Turamagana Ishyirahamwe « LA DIASPORA RWANDAISE DE NORMANDIE-IHURIRO » kuko ari ruteranya.(leprophete.fr)

Publié le par veritas

Photo1.pngDr Joseph Umugwaneza i Kigali, le 29 Ukuboza 2010. Niwe wahimbye ishyirahamwe La diaspora Rwandaise de Normandie -Ihuriro.

   

Mu gihe Abanyarwanda b’ingeri zose bibuka muli uku kwezi, inzirakarengane zatikijwe na jenoside yabaye mu Rwanda mu kwezi kwa mata 1994, mu karere ka Rouen mu Bufaransa ho haravugwa urunturuntu, rushobora kubyara umwiryane, hagati y’Abanyarwanda  , n’inshuti zabo bahatuye.

 

Twibutse ko abo banyarwanda, barimo abaje bahahungiye kubera ingaruka z’intambara na politiki mbi yaranze u Rwanda kugeza na n’ubu, hakaba n’abandi bazanywe n’impamvu zinyuranye. Bamwe muri abo Banyarwanda  babonye ubwenegihugu, abandi ntibarabubona, baracyategereje.

 

Nyirabayazana, y’umwiryane  nta yindi , ni inyandiko igaragara ku rubuga rwa internet  www.net 1901.org  rutangaza amashyirahamwe yashinzwe mu Bufaransa. Urwo rubuga rurerekana ishyirahamwe ryiswe ngo  « DIASPORA RWANDAISE DE NORMANDIE IHULIRO, » ryashinzwe rikaba riyoborwa n’uwitwa DR UMUGWANEZA JOSEPH, ufite adresse:  52 RUE PARMENTIER, 76000 ROUEN.

 

Kuba bigaragara ko Joseph Umugwaneza  abereye ririya shyirahamwe Perezida akanaba umuyobozi wa Conseil d’administration, byateye benshi amatsiko :  ikomatanya ry’iyo myanya  ni kimwe mu byerekana ko  iriya association ari ishyirahamwe  ry’agakingilizo rifite izindi nshingano zihishe.

 

I.Igihangayikishije abanyarwanda batuye Rouen

 

Igihangayikishije abanyarwanda batuye Rouen kandi kikaba gikomeje kubashyushya imitwe, ni  inshingano ririya shyirahamwe ryihaye nk’uko zigaragara kuli urwo rubuga  www.net191.org :

 

Dore uko zanditse mu rurimi rw'igifaransa :

 

La Diaspora Rwandaise de Normandie-Ihuriro

Objet : rassembler tous les rwandais de tout âge et de tout sexe, sans discrimination aucune ; faire connaître, notamment par l’organisation d’activités culturelles et par la diffusion de l’information, le Rwanda et son histoire ; honorer le devoir de mémoire, combattre l’impunité, le négationnisme, le révisionnisme, la banalisation du génocide et poursuivre les génocidaires ou toute personne complice de génocide ; initier et coordonner des actions de solidarité en direction du Rwanda ; organiser des rencontres sportives et culturelles (danses, chants, ballets traditionnels, apprentissage du Kinyarwanda) pour les jeunes rwandais ; renforcer la coopération d’un jumelage inter-scolaire.
R.N.A
 : W763008719"

 

Ruriya rutonde rw'inshingano birazwi ko ari urwo gukinga abazungu mu maso ! Inshingano nyakuri iteye ikibazo ni iriya yo gukurikirana (poursuivre) abakoze jenoside  n’abandi bayikekwaho,  n’abandi bafite ibitekerezo byo kuyihakana (combattre l’impunité, le négationnisme, le révisionnisme, la banalisation du génocide et poursuivre les génocidaires ou toute personne complice de génocide).

 

Biragaragara ko Dr Joseph Umugwaneza afite misiyo yo kuzana ku butaka bw'Ubufaransa bya byaha abategetsi b'u Rwanda bahimbye  hagamijwe kugirira nabi abatavuga rumwe n'ubutegetsi: ibyo byaha ni nka cyakindi cyamariye Abanyarwanda b'inzirakarengane mu magereza y'u Rwanda aricyo kugira ingengabitekerezo ya jenoside ! Ntaho icyaha nk'iki giteganyijwe mu mategeko y'Ubufaransa ! Nyamara ndabona Dr Joseph Umugwaneza yakigejeje ku butaka bw'Ubufaransa !

 

Ibibazo abantu bibaza ni byinshi :

 

(1)Iyi "Diaspora rwandaise"  ifite inshingano zo gukurikirana ( poursuivre) ubundi zisanzwe ari iza  Police n’Ubushinjacyaha (Ministère public), ije ite ?!

 

(2)Ishyirahamwe riteye nk'ishami ry'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda ,rikurikirana (poursuivre) abatuye mu Bufaransa,  rifite uburenganzira bwo gukorera ku butaka bw'igihugu cy'Ubufaransa ? Ryaba se ryarasimbuye inzego z'ubutabera z'iki gihugu kuko ahari zananiwe gukora umurimo wazo ?

 

II. Dr Joseph Umugwaneza agamije kugeza mu Bufaransa (exporter) iterabwoba rikorerwa abaturage mu Rwanda.

 

Ninde uyobewe ko igihugu cy’Ubufransa cyubakiye ku nkingi eshatu zikomeye arizo : Ukwishyira ukizana (liberté), ubusabane (fraternité) , Kureshya kw’abantu bose( égalité) ;  ko buli muntu uli ku butaka bwacyo, afite uburenganzira bwo kugaragaza  icyo atekereza no gutangaza icyo ashaka. Kurengera ubwo burenganzira nibyo biherutse kugaragara  mu cyemezo cyafashwe n’ Urukiko rurinda itegekonshinga( Conseil Constitutionnel) rwateye ishoti, umushinga w’itegeko rihana abahakana jenoside y’Abanyarumeneya.

 

Ubundi tumenyereye ko nta yindi nzira igihugu cy’u Rwanda gishobora kunyuramo gikorera ku butaka bw’ikindi gihugu nk’Ubufaransa, bitanyuze muri Ambasade. Niba  Dr Umugwaneza Joseph ariwe uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa byakumvikana ! Niba rero Ishyirahamwe rye ariryo ryahawe inshingano zisanzwe ari iza Ambassade y’u Rwanda i Paris, nabyo nibisobanuke, Ambasade y’u Rwanda i Paris ifunge imiryango, tuyoboke Dr Joseph  Umugwaneza!

 

Niba uyu Dr UMUGWANEZA Joseph, akorera u Rwanda nk’uko akunze kubyivugira, akwiye kwamaganwa kuko akora ibinyuranyije n’amategeko, na ririya ngirwa-huriro rye rigaseswa, agasabwa kujya guteza imvururu ahandi hatari mu Bufaransa. Niba gushinga kariya GACO k’abagizibanabi bahungabanya umutekano (= association terroriste) byaramuturutseho ku giti cye, Ambassade y’u Rwanda i Paris igomba kumwamagana ko ayivangira mu mikorere yayo, bitaba ibyo Abanyarwanda abangamiye bakishyira hamwe bagatanga ikirego mu rukiko, akaba arirwo rumwibutsa ko agomba guhambira utwangushye akajya guharanira inyungu za Leta y’u Rwanda ari i  Kigali.

 

photo-2.pngDr Joseph Umugwaneza i Kigali, Ukuboza 2010.

 

Ninde udahangayikishijwe n’uko uriya Dr Umugwaneza atazamutunga agatoki , amurenganya , akamushimuriza Kigali , agahabwa amarozi cyangwa akabuzwa umutekano agerekwaho ibyaha atakoze nk’uko byagendekeye abatari bake ?

 

Nanone ibi dutangaje ntibigamije gukingira ikibaba umunyarwanda waba akurikiranywe n’inkiko kubera ibyaha akekwaho. Ntidushyigikiye abicanyi baba Abahutu bishoye muri jenoside , baba Abatutsi bivuganye abanyarwanda.  Icyo twanze ni iterabwoba (terrorisme) Dr Joseph Umugwaneza yadukanye muri iki gihugu agamije guhungabanya umutekano w’abakomoka mu rwanda batuye ino. Ibyo ishyirahamwe rye ryiha gukora, binyuranyije n’amategeko y’igihugu cy’Ubufaransa ndetse n’amategeko mpuzamahanga : nta gihugu gikorera mu kindi !

 

Twibutse ko iri Huliro Diaspora rwandaise de Normandie  ryashinzwe ku taliki ya 14/1/2012, rikorera kwa Dr Joseph Umugwaneza mu rugo, mu nzu ye, ibi nabyo bikaba bikemangwaho byinshi .

 

Mu bijyanye n’imibereho ya DR UMUGWANEZA Joseph, nk’uko bigaragara mu nyandiko yashyizwe ahagaragara  n’amahuliro abili y’abanyarwanda,yitwa APCR NA COVIGLAtaliki ya 27/8/2011, havugwa ko uwo muntu ari ingaragu yabuze ishaka, ngo rimwe akaba abwira abantu ko akomoka muri Ruhashya, ubundi akababwira ko avuka Rusatira muli Butare. Umuco mubi wo kurimanganya ngo akaba aricyo gikunze kumuranga.

 

Nk’uko ariya mahuriro yombi akomeza abigaragaza, ngo Dr Joseph Umugwaneza agenda hose acangacanga, abeshya ko ari Umututsi wacitse ku icumu kandi mu by’ukuri yarahunganye n’abandi Bahutu, bagahungira mu nkambi ya Benaco muri Tanzaniya. Iyo abajijwe ukuntu yaje guhindura ubwoko, avuga ko ngo yari yajyanywe mu nkambi no KUNEKA (agent des services de renseignements rwandais).

 

Niba se koko yaranekeraga u Rwanda, n’ubu ntiyaba ariwo mwuga agikora, akaba yarashinze ririya huriro mu rwego, rwo kubona inzira yo gushyamiranya Abanyarwanda, abarega ibyaha by’ibifitirano , akifashisha bamwe mu Banyarwanda yagize nk’ingaruzwamuheto kugira ngo bigaragare ko bagize  ishyirahamwe koko, ariko  mu by’ukuri ari ikintu cya baringa gusa gitwikiriye AGACO kagamije guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda batuye muri Normandie ?

 

Kimwe mu bikorwa byo kubangamira Abanyarwanda kandi cyagaragaye umwaka ushize , ubwo Ministri  INYUMBA Aloysia yasuraga Rouen. Dr Joseph Umugwaneza yarihanukiriye atukira ku karubanda Abanyarwanda bigaragambyaga bamagana politiki y’igitugu n’akarengane gakabije  iranga u Rwanda muri iki gihe . Reka twibutse ko abo bigaragambyaga  bari babifitiye uburenganzira bahawe n’ubutegetsi bw’Ubufaransa. Ikindi uyu mugabo agomba kwibuka ni  uko yasinyiye kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’iki gihugu ubwo yahabwaga ubwenegihugu bw’Umufaransa (naturalisation).

 

Umwanzuro


 
 

Niba rero Dr Joseph Umugwaneza yarahisemo gukorera inyungu z’ikindi gihugu mu bikorwa bihungabanya umutekano mu Bufaransa, turasaba abayobozi b’Ubufaransa ko basuzuma neza iby’uyu mugabo, bakamukurikiranira hafi, bakamugira inama cyangwa se bakamuha ibihano bikwiranye n’imyitwarire ye igayitse.


Abanyarwanda benshi batuye Rouen bakaba biteguye guhaguruka nk’umuntu umwe bakamaganira kure ririya huriro ridasobanutse na nyiraryo, kuko ntakindi rigamije uretse guteranya Abanyarwanda mu gihe bakeneye ubwiyunge.



Marcel Gakwavu

Rouen

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article