TPIR ntaho itaniye na Gacaca ! byagaragaye kurubanza rwa Dr Augustin Ngirabatware !
[Ndlr : Urukiko mpanabyaha mpuzamaha ku Rwanda ruri Arusha (TPIR) rubonwa gute n’abanyarwanda ? Ese urwo rukiko ruzazana ubwiyunge koko ? Ngirabatware Augustin ni umwe mu banyarwanda bakatiwe igifungo cy’imyaka 35 n’urwo rukiko kuri uyu wa kane taliki ya 20 ukuboba 2012 ; ariko icyo gihano gikomeje gutangaza abamuzi neza bemeza ko ntaho ahuriye n’ibyaha bya jenoside ahubwo hakaba hari ababona yarahawe icyo gihano bigendeye ku mpamvu z’ubwoko bwe na politiki !]
Muri iki gihe birakomeye cyane kugira ngo Dr Ngirabatware Augustin yerekane ko nta cyaha afite kubera impanvu zikurukira :
1.TPIR ntaho itaniye na Gacaca yo mu Rwanda. Kandi Intozo za TPIR zahawe inshingano yo gucyura umuhigo wo kumarira abahutu mu munyururu mbere yuko bakinga inzugi muri 2018.
2. Dr Ngirabatware Augustin ni umuhutu uzi ubwenge kandi wabigaragaje cyane haba muri université aho yigishaga haba muri Institut St Fidele yahanze akanayigishamo.
3.Mu gihe yari Ministri w'igenemigambi niho Urwanda rwagize igihagararo gikomeye mu bukungu (Economie) mu Karere kose K'ibiyaga bigari by'Afurika. icyo gihe $1 US =120 FRW
4. Ni umukwe wa Kabuga Félicien umuhutu ukize kandi kizira kuri FPR n'abambari bayo.
Kubera ibyo byose nta gitangaza kirimo kuba yafatwa , kuko none niwe ejo n'undi gutyo gutyo ahubwo hakorwa iki ngo ibi byose bihinduke?
RWAKA Théobald