Twibuke inzirakarengane zose (Igice cya 4): n'abishwe na Rose Kabuye (leprophete)

Publié le par veritas

Rose Kabuye na we yakoze hasi !


Urutonde rw’abagize FPR-Inkoyanyi/APR bakekwa kuba baracuze kandi bagashyira mu bikorwa imigambi y’ubwicanyi bwisabiye inyoko-muntu urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (T.P.I.R) rufite ububasha n’inshingano yo gukurikirana .

 

84. Kabuye Roze (Majoro)


Yabaye perefe w’agateganyo w’umugi wa Kigali ngari hagati y’ukwa 4 kurangira n’ukwa 7/1994. Muri icyo gihe ari i Kabuga aho yakoreraga, yategetse ko hicwa abaturage b’Abahutu bo muri za komini Bicumbi, Gikoro, Rubungo, Gikomero na Kanombe. Nyuma yaje kugirwa perefe w’umugi wa Kigali, aho yashyigikiye ndetse agashishikaza twa dutsiko tw’abicanyi babitojwe, ataretse no gushyigikira insoresore z’Abatutsi zitwaraga gisirikari zikajya kwica Abahutu. Yagerageje kugarura icyangombwa cyitwa “uruhushya rwo gutura”, n’ubwo ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu we atabishakaga. Uwo mu ministiri ni Seti Sendashonga waje kwegura mu kwa munani 1995. Yagize uruhare runini mu kubohoza imitungo yabaga iri mu mazu abasirikari bo mu ngabo za APR babaga barigaruriye ku ngufu. Rose Kabuye na Kayumba Nyamwasa bagize uruhare mu iyicwa rya perezida Yuvenali Habyarimana (Soma F. REYNTJENS, Rwanda. Trois jours qui ont fait basculer l'histoire, Institut Africain CEDAF, Bruxelles, Ed. L'Harmattan, Paris, 1995, p. 44. Voir aussi Kayumba Nyamwasa).


51. Muhire Egide (Umusirikari wa FPR)


Yagize uruhare mu iyicwa rya perefe P. Karaveri Rwangabo n’umuhungu we Rwangabo Kiristofori n’umushoferi we mu ijore rya le 04/03/1995. Yari ashinzwe kurinda perefe, bari mu modoka imwe yamishweho urufaya rw’amasasu, we ayivamo nta n’agakomere (soma MATATA Joseph, Raporo ku iyicwa rya perefe wa Butare, Kigali, l3 15/03/1995).


52. Kabera Sipiriyani


Umusirikari wa batayo Cyangugu. Yagize uruhare mu ishimutwa n’ifungwa ry’abantu barimo abo mu muryango wa nyakwigendera Rutabagisha Amiyeli (SomaIntego n°11 ya le 31/05/1996).


58. Gashayija (Umusirikari mukuru 'Afandi' wa APR).


Arashinjwa izimira rya Rutayisire Joroji yafatiye muri komini Nyarugenge mu mugi wa Kigali le 18/07/1994. Rutayisire Joroji yavukaga muri komini Cyimbogo, perefegitura ya Cyangugu ( Reba CLLIR, Raporo ku buryo uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwifashe mu Rwanda, 31 Werurwe 1995).


59. Adamo (Liyetona)


Yagiye mu rugo rw’umucuri uzwi mu mugi wa Kigali, ukomoka ku Gisenyi witwa Kalimunda Gérard. Ntawongeye kumenya irengero rye. (CLLIR, Raporo ku buryo uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwifashe mu Rwanda, 31 Werurwe 1995).


60. Muterahejuru Gilbert (Umusirikari wa APR)


Ni umufatanyacyaha mu ifatwa n’izimira rya Rutayisre Joriji (reba Gashayija)


61. Kalisa Martin


Yabaye burugumestiri wa Musambira kuva FPR yafata ubutegetsi. Yafungishije burugumestiri wamubanjirije, Nyandwi Yustini, amurega ko ngo yagize uruhare mu bwicanyi bwabereye muri iyo komini. Aha twakwibutsa ko Nyandwi yagombye guhunga akava iwe le 20/04/1994 Interahamwe zamuteye, kandi ko yari yavanywe ku murimo wo kuba burugumestiri le 18/04/1994. Yashoboye kugaruka iwe le 20/08/1994. Yafashwe le 09/01/1995, ajyanwa muri gereza ya Gitarama. Kuva icyo gihe, ntawongeye kumubona (CLIIR, Itangazo ryo ku wa 31 Werurwe 1995).


62. BOSCO (suliyetona wa APR)


Yafashe kandi afungisha superefe Koloni wa Ruhango wari wasubijwe mu mirimo ye mu kwa 8 kwa 94. Uwo superefe yaje kwicirwa hamwe n’umuryango we wose le 27/07/1995. Benshi bahamya ko suliyetona Bosco yabaye umufatanyacyaha muri ubwo bwicanyi (Matata Joseph, Arrestations et détentions arbitraires, Kigali, 31Werurwe 1995).


63. BAGABO (Liyetona)


Mu gihe yayoboraga ingabo za APR muri superefegitura ya Ruhango, yafatishije umucamanza Nkundimfura wari konseye mu rukiko rw’ubujurire rwa Nyabisindu.Kuva yafatwa le 19/12/1994, yarazimiye (Matata Joseph, Arrestations et détentions arbitraires, Kigali, 31Werurwe 1995).

 

64KIZURI na JOSELINE


Aba bakada 2 ba FPR mu Gakinjiro (Umugi wa Kigali) bafashe uwitwa Kolimba le 04/02/1995, bamujyana mu gace ka Kiyovu-Rugenge, bamufungira mu musarani.Bagarutse iwe mu Gakinjiro, bigiriza nkana ku mugore we no ku bana be, inzu barayisahura barayeza. Kuva ubwo Kolimba, ntawongeye kumubona (Matata Joseph, Arrestations et détentions arbitraires, Kigali, 31Werurwe 1995).


65. Twagira


Ni umukada wa FPR wavuye i Bugande. Yafashe umucuruzi Gaspard Harerimana, agaruka iwe nijoro hamwe n’abasirikari kwiba ibintu byose byari muri sitoki ya Gaspard Harerimana. Ibyo byabaye mu kwa munani 1994 (Matata Joseph, Arrestations et détentions arbitraires, Kigali, 31Werurwe 1995).


66. Rwakageyo


Ni umukada wa FPR wavuye muri Uganda. Yafashe abantu benshi bo muri segiteri ya Rusororo, komini Rubungo, arabahonda abagira inoge, ubundi abajyana muri kasho ya suburigade ya Kabuga. Kuva ubwo bamwe ntawongeye kubaca iryera. Abo ni nka Célestin Kabanda na Jean de Dieu Rwamakuba bavukaga muri selire Ruyonza, segiteri Rusororo, komini Rubungo. Bafashwe le 13/02/1994 (MATATA Joseph, Exactions et avidité des cadres du FPR, Kigali, 31 mars 1995)

.

67. Kabanda Ildephonse


Yari umukada wa FPR uvuka i Butamwa muri perefegitura ya Kigali wagizwe burugumestiri wa komini Taba muri Gitarama. Mu gihe gito yamaze kuri iyo mirimo, yicishije abantu 100, hanyuma perefe wa Gitarama amukuraho (MATATA Joseph, Exactions et avidité des cadres du FPR, Kigali 31 mars 1995).


68. Karenzi Gilbert


Yari umukada wa FPR muri komini Tambwe i Gitarama. Yarigitishije umucuruzi Rudasingwa Gérard agambiriye kwigarurira imitungo ye. Rudasingwa yafashwe le 04/08/1994, kuva ubwo ntawongeye kumubona. N’uwitwa Munyeshuri wo muri iyo komini na we ni ko byamugendekeye, inzu ye barayibohoza (MATATA Joseph, Exactions et avidité des cadres du FPR, Kigali 31 mars 1995).


69. Mugabo Innocent


Yabaye umufatanyacyaha mu ishimutwa n’irigiswa rya Rudasingwa na Munyeshuri (MATATA Joseph, Exactions et avidité des cadres du FPR, Kigali 31 mars 1995, Reba Karenzi Gilbert).

70. Bayihorere Idrissa na Haruna

Ni abakada 2 bagize uruhare mu ishimutwa ry’abantu benshi muri segiteri Nyamirambo y’umugi wa Kigali. Ibyo byabaye mu w’1994 n’uw’1995. (MATATA Joseph, Rapports et témoignages attestant la persécution contre les Hutu, Kigali 31 mars 1995).


71. Mukalimba Goloriyoza bita Mama Didi


Yayoboraga ishyirahamwe ry’abahamyabinyoma. Yagize uruhare mu irigiswa ry’abantu bari bafite icyo bazi gukora abita « ibipinga » (ikizina cyo kunnyega Abahutu) muri segiteri ya Gasyata y’umugi wa Kigali, mu mezi 6 ya nyuma y’umwaka w’1994. Abandi bari bagize iryo shyirahamwe ni : Felesita, Ntaganda, Petero Nshongore na Damaseni wo muri segiteri Gasyata (MATATA Joseph, Rapports et témoignages attestant la persécution contre les Hutu, Kigali 31 mars 1995).


72. Ruzima


Yari sokereteri wa komini Tambwe. Yicishije abantu barenze 100 muri iyo komini mu w’1994 n’uw’1995 (CLIIR, Les syndicats des délateurs, mai 1997)


73. Nicyabera Beyatirisi


Uyu mugore yayoboraga ishyirahamwe ry’abahamyabinyoma, maze yicisha abantu batagira ingano abaziza gusa ko ari Abahutu mu w’1994 no mu w’1995. Ibyo byabereye muri segiteri Remera, selire Nyamagana, komini Kigoma. Abandi bari bagize iryo shyirahamwe ni : Sebugwiza, Mpayimana na Epimake Habiyambere, bose bo muri iyo segiteri (CLIIR, Les syndicats des délateurs, mai 1997).


74. Kayitare


Ni uwo muri segiteri Gakenke, selire Kiramuruzi, komini Murambi. Yicishije abantu benshi bo muri iyo komini, abatungira agatoki abasirikari, nabo bagaherako babarasira aho ako kanya. Ibyo byabaye mu mezi 6 ya nyuma y’umwaka w’1994 no mu w’1995 (CLIIR, Les syndicats des délateurs, mai 1997).

 

BIRACYAZA....


James maniriho.

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article