So ukwanga atiretse agusigira umurage w'amaraso !
Kuwa 25 werurwe 1998, ubwo mu Rwanda twari hafii kwibuka ku ncuro ya kane jenoside nyarwanda niho Perezida Clinton yasuye bwa mbere uRwanda .Icyo gihe iwe mu rugo byaracikaga kubera ikibazo cya Monica Lewensky niyo mpamvu yaje aherekejwe n'umukobwa we Chelsea wanze kuva mu ndege igihe cy'amasaa hafi abiri yose ise yamaze ku kibuga cy'indege Gregori Kayibanda. Havugwaga ko ngo yaba yaranze kuva mu ndege kuko atifuzaga gukandagira mu gihugu gitembamo amaraso y'abantu.Yagumye rero akirana n'imbwa yabo mu ndege kuko nayo yari yabaherekeje.
Birazwi ko Perezida Clinton ubuzima bwe butameza neza muri iki gihe kubera uburwayi bukomeye bushobora kuba bwatuma iminsi ye ku isi ibarirwa ku ntoki ngira ngo ahari niyo mpamvu yahisemo kuza kwereka umwana we w'ikinege ibikingi bye muri Afurika yo hagati. Byanyibukije wa mufransa Jean de Lafontaine wakundaga kwandika ku mibereho y'abantu (travaillez, prenez de la peine).
Uwo mubyeyi we yaraze umwana we ubutaka yasigiwe n'abakurambere be naho undiwe asigiwe ibisahurano (zahabu na diyama ) bivuye mu maraso y'abantu b'inzirakarengane barenga miliyoni 9 bamaze kugwa muri kariya karere kubera intambara zashojwe na Blair na Clinton bakoresheje Museveni na Kagame. Ntawe uyobewe ko amabuye yose asahurwa muri Kongo amenshi anyura mu Rwanda kugira ngo ahabwe impapuro za ngombwa (Certificats d’origine) zituma abona isoko mu rwego mpuzamhanga.Amasosiyete azwi n'atazwi y'abongereza n’abanyamerika niyo ahanini akora ako kazi.Nta gitangaza kirimo umwana yeretswe ibikingi bya se n'abashinzwe kubicunga. Biriya bitaro bya Butaro si ibitaro gusa ninaho inama zo gufata ibikingi no kubibyaza umusaruro zikunze kubera.Nabonye ku mashusho hariho n'abandi bazungu bashobora no kuba muri bamwe bashinzwe iriya mirimo.Umwana rero agomba kumenyana nabo dore ko amaze no guca akenge kugira ngo azazungure ibyo azi. Nizere ariko ko se azamubwiza ukuri kose ku mvano yaburiya bukire budasanzwe kandi budakomoka ku bakurambere b'abo. Cyangwa se kuri ziriya nka ise avuga ko yaragiraga akiri muto.
Ubwo yasuraga u Rwanda imfashanyo yatanze yatumye nibaza niba yaje gufasha cyangwa gushinyagura no kwiyerurutsa. Yatanze imfashanyo ingana na miliyoni 2 z'amadollars US ngo yo gutangiza ikigega cyo gufasha abacitse ku icumu ni ukuvuga $2 (amadolari 2) kuri buri victime kuko havugwaga ko abapfuye bazize jenoside nyarwanda , yatangije kandi akanayisoza bageraga kuri miliyoni imwe. Ariko ari we ari n'abambari babo ntibakibagirwe ko amaherezo amaraso asama. Abahora baduhira nabo ngo amakiriro yacu azaturuka muri State Departement (USA)nabo bakwiye kwongera kwibaza niba nta bundi buryo bwabaho uretse gusa guhora turirira na wa wundi uvuga ngo awa. Igishishikaje bariya bagabo ni ifaranga si demokrasi, si uburenganzira bw'abarengana si umutekano .Ni ba Byinshi bashaka byinshi gusa nkaho bazajyana nabyo ikuzimu. Birashoboka nanone ariko ko yaba aje kugira Kagame inama yo kwirenza abazi amabanga yabo kandi bashobora kuyamena bageze imbere y'inkiko, cyangwa se gukomeza gutera akaduruvayo muri kariya karere kugirango babe bihahira bakiriho bacume iminsi. Ibyo aribyo byose iminsi y'igisambo ngo ntirenga mirongo ine.
Rwaka Thébald