira mu bikorwa imigambi y’ubwicanyi bwisabiye inyoko-muntu urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (T.P.I.R) rufite ububasha n’inshingano yo gukurikirana
1. SHALITA Willis
2. KIMENYI Alexandre
3. NTARE Simon
4. MUSARE Faustin
5. NDAYAMBAJE Damas
6. ABIMANA Mathias
7. RUTAYISIRE Wilson (Major)
8. HIGIRO Prosper
9. KAYONGA Charles (Colonel)
10. RUTAREMARA Tite
11. MUTIKIRI Mathias
12. RWABUKAMBA Vénuste
13. MUVUNYI Augustin
14. RUTAZIBWA Privat (Abbé)
15. KAGAME Paul (Général-Major)
16. KARAKE KARENZI (Colonel)
17. MUROKORE (Lieutenant-Colonel)
18. GAKUBA Théodore (Lieutenant)
19. RUZIBIZA James (Capitaine)
20. IBINGIRA Fred (Colonel)
21. HAVUGIMANA Emmanuel (Sergent)
22. CAMARADE Innocent (Sergent)
23. NGAMIJE Pie (Sergent)
24. UWAMUNGU Jacques (Caporal)
25. RUTSINDURA Epimaque: *
26. NSAGUYE Wellars
27. RURANGIRWA Jean-Damascène
28. COSMA (Lieutenant)
29. MURENZI (Lieutenant)
30. NGABOYISONGA Kizito
31. RUGAMBWA (Major
32. KABERA Assiel
33. GATERA (sous-lieutenant)
34. MUSHIMIRE Eric (Soldat de l'APR)
35. RURANGANGABO Anselme
36. OKWIRE (Capitaine)
37. KALISA (Afandi, Lieutenant ou sous-lieutenant)
38. DIEUDONNE
39. ZIGIRA (Major)
40. DANY (Capitaine)
41. BAGABO (Lieutenant)
42. MBANDA Steven
43. MUHIGIRWA Jean Bosco (Lieutenant)
44. KAZINTWALI KADAFI (Lieutenant-Colonel)
45. RUKWAKWA Joseph (Capitaine)
46. KABANDA Charles
47. MUGEMANGANGO Paul
48. RUKANGIRA Emmanuel
49. BINGINKOMO Augustin
50. KANYESHYAMBA
51. MUHIRE Egide (Militaire de l'APR)
52. KABERA Cyprien
53. RUTAREMARA Jill (Capitaine)
54. KAJEGUHAKWA Valens
55. SAM KAKA alias KANYEMERA (Colonel)
56. KAZURA (Major)
57. NZIZA Jackson alias NKURUNZIZA Jacques (Major)
58. GASHAYIJA (Officier 'Afandi' de l'APR)
59. ADAMO (Lieutenant)
60. MUTERAHEJURU Gilbert (Militaire de l'APR)
61. KALISA Martin
62. BOSCO (sous-lieutenant de l'APR)
63. BAGABO (Lieutenant)
64. KIZURI et JOSELINE
65. TWAGIRA
66. RWAKAGEYO
67. KABANDA Ildephonse
68. KARENZI Gilbert
69. MUGABO Innocent
70. BAYIHORERE Idrissa et HARUNA
71. MUKALIMBA Gloriose alias MAMA DIDI
72. RUZIMA
73. NICYABERA Béatrice
74. KAYITARE
75. NGOGA Charles (Colonel)
76. ZIMURINDA Jean-Bosco (Sous-Lieutenant)
77. MUGABO Francis
78. NKUBITO (Major)
79. KWIKILIZA (Major)
80. GAKWERERE (Capitaine)
81. KABERA (sous-lieutenant)
82. RUGIRA (Lieutenant)
83. BAGIRE (Colonel)
84. KABUYE Rose (Major)
85. SEKAMANA Jean-Damascène (Major Gendarme)
86. GUMISILIZA (Major)
87. KARERA Denis (Major)
88. BIRASA John (Major)
89. MUHATSE Ignace
90. GAHIMA Gérard
91. NZARAMBA (Colonel)
92. RUTEMBESA (Soldat)
93. RWANYINDO
94. BIZIMANA (Soldat)
95. KARAKE Assoumani
96. KAGABO Amini
97. Maman KEZA
98. MUSONI Protais
99. BIHOZAGARA Jacques
100. MAZIMPAKA Patrick
101. KAYUMBA NYAMWASA (Général de brigade)
James Maniriho.