RWANDA: Uyu mugabo ushinzwe imirimo y'uburetwa mu Rwanda ndabona atorohewe!

Publié le par veritas

Bizimana.jpgUmunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe imirimo nsimburagifungo (TIG), bwana Bizimana Evariste aravugwaho ibikorwa byinshi binyuranye birimo kwirukana abakozi mu kazi nta mpamvu no kubatoteza kimwe n'ibindi bijyanye no kutuzuza inshingano.

Bwana Bizimana uretse kwirukana abakozi mu buryo bunyuranije n'amategeko agenga umurimo avugwa mu ngingo ya 90 y'itegeko no 22/2002 ryo ku 09/07/2002 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta n'inzego z'imirimo ya Leta, akoresha n'ububasha afite agakora n'ibindi yishakiye mu kigo yahawe kuyobora, nk'uko ababyiboneye babivuga. Ikindi koko kigaragaza ibibazo by'ingutu, ni ibaruwa yandikiwe n'Umuvunyi Mukuru ku wa 28 nzeli 2010.

Abakozi 19 bakoreraga mu ngando zitandukanye z'abatijisite birukanywe mu buryo bw'akarengane (nk'uko inzego zibishinzwe zabigaragaje nyuma yo gukora iperereza), mbere yo kubirukana yabanzaga kubaburabuza abahimbira ibyaha, ubundi akabimura mu buryo bwa hato na hato aho bakorera kandi bagasabwa kugenda amaguru adakora hasi nta n'amafaranga y'urugendo bahawe n'ibindi bemererwa n'amategeko nk'uko amasezerano bagiranye abibemerera. Aha urugero ni urw'umukozi umwe wahawe ibaruwa imwarukana tariki ya 18 Kamena 2010, mbere yo kwirukanwa, tariki ya 29/04/2008, Bizimana yamuhamagaje mu biro bye ngo amusobanurire iby'umugambi afite wo kumutera gerenade afatanije na bagenzi be bandi babiri. Ibyo ngo byari gukorwa igihe yari kuba ari mu rugendo rwo gusura ingando. Uwo mukozi amaze kwisobanura ngo yasabwe gusubira mu kazi ke, ariko nyuma yaho yatangiye kuburabuzwa mu kazi aho mu myaka ibiri gusa yimuwe inshuro esheshatu zose.

Tariki ya 07 Nyakanga 2008 yakuwe mu ngando ya Rutunga yari mu Karere ka Gasabo yimurirwa mu ngando ya Gashora mu Karere ka Bugesera, tariki ya 16 Nzeri 2008 arahimurwa yoherezwa mu ngando ya Nyabikenke mu Karere ka Gasabo, nabwo tariki ya 10 Kamena 2009 arahava ajyanwa mu ngando ya Kigabiro iri mu Karere ka Rwamagana, hadaciye kabiri tariki ya 01 Nzeli 2009 asabwa kuhimuka akajya mu ngando ya Kayanga iri mu Karere ka Gasabo, naho ku itariki ya 17 Ugushyingo 2009 yimurirwa mu ngando ya Mbogo iri mu Karere ka Rulindo, mu gihe atarahamara kabiri tariki ya 28/05/2010 asabwa kuzinga utwangushye akerekeza mu ngando ya Ruhundo iri mu Karere ka Rwamagana. Aho ni naho yashoreje urugendo rw'akazi ke kuko hakuriyeho ibaruwa imwirukana yoherejwe ku itariki twabonye haruguru.

Uwo mukozi avuga ko inkomoko nyamukuru yo kumwikoma no gushaka kumwikiza yaturutse ahanini ku kibazo yamubajije cy'uko batamutangira imisanzu y'ubwiteganyirize bw'abakozi kandi iyo misanzu bayimukata. Bizimana ngo yamubabajije aho yakuye ayo makuru, undi ahamubwiye niko kumwuka inabi amubwira ko icyo kibazo azakimusubiriza mu biro iwe kuko aho atariho babariza ibibazo by'ababuze icyo bakora bata akazi bashinzwe bakirirwa i Kigali bitwaje ko bazanye raporo ariko baba bagenzwa mu by'ukuri no kuneka. Ni nabwo yahise ashyiraho itegeko ry'uko nta muhuzabikorwa w'ingando uzongera gukandagira ku biro bya TIG yitwaje ko azanye raporo, ko zizajya zinyuzwa ku hagarariye TIG mu Karere cyangwa zikajyanwa n'ushinzwe disipurine mu ngando. Uru ni urugero rumwe mu zindi 19 z'abirukanywe bagiye baburabuzwa muri ubwo buryo cyangwa se ubundi hagamijwe kubashakira ibyaha byo gushaka uko abikiza ngo ashyiremo abo yishakiye bazamufasha mu gukora ibyo yishakiye. Muri iyo muzunga yo kubimura bya hato na hato, ni nako yabahaga umunsi umwe wo kuba bageze kuri site nshya kandi bagasabwa kugenda bamaze guhererekanya ububasha n'abandi babasimbuye, barangiza bakagenda nta n'ubufasha bw'urugendo bahawe.

Nk'uko bitangazwa n'abirukanywe ndetse n'abandi bakozi bagikora, kenshi Bizimana ngo yabwiraga abakozi bo mu ngando ko TIG iyo itabaho inzara iba yarabishe! Ibi babifata nko gupfobya jenoside kuko we abona abakora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro nk'aho bashyiriweho gutuma bamwe babona amaramuko nyamara akirengagiza icyaha bakoze cyatumye bakora iyo mirimo cyane ko baba baracyemeye kandi bagasaba imbabazi ari nazo zatumye bahabwa ayo mahirwe abanangiye batashoboye kubona. Ikindi kandi ngo uyu mugabo yirukana abakozi bazira ko abatijisite babo baririmbye mu gitaramo indirimbo zishima Leta iriho, ko yabahaye imbabazi ugereranije n'icyaha bakoze. Urugero rw'uwirukanywe muri ubwo buryo ni uwitwaga Ndekwe Jean de Dieu wari mu ngando ya Mataba mu Karere ka Nyarugenge.

Na none hari umudamu wari umuhuzabikorwa w'ingando ya "Mont Kigali" witwa Uwambaje Rosette yahamagaje mu biro bye amubwira ko atashobora kuyobora abatijisite ngo bamwumvire n'ingano ye uretse kubayoboza ubwoko gusa! Ibi ngo byaturutse ko Akarere ka Nyarugenge kari kabaye akambere mu mihigo, bakavuga ko kuba karabonye uwo mwanya kabifashijwemo no gukoresha abatijisite. Ibi yabimubwiye ari kumwe na CD (Coordinateur de District) wari uwa Nyarugenge witwaga Simphrose (nawe wari watumiwe hamwe na Rosette), bagenda bazi ko agiye kubashima kuko bakora neza, naho ahubwo yagira ngo abagaragarize ibitekerezo bye. Aba nabo ntibaruseyeho kuko ubu yabirukanye.

Abarega Bizimana bamushinja kuba atonesha abakozi bamwe cyane cyene abaturuka mu murenge akomokamo ari wo wa Jenda uhereye mu Karere ka Nyabihu ndetse n'abahoze mu ngabo za kera, dore ko hari n'abo yashakaga gusimbuza bariya yagiye yirukana ariko bigasakuza atarabaha akazi nyamara baratangiye kumwandikira kandi iyo myanya itari yatangazwa ku mugaragaro. Ikibazo si icy'umutwe w'ingabo barimo, ahubwo ni uburyo bihutiye gusaba akazi kandi kataranatangazwa n'uburyo bose bakomoka mu Murenge wa Jenda. Guhita bandika ni uko Bizimana yari yarabariye akara ngo bitegure kuko yarimo kubashakira imyanya bitewe n'aho bakomoka n'uburyo abibonamo. Abandi yibonamo nibo bazamurwa mu ntera abandi akabagira abatoni be kubera inyungu abafitemo ndetse hari n'abigitsina gore atonesha kubera ko bamukorera ibyo ashaka nk'uko iperereza ry'Umuvunyi Mukuru ryabimugaragarije.

Ni byinshi biregwa Bizimana Evariste. Ngo akoresha umutungo w'ikigo ayobora mu nyungu ze bwite. Muri uko kuwukoresha nabi, harimo gukoresha abatijisiti mu bikorwa bye bwite. Aha twavuga amaterasi y'indinganire yakozwe mu isambu ye iri mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu. Abakoze ayo materasi ni bamwe mu batijisiti bari mu ngando ya Nkamira yayoborwaga n'uwitwa Turahirwa Erineste. Ibyo byakorwaga ku bufatanye bw'agoronome w'Umurenge wa Kanzenze akaba na muramu wa Bizimana. Muri iyo sambu ni naho afite urwuri rw'inka ze. Nyuma yo kwandikirwa n'Umuvunyi Mukuru no kumugaragariza amakosa ye, ndetse na Minisitiri w'umutekano akamwandikira amusaba kwisobanura, Bizimana nk'uko bisanzwe yahisemo kwandikira abayobozi bakuru abatakambira barimo Minisitiri w'Intebe na Perezida wa Repubulika. Amaze kubona ko Minisitiri w'Intebe nta gaciro ahaye ikirego cye kuko yari yamaze kubona ukuri nyuma yo kwikorera iperereza, Bwana Evarisiti Bizimana tariki ya 25/10/2010 yihutiye kwandikira Perezida wa Repubulika amutakambira ngo amurenganure kubera ko hari abantu bashaka kumuvutsa umwanya we.

Kuba arenganya abandi byagaragajwe n'inzego nyinshi zirimo urw'Umuvunyi kandi we ntawamurenganije uretse gusa ko amaze kugira uburambe bwo kwitabariza nk'uko yabikoze igihe yari yarakuwe ku mwanya w'Ubuminisitiri.

 

(source : Izuba)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article